Komite Nyobozi ya FERWACY iyobowe na Bayingana Aimable yose yeguye

Kuri uyu wa 6 Ukuboza 2019, Komite Nyobozi y’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare (FERWACY) yari irangajwe imbere na Aimable Bayingana wari umaze imyaka 11 ayiyoboye bamaze kwegura. Iyi komite igizwe na Perezida Bayingana, Benoit Munyankindi wa mbere wari umwungirije, Francois Karangwa wa kabiri wari umwungirije, abajyanama babiri, Nosisi Gahitsi Toussaint wari umunyamabanga mukuru ndetse n’umubitsi, Rwabusaza Thierry. […]

Karongi: Gitifu w’akagari yakubiswe ishoka mu mutwe n’umuturage

Umuturage witwa Basabose Pierre wo mu mudugudu wa Gafuruguto, Akagari ka Gasura mu Murenge wa Bwishyura arashinjwa gukubita ishoka mu mutwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gasura, Niyongamije Gerald, wari umaze guhosha urugomo rwo gukubita no gukomeretsa uyu muturage yari amaze gukora mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 2 Ugushyingo 2019. Umwe mu baturage […]

Perezida Nkurunziza yashimangiye ko u Rwanda ruri inyuma y’ibitero byibasira u Burundi

Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi, Pierre Nkurunziza yashimangiye amakuru yavuzwe n’abayobozi bakomeye muri iki gihugu avuga ko u Rwanda rwagize uruhare mu bitero byagabweyo kuva mu 2015 harimo n’icyagabwe muri Komine ya Mabayi tariki ya 17 Ugushyingo 2019. Aya makuru dukesha BBC avuga ko Perezida Nkurunziza yatangarije ubutumwa mu nama y’inteko ishinga amategeko y’umuryango wa ICGLR […]

Nigeria: Umutoza yahamagawe mu mukino rwagati abwirwa ko yirukanwe ku kazi

Umutoza w’Ikipe ya Enugu Rangers yo muri Nigeria, Benedict Ugwu yirukanwe mu mukino rwagati ubwo ikipe ye yakinaga na Akwa Starlet. Iyi kipe ikina mu kiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru muri Nigeria yakoze amateka kuko bidasanzwe ko umutoza bamwirukana ari mu kibuga ari gutoza. Umukino iyi kipe yakinaga byari ngombwa ko iwutsinda gusa ntibyakunze kuko […]

Mchambuzi wa mambo ya siasa afungwa nchini Rwanda

Mchambuzi wa mambo ya siasa na mwalimu chuoni, Dkt Christopher Kayumba amefungiwa kwenye kituo cha Polisi Remera Mjini Kigali. Shahidi amesema imetokana na kuwa mtu maarufu huyo alikuwe anaendesha gari amelewa. Viongozi wa polisi nchini Rwanda hawaja funguka lolote kuhusu kukamatwa kwake, Kayumba. Mwenzake, Fred Mwasa amesema ” Kayumba yumo ndani katika kituo cha polisi […]

Ishusho y’ubutabera mu rubanza rwa Dr. Habumugisha Francis watorotse

Tweet ya Dr. Francis Habumugisha yo ku wa 5 Ukuboza

Tariki ya 5 Nzeri 2019 ni bwo Diane Kamali yatangarije ku rubuga rwa Twitter ko yakubitiwe mu ruhame na Dr. Francis Habumugisha tariki ya 16 Nyakanga. Uyu mukobwa yavuze ko amezi abiri agiye gushira abitangarije urwego rw’ubugenzacyaha ariko rukaba ntacyo rwari rwakabikozeho. Muri ubu butumwa, Diane Kamali yameyesheje (tag) na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame […]

Mixed reaction as assault case suspect fled Rwanda to France

Dr. Francis Habumugisha, a Rwandan fugitive who has been charged by Nyarugenge High Court and who was placed under provisional detention was spotted in Paris, France. On September 23rd, 2019, Nyarugenge High Court was provisionally released Dr. Francis Habumugisha, the proprietor of Goodrich TV channel after being accused of assaulting Kamali Diane on July 15th. […]

Abacamanza babiri n’Umwanditsi w’Urukiko batawe muri yombi bashinjwa ruswa

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha(RIB) rwataye muri yombi abacamanza babiri n’Umwanditsi w’Urukiko umwe bakurikiranyweho ibyaha bya Ruswa bakaga abafite ibirego mu nkiko. Nk’uko RIB yabitangaje ibicishije ku rukuta rwayo rwa Twitter ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Ukuboza 2019, abo yataye muri yombi ni Mushimiyiryo Pacifique wari umucamanza ku rukiko rwisumbuye rwa Muhanga, […]

Dore ibice 10 ku mubiri w’umukobwa umusore wamukunze aba ahanze amaso cyane

Ni kenshi uzasanga abasore babiri cyangwa benshi bicaye ahantu bateraniye ku mukobwa umwe bazi, bagaruka ku mico ye n’imiterere y’umubiri we, uretse amashuri yize, akazi akora n’ibyo atunze uzasanga bigarukira ku kibuno afite kinini cyangwa gito, amaso atereka, ibirenge bye bibi cyangwa byiza, intoki zihanda cyangwa zinyerera n’ibindi. 10.Ibirenge: Burya abagabo bakunda kwitegereza cyane ibirenge, […]

Biravugwa ko Col.Niyonzima Artemond wari umuyobozi muri FLN yafashwe

Col Akuzwe Fidel Artemond wari umuyobozi muri FLN

Amakuru aturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, avuga ko Colonel Akuzwe Fidel Artemond wari Umucungamutungo w’ishyaka FLN, rirwanya Leta y’u Rwanda yatawe muri yombi. Bitangazwa ko yatawe muri yombi n’ingabo za Congo (FARDC) ubwo yageragezaga guhunga imirwano yaberaga mu ishyamba rya Kahuzi Biega ku wa Kane tariki ya 5 Ukuboza 2019. Uyu muyobozi wari […]

Biravugwa ko umugabo w’Umunyarwandakazi Fille yashatse ‘kwiyahura’

Amakuru ava mu gihugu cy’Ubwongereza avuga ko Edwin Katamba, umugabo w’Umunyarwandakazi ukorera umuziki muri Uganda, Fille Mutoni ari we Edwin Katamba yashatse kwiyagura mu minsi itatu ishize. Katamba,umunyamakuru akaba n’umushyushyarugamba bivugwa ko yari mu Bwongereza mu minsi itatu ishize mu biruhuko. Ibinyamakuru Daily Post cyo muri Uganda ndetse na Gosspi 247 bitangaza ko Katamba yikomerekeje […]

Iyo ruswa yabaye umuco mu bucamanza iba yanabaye wo mu gihugu cyose- Perezida Kagame

Perezida w'urukiko rw'Ikirenga, Dr Nteziryayo na Visi Perezida, Mukabalisa Marie-Thérèse

Perezida wa Repubulika Paul Kagame wakiraga indahiro z’abayobozi bakuru mu rwego rw’ubutabera, ku isonga yabasabye kurwanya ruswa ngo kuko iyo yageze muri uru rwego iba yageze mu gihugu cyose. Ni indahiro yakiriye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Ukuboza 2019, mu Ngoro y’Inteko Nshingamategeko ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali. Ni indahiro za Perezida […]

Ni hehe ingabo za Congo/Kinshasa ziri gukura imbaraga zo guhashya imitwe yitwaje intwaro?

Kuva mu 1996 ku bwa Mobutu Sese Seko kugeza ubu Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo iyoborwa na Felix Tshisekedi Tshilombo, uburazirazuba bw’iki gihugu bwugarijwe n’umutekano muke uterwa n’imitwe yitwaje intwaro (inyeshyamba) yo mu gihugu n’ituruka mu mahanga. Ariko turibanda kumitwe ituruka mu mahanga. Interahamwe n’ingabo zahoze ari uz’u Rwanda nibo babimburiye indi mitwe iva mu […]

Bazamuhe ibihembo byose bifuza- Nduhungirehe avuga ku gihembo cyahawe Ingabire Victoire

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga Ushinzwe Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (EAC), Amb. Olivier Nduhungirehe avuga ko yumva abakomeza guha ibihembo Victoire Ingabire, umunyapolitiki wo ku ruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi mu Rwanda, bakomereza aho bakamuha ibyo bifuza. Ishyirahamwe riharanira uburenganzira bwa muntu muri Espagne,kuwa Kane tariki ya 5 Ukuboza ryahaye Victoire Ingabire na […]

Isiko ryo Guhahira abanyeshuri n’abakozi b’ikigo cy’ishuri, Kigali Christian School(Kigali & Rwamagana Campus) ndetse n’ab’ikigo cy’umuryango w’ivugabutumwa mu rubyiruko (YFC/Rwanda)

Ubuyobozi bw’ishuri Kigali Kristian School ry’umuryango w’ivugabutumwa murubyiruko ( Youth for Christ/Rwanda (YFC/Rwanda) burifuza gutanga imasoko rikurikira : Guhahira abanyeshuri n’abakozi b’ikigo cy’ishuri, Kigali Christian School(Kigali & Rwamagana Campus) ndetse n’ab’ikigo cy’umuryango w’ivugabutumwa mu rubyiruko (YFC/Rwanda) Itangwa ry’amasoko rizaca mu ipiganwa rikurikije amategeko ngenderwaho mw’itangwa ry’amasoko mu Rwanda ,Amabaruwa agaragaza ibikenewe byose kuri buri soko, […]

ITANGAZO RYO GUTANGA ISOKO RYO KUGEMURA LAPTOP 33 MURI SOS BYUMBA

ITANGAZO RYO GUTANGA ISOKO Ubuyobozi bwa SOS Children’s Village Byumba, buramenyesha abantu bose babyifuza kandi babifitiye ubushobozi ko ryifuza gutanga isoko ryo kugura ibikoresho by’ abanyeshuri Ibyo bikoresho murabisanga ku mugereka w’ iri tangazo Kuba afite inararibonye mu gupiganirwa amasoko kandi abifitiye(Attestation de bonne fin de livraison de commande) ibyangombwa bitanu (5) Kugaragaza icyangombwa cya […]

SNHU RAC Manager at Inkomoko

Inkomoko is a business consulting firm that works with micro, small, and medium enterprises in Rwanda to develop powerful strategies to increase their profits and help them grow. Inkomoko offers trusted advisors, practical services, technology tools, and affordable capital focused on increasing sales, improving operational efficiency, and managing finances. Founded in 2012, Inkomoko identifies entrepreneurs […]

Primary Teacher at World Mission Primary School

Primary Teacher World Mission Primary School Address: Nyamasheke, Kagano, Ninzi, Gikuyu Position: Primary School Teacher Start Date: Mid-December 2019 About World Mission Primary School World Mission Primary School will start in 2020 and we endeavor to provide the students who live in Nyamasheke with quality education. Our primary school program is based on biblical principles. […]

Abanye-Congo basabye Museveni miliyari 13 z’amadolari, banga umuhanda yari yemeye kububakira

Abaturage benshi ba Congo kuwa Kane tariki ya 5 Ukuboza, bihereje imihanda hafi na Minisiteri y’Ubutabera bamagana iyubakwa ry’umuhanda wa km 100 Perezida Museveni yari aherutse kuvuga ko azubaka kugira ngo agaciro kawo gahwane n’ideni rya miliyari 13 z’amadolari Uganda ifitiye Congo. Aba baturage bavuga ko Museveni yashutse Perezida wa Congo, Felix Tshisekedi ngio azubaka […]

Ese ni ryari umuntu yemera kwibanira n’ibitekerezo bibi?

ni-23.png

Ubigeza ku bandi, uba urimo kubiha . Iyo ukwirakwije ibitekerezo by’urwango ku muntu runaka, ni nko kubishyira mu mutima wawe. Sekibi yarakizanye, agishyira mu mu mutima wawe, ariko ugikoraho. Icyo ukoze kiba kimwe mu bikugize. Ntugakore ku bintu bihumanye, n’uramuka ubikoze, kizahita kijya mu mutima wawe. Urwango urwo ari rwo rwose, ibitekerezo bibi, inzika wemeye, […]