Tweet ya Dr. Francis Habumugisha yo ku wa 5 Ukuboza

Ishusho y’ubutabera mu rubanza rwa Dr. Habumugisha Francis watorotse

Sangiza iyi nkuru

Tariki ya 5 Nzeri 2019 ni bwo Diane Kamali yatangarije ku rubuga rwa Twitter ko yakubitiwe mu ruhame na Dr. Francis Habumugisha tariki ya 16 Nyakanga. Uyu mukobwa yavuze ko amezi abiri agiye gushira abitangarije urwego rw’ubugenzacyaha ariko rukaba ntacyo rwari rwakabikozeho.

Muri ubu butumwa, Diane Kamali yameyesheje (tag) na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame wavuze ko iki kibazo agiye kugikurikirana. Bukeye bwaho, RIB yatangaje ko yataye muri yombi umunyemari Dr. Francis, nyiri GoodRich TV. Mu mpamvu Diane yatanze uyu mugabo adakurikiranwa ngo ni uko ari umunyamafaranga kandi aziranye n’abayobozi.

Ubutumwa bwa Perezida Kagame bwatumye hibazwa niba igihe azaba atavuze ko agiye kwikurikiranira ikibazo, nta kintu inzego nka RIB zakwibwiriza. Aha hibajijwe niba RIB hari inyungu yaba ifite mu kudashakira Diane ubutabera.

Tariki ya 23 Nzeri 2019, Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwamuburanishije afunzwe rwanzuye ko afungurwa kuko muri ya mezi abiri (ayo Diane yavuze ko ntacyo ubugenzacyaha bwakoze) yakurikiranwe ntabangamire iperereza. Iki gihe kandi yafunguwe atanze ingwate, abantu bati: “abanyamafaranga bo ntibafungwa”.

Ubushinjacyaha bwajuririye uyu mwanzuro w’urukiko rw’ibanze mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, rwanzura ko agomba kuburana afunzwe kugira ngo adasibanganya ibimenyetso. Uyu mwanzuro utarashyirwa mu bikorwa, ubushinjacyaha bwatangaje ko buri gushakisha Dr. Francis.

Kuri uyu wa 5 Ukuboza, Dr. Francis yagaragaje ko ari mu Bufaransa, asuhuriza kuri Twitter Louise Mushikiwabo uyoboye Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa. ” Muraho Paris @LMushikiwabo” ni bwo butumwa bwa Dr. Francis buriho n’ifoto ye [gusa nta wamenya niba yashatse kuyobya uburari] Ubu butumwa bwafashe nko kwishongora ku butabera bw’u Rwanda no kugaragaza ko abusuzuguye.

Kuri iyi compte kandi Dr. Francis yafunguye muri Nzeri, hagaragaraho ubutumwa bwinshi yagiye agenera Abanyarwanda ndetse n’abayobozi b’u Rwanda harimo Perezida Kagame (yamwifurizaga isabukuru) tariki ya 23 Ukwakira na tariki 7 Ugushyingo, Ambasade y’u Rwanda mu Misiri tariki ya 5 Ukuboza, Minisitriri Diane Gashumba tariki ya 7 Ugushyingo, yataginze (tag) RIB na Polisi y’Igihugu tariki ya 8 Ugushyingo 2019.

Ubu butumwa bwose Dr. Francis yabwanditse mu gihe ashakishwa n’ubushinjacyaha kugira ngo umwanzuro Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwafashe ushyirwe mu bikorwa.

Kuva tariki ya 5 Nzeri ubwo Diane yashyiraga ubutumwa bugaragaza akarengane ke kuri Twitter kugeza ubu Dr. Francis yagaragaje ko ari i Paris mu Bufaransa, ubutabera bufatwa nk’ubwimakaza ubusumbane, aho umunyamafaranga afatwa mu buryo butandukanye n’ubw’utayafite. Ubutumwa buvuga kuri iyi ngingo ni bwinshi ku mbuga nkoranyambaga.

Haribazwa ukuntu Dr. Francis yashoboye gucika, akambuka igihugu nta we umubonye kandi yari akurikiranwe n’ubutabera n’ubwo yari yarekuwe ariko yari akiburana. Hibazwa niba uyu munyemari yaba atararokeshejwe n’impamvu ubutabera busa n’aho bwicecekeye kuri iki kibazo.

Ubutumwa bw’abantu batandukanye busubiza tweet ya Dr.Francis

Assumpta Seminega: Abandi bagabo bazira urw’abagabo bazira cg bakazira urw’ikirago ariko wowe uzazira ivogonyo,ubwibone n’akarimi kawe. Ntunzi sinkuzi.

Kalinda Kizito: Dr gukosa no gukora icyaha bibaho, ariko guca bugufi no gusaba imbazi n’ubutwari.

Marrius Rwemba: Ariko nibarize @RIB_Rw na @BusingyeJohns niba atari ibanga ni gute umuntu afatwa mumuhanda atwaye yanyweye ikirahure kimwe agafungwa iminsi 5 , uyu mugabo agahohotera umuntu muruhame hari na Video ibyerekana akaba ari gutembera isi ?

Rutembesa: Njye nsigaye ngufana rata reka nkurye na follow ujye unyihera updates. Abagufiteho ikibazo ni abakizera justice systems zacu wowe urarengana, ubundi se wamugani wari kwifata, ukikurikirana ukanifunga?

Eng. Nepo: Ntabaye umukire ngo ngire ubudahangarwa nka @Drhabumusha rwose nazarakarira imana!!Ibi ni ibimenyetso by’imbaraga ku Ifaranga.

Tweet ya Dr. Francis Habumugisha yo ku wa 5 Ukuboza
Tweet ya Dr. Francis Habumugisha yo ku wa 5 Ukuboza

Ubutumwa bwa Dr. Francis bwa tariki ya 5 Ukuboza n’ubumusubiza: https://twitter.com/DrHabumugisha/status/1202537226015510528

Ni iki amategeko ateganya ku muntu watorotse nka Dr. Francis?

Bwiza.com yavuganye n’umunyamategeko, avuga ko iyo umuntu atakoze icyaha gikomeye kiramutse kimuhamye kitamufungisha imyaka irenze itanu, nyuma agatoroka ubutabera, ubushinjacyaha bumurega adahari.

Iyo urukiko rwanzuye ko yatsinzwe, imitungo ye yasize [iyo iri mu gihugu] iragurishwa kugira ngo uwatsinze ahabwe indishyi.

Dutege amaso, turebe ko ubutabera bigaragara ko bwakerewe bwakurikiza ibyo amategeko agenga imiburanishirize abiteganya bityo Diane ahabwe ubutabera nyabwo.

Usibye ibyo kandi, ababishinzwe bakwiriye gukora iperereza ryimbitse mu rwego rwo kumenya iby’itoroka rya Dr Francis, hagira uwo bihama akabiryozwa kuko bene iyo mikorere ishobora gutuma ubutabera butizerwa. Impamvu ni uko muri uru rubanza habonetsemo ibintu bidasobanutse kuva Diane yatanga ikirego kugeza Dr. Francis acitse ubutabera.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Ishusho y’ubutabera mu rubanza rwa Dr. Habumugisha Francis watorotse
    Ubutabera bwurwanda dutegereje icyo buzabikoraho bwubahiriza icyo amategeko ateganya kdi nuwabigizemo uruhare wese kugira ngo atoroke akwiye guhanwa! Dufitiye ikizere Ubutabera bityo dutegereje ikizavamo!

  2. Ishusho y’ubutabera mu rubanza rwa Dr. Habumugisha Francis watorotse
    Ubutabera bwurwanda dutegereje icyo buzabikoraho bwubahiriza icyo amategeko ateganya kdi nuwabigizemo uruhare wese kugira ngo atoroke akwiye guhanwa! Dufitiye ikizere Ubutabera bityo dutegereje ikizavamo!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *