Bazamuhe ibihembo byose bifuza- Nduhungirehe avuga ku gihembo cyahawe Ingabire Victoire

Sangiza iyi nkuru

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga Ushinzwe Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (EAC), Amb. Olivier Nduhungirehe avuga ko yumva abakomeza guha ibihembo Victoire Ingabire, umunyapolitiki wo ku ruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi mu Rwanda, bakomereza aho bakamuha ibyo bifuza.

Ishyirahamwe riharanira uburenganzira bwa muntu muri Espagne,kuwa Kane tariki ya 5 Ukuboza ryahaye Victoire Ingabire na Nora Morales de Cortiñas, igihembo mpuzamahanga cyo guharanira uburenganzira bwa muntu muri Espagne.

Nora Morales ni umukecuru w’imyaka 89 wo muri Argentine, akaba impirimbanyi y’uburenganzira bw’abagore, abimukira, kurwanya kudahana no kurwanya ruswa. Ni umuhango wabereye i Madrid mu Murwa mukuru w’iki gihugu ndetse wanitabiriwe n’abana ba Ingabire ari nabo bashyikirijwe iki gihembo.

Uyobora iri shyirahamwe yavuze ko Ingabire ari impirimbanyi ikomeye y’uburenganzira bwa muntu, ubwa politiki n’ubwisanzure mu gihugu cye aho bitubahirizwa kandi bikomeye gukora ibi.

Bwiza.com yavuganye na Nduhungirehe kuri ayo magambo y’uyu muyobozi agaragaza u Rwanda nk’uruhutaza uburenganzira bwa muntu, avuga ko we ntacyo akwiriye kugira icyo abivugaho.

Ati ” Nta gaciro bifite ku buryo nagira icyo mbivugaho ku ruhande rwanjye. Bazamuhe ibihembo byose bifuza.”

Igihembo cyahawe Ingabire ku rwego rw’igihugu cya Espagne cyahawe Jorge del Cura Antón, impirimbanyi iharanira guca iyicarubozo muri Espagne kuva mu myaka 1990.

Cyahawe kandi umunyamakuru wo mu gace ka Valencia witwa Pascual Serrano kubera umuhate we mu kwandika inkuru zigendanye no guharanira no kubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Ingabire Victoire mu mwaka ushize yahawe imbabazi na Perezida wa Repubulika atarangije igifungo yari yarakatiwe n’inkiko, mu byo ategetswe harimo kwitaba ubushinjacyaha buri kwezi.

Ingingo ya kabiri y’itegeko rigena imbabazi rya perezida wa Repubulika rivuga ko uwo yahawe imbabazi ashobora gusohoka mu gihugu ariko abiherewe uburenganzira na minisitiri w’ubutabera.

Madamu Victoire Ingabire yabwiye BBC ko gusohoka mu gihugu abyemerewe kandi nurwo ruhushya yarusabye ariko batigeze bamusubiza.

Muri raporo y’ibipimo by’imiyoborere yitwa “Governance scorecard” yo mu 2018, u Rwanda rwatangaje ko igipimo cyo kubahiriza uburenganzira bwa muntu mu gihugu kiri kuri 87,61%.

Imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu nka Human Rights Watch (HRW), Ammnesty International n’indi ntiyahwemye gutunga agatoki Leta y’u Rwanda iyishinja guhonyora uburenganzira bwa muntu. Ibirego Leta y’u Rwanda ihakana.

U Rwanda byageze aho nko ku muryango wa HRW ruvuga ko ruhagaritse kugorana na wo kuko utahwemaga kugaragaza ko mu Rwanda uburenganzira bwa muntu buhutazwa.

Minisitiri w’Ubutabera, Busingye Johnston yavuze ko HRW itajya iha u Rwanda umwanya ngo narwo rutange igitekerezo ku biba bivugwa muri izo raporo. Ruvuga ko ziba ” zibogamye” ndetse ko bihabanye n’amasezerano y’imikoranire yemejwe n’impande zombi mu 2011.

Icyo gihe Busingye yagize ati “Dufitanye amasezerano, ubushakashatsi badukozeho nibatubwire, niba bavuze ko turi paradizo tubabwire tuti ‘mwakoze cyane, cyangwa tuvuge tuti aha ariko siko tubibona’[…] Si byiza ko bandika gusa, natwe dufite uburenganzira bwo kuyavugaho, ni inshingano zacu gusobanurira Abanyarwanda n’Isi ibyatuvuzweho.”

Kuva mu myaka ishize, HRW yakunze gushyira ahagaragara raporo z’urudaca zishinja u Rwanda byinshi birimo gufasha umutwe wa M23 warwanyaga leta ya Congo Kinshasa, kuniga ubwisanzure bw’itangazamakuru ndetse n’ihohoterwa ry’abana mu kigo kizwi nko kwa Kabuga giherereye i Gikondo mu mujyi wa Kigali.

Tariki ya 22 Nyakanga 2013, Human Rights Watch, yasohoye icyegeranyo gishinja ingabo za M23 kwica, guhohotera abagore no kwinjiza abasore mu gisirikare ku ngufu; ishinja u Rwanda gutera inkunga uwo mutwe, ndetse u Rwanda rufatirwa n’ibihano.

Icyo gihe Perezida wa Repubulika Paul Kagame abicishije kuri Twitter yavuze ko ibyo HRW itangaza ari ikinyoma cyambaye ubusa, ko ikwiye gushaka ibimenyetso nyabyo ikanenga abakwiye kunengwa mu by’ukuri nta kubogama niba ishaka kubaka.

Soma Izindi Nkuru

8 Responses

  1. Bazamuhe ibihembo byose bifuza- Nduhungirehe avuga ku gihembo cyahawe Ingabire Victoire
    Mwazatubabariye mukigisha Nduhungirehe kujya amenya gusubiza nk umuyobozi ubikwiriye. Naramuka avuye kuri uriya mwanya agasubiza amaso inyuma akibuka uko yasubizaga ashobora kuziyahura. Azabaze Amb. GASANA

  2. Bazamuhe ibihembo byose bifuza- Nduhungirehe avuga ku gihembo cyahawe Ingabire Victoire
    Mwazatubabariye mukigisha Nduhungirehe kujya amenya gusubiza nk umuyobozi ubikwiriye. Naramuka avuye kuri uriya mwanya agasubiza amaso inyuma akibuka uko yasubizaga ashobora kuziyahura. Azabaze Amb. GASANA

  3. Bazamuhe ibihembo byose bifuza- Nduhungirehe avuga ku gihembo cyahawe Ingabire Victoire
    It’s like , a player in the pitch who fears responsibility.

  4. Bazamuhe ibihembo byose bifuza- Nduhungirehe avuga ku gihembo cyahawe Ingabire Victoire
    It’s like , a player in the pitch who fears responsibility.

  5. Bazamuhe ibihembo byose bifuza- Nduhungirehe avuga ku gihembo cyahawe Ingabire Victoire
    Ariko uko yashubije njye ndumva nta kibazo kirimo ahubwo ni diplomatical. Ubwo se gutera u Rwanda muri P5 na FDRL nibyo yakagombye guherwa ibihembo? Niba utarabaye mu gihugu hanyuma ukaza uvuga amafuti, wavuga ko ayo mafuti wayabonye he ko utari uhari? Inkotsa Victory sport iyo kipi hamwe na yayindi yitwa RUKUKUMBASHINGWE Fisturazis z’iyo mu Burayi hamwe n’ikipe ya Rusesabaswa ni gute zishobora guharanira gukinira ku bibuga by’ u Rwanda ku ngufu kandi ari imbirigi n’imporandi? Iyo nta bibuga bihari? Byaba ibya Foot ball cg ibya Politiki? Niba iyo hariyo Demokarasi y’igitangaza y’Akataraboneka ni kuki batashingayo amashyaka yabo hanyuma amakipe yabo akinjira muri Guverinoma zibyo bihugu bakabona uko bajya bakinira ku bibuga byaho byose bakareka kuza kwanduranya muri Afurika? Ese niba baragaye ibibuga byo mu Rwanda, bakwifatiye abo bavuga ko babangamiwe maze bakabajyana muri iryo juru bazereramo? Si Ababiligi n’abahollandi n’abanyamerika n’abandi…? Bashaka iki mu isi ko bageze mu ijuru?

  6. Bazamuhe ibihembo byose bifuza- Nduhungirehe avuga ku gihembo cyahawe Ingabire Victoire

  7. Bazamuhe ibihembo byose bifuza- Nduhungirehe avuga ku gihembo cyahawe Ingabire Victoire
    Hhhhhhhhh nyamara bategetsi mushatse mwajya muvuga muziga uwo Ingabire arazira amagambo yavuze none yageze ahari abamufiteho ububasha bamubwira bati icara akicara haguruka agahaguruka nuwo uvuga gutyo rero amenye ko intebe yicayeho atari akarima ke kandi nt ngoma idahanguka nibaza igihe byazaba gutyo azaba ari he he we? nimwidagadure nkeka ko no kwa Gisunzu numva ariko bari bameze nubwo ntari mpari

    Ariko at the end bamwe bazabazwa ibyo bari gukora ubu nkuko nabo birirwa babuza amahwemo n’ubuhumekero abandi uwicisha inkota yicishwa indi mbiswa nigendere nihitiraga.

  8. Bazamuhe ibihembo byose bifuza- Nduhungirehe avuga ku gihembo cyahawe Ingabire Victoire
    Hhhhhhhhh nyamara bategetsi mushatse mwajya muvuga muziga uwo Ingabire arazira amagambo yavuze none yageze ahari abamufiteho ububasha bamubwira bati icara akicara haguruka agahaguruka nuwo uvuga gutyo rero amenye ko intebe yicayeho atari akarima ke kandi nt ngoma idahanguka nibaza igihe byazaba gutyo azaba ari he he we? nimwidagadure nkeka ko no kwa Gisunzu numva ariko bari bameze nubwo ntari mpari

    Ariko at the end bamwe bazabazwa ibyo bari gukora ubu nkuko nabo birirwa babuza amahwemo n’ubuhumekero abandi uwicisha inkota yicishwa indi mbiswa nigendere nihitiraga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *