Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bo mu murenge wa Rugerero, bari bamaze imyaka irenga ibiri baremerewe ibikoresho byo mu nzu bahawe ibikoresho bitandukanye birimo intebe, ibitanda n’imifariso.
Amaso yari yaraheze mu kirere, ariko nyuma y’inkuru bwiza.com yatangaje yavugaga ko:
Ibyishimo byari byose nyuma yo kubona ibikoresho
Aba barokotse bavuga ko bashimishijwe n’ibikoresho bahawe kandi bizeye ko n’ibindi bisigaye bazabibona bakaba bashimiye ubuyobozi n’ikinyamakuru cya Bwiza cyabavuganiye.
Yagize ati” turishimye turashimira ubuyobozi buduhaye ibi bikoresho ariko byumwihariko dushimiye ikinyamakuru Bwiza.com badukoreye ubuvugizi Imana ibahe umugish,a kandi ibi bikoresho muduhaye tuzabifata neza, tunizeye ko ibisigaye tuzabihabwa.”
Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage Ishimwe Pacifique yasabye abarokotse jenoside bo mu murenge wa Rugerero ko ibikoresho bagombaga kubona atari byose, ikindi cyose kizaboneka bazakibaha yabasabye kandi ko bagomba kubifata neza.
Ishimwe ati” ibi bikoresho muhawe muzabifate neza nubwo atari byose n’ibindi bizaboneka tuzabibaha.
Ku ikubitiro habanje guhabwa imiryango igera kuri 28 ibikoresho abasigaye bakazabihabwa mu cyicyiro kizakurikiraho, Amazu 38 akaba yarubatswe ku nkunga ya FARG , bakaba barayashyikirijwe mu mwaka wa 2017.
Bishimiye kwakira ibikoresho bari bamaze imyaka ibiri bategereje




