Perezida wa Repubulika Paul Kagame wakiraga indahiro z’abayobozi bakuru mu rwego rw’ubutabera, ku isonga yabasabye kurwanya ruswa ngo kuko iyo yageze muri uru rwego iba yageze mu gihugu cyose.
Ni indahiro yakiriye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Ukuboza 2019, mu Ngoro y’Inteko Nshingamategeko ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali. Ni indahiro za Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr Nteziryayo Faustin, Visi Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Mukabalisa Marie-Thérèse, Umushinjacyaha Mukuru, Havugimana Aimable, Umushinjacyaha Mukuru Wungirije, Habyarimana Angélique ndetse na Visi Perezida w’Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi, Nkurunziza Valens.
Nyuma yo kwakira izi ndahiro nibwo Perezida wa Repubulika yabahaye impanuro cyane cyane abasaba kuzuzuza neza inshingano bahawe by’umwihariko baharanira ko ruswa yarandurwa burundu.
Yagize ati “Tugomba kuyirwanya kugira ngo ruswa itazaba umuco, iyo yabaye umuco mu bucamanza iba yabaye umuco mu gihugu cyose, ntabwo tubyifuza rero, ntabwo bijyanye n’inzira turimo ituganisha ku majyambere twifuza”.
Umukuru w’igihugu yakomeje avuga ko aho ruswa ikomeje kugaragaza haba mu nzego za Leta n’iz’abigenga, abo yagaragayeho ko baba bakwiye kubibazwa bakanabihanirwa ku mugaragaro.
Perezida wa Repubulika yakomoje kuri ruswa asaba aba bayobozi bakuru mu rwego rw’Ubutabera kuyirwanya nyuma y’iminsi mike hasohowe ibyavuye mu bushakashatsi bwakozwe n’Umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane ishami ry’u Rwanda, n’urwego rw’ubutabera ruza mu zo ikigaragaramo.
Ubu bushakashatsi bugamije kureba uko ruswa nto ihagaze mu Rwanda, bityo inzego nka RIB na Polisi nazo zikaba ziza mu za mbere.
Ubu bushakashatsi bwitwa Rwanda Bribery Index bwamuritswe ku nshuro ya 10, buba bugamije kwerekana uko Abanyarwanda bagiye bakwa ruswa, uko bayitanze n’uko bagiye bamenyesha inzego aho ivugwa kugira ngo irwanywe.
Mbere y’uko Ubugenzacyaha buva muri Polisi ngo ruswa yari muki 6.8%, nyuma yo kugirwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), uyu mwaka ruswa ngo yarazamutse igera kuri 8%.
Albert Kavatiri Rwego watangaje ibyavuye muri ubu bushakashatsi yavuze ko RIB ngo yakiriye Frw 6.755.000, bityo umuturage umwe akaba yaratanze impuzandengo ya Frw 85,030 ugeranyije.
Muri rusange ariko 78.5% babona ko ruswa mu Rwanda yagabanutse, 81.9% bakavuga ko Leta ikora neza mu kuyigabanya.
Uyu mwaka ngo mu bantu 100 babajijwe, abagera kuri 18 bemeye ko bahuye na ruswa, batatu muri bo bisabiye gutanga ruswa naho 15 bo basabwe kuyitanga.
Abantu 2 459, Muri bo abagore bangana na 48.5% n’abagabo 51.5%, hakaba harabajijwe abantu 63.3% mu cyaro n’abo mu mujyi 36.7%.
Dore uko ubu bushakashatsi bwakurikiranije inzego za Leta mu kwaka ruswa
-TVETs (12.80%),
-Traffic Police (12.40%),
-Urwego rw’abikorera (9.90%),
-RIB (8.50%)
-Ubucamanza (8.30%),
-WASAC (6.40%),
-Ubuyobozi bw’ibanze (5.50%),
-REG na sosiyete sivile (5.50%)
– RURA (5%)




