Biravugwa ko umugabo w’Umunyarwandakazi Fille yashatse ‘kwiyahura’

Sangiza iyi nkuru

Amakuru ava mu gihugu cy’Ubwongereza avuga ko Edwin Katamba, umugabo w’Umunyarwandakazi ukorera umuziki muri Uganda, Fille Mutoni ari we Edwin Katamba yashatse kwiyagura mu minsi itatu ishize.

Katamba,umunyamakuru akaba n’umushyushyarugamba bivugwa ko yari mu Bwongereza mu minsi itatu ishize mu biruhuko.

Ibinyamakuru Daily Post cyo muri Uganda ndetse na Gosspi 247 bitangaza ko Katamba yikomerekeje ubwe akoresheje icyuma ariko agatabarwa akajyanwa mu bitaro.

Umwe mu bari hafi ye mu Bwongereza yagize ati ” MC Kats yikomerekeje ubwe ahita ajyanwa mu Bitaro mu Mujyi wa Landani (London) ubu yamaze kujyanwa mu bitaro.”

Katamba uzwi nka MC Kats, ngo ntibyamihiriye ariko ngo nanone yari amaze igihe acisha ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga ze, benshi bakobaza icyo bufinda ariko ntibabyiyumvishe.

Ntibiremezwa niba koko yarashakaga kwiyahura nk’uko byagarutsweho na bimwe mu binyamakuru. Hari amakuru avuga ko ibi yabitewe no kwiheba ndetse n’ibiyobyabwenge.

Kuwa Kane tariki ya 5 Ukuboza ni bwo MC Kats yongeye gukoresha urubuga rwe rwa Instagram, yemeza ko amaze amasaha 36 ari kwitabwaho n’abaganga.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *