Rubavu: Hari amasoko atarema kubera gutinya imisoro

Sangiza iyi nkuru

Mu mirenge itandukanye y’akarere ka Rubavu, hubatswe amasoko ariko kugeza ubu amwe abaturage banze kuyarema ,mugihe nyamara aya masoko aba yaratwaye akayabo k’amafaranga menshi, ariko ugasanga munkengero zaya masoko niho aba baturage bagurishiriza.
Amasoko yubatswe kugeza ubu atarema, harimo irya Rubavu, irya Rugerero, irya Kanzenze rirema buke, n’isoko ry’amatungo rya Kanzenze.
Kuba abaturage batarema aya masoko bubakiwe, bikomeje kwibazwaho n’abantu batandukanye. Nkundabakiga Jean Paul ni Perezida w’isoko rya Rubavu. Aho ari muri iryo soko avuga ko ryubatswe mu mwaka wa 2010 ritwaye akayabo k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni zisaga magana atatu mirongo itanu, rikaba rifite imyanya yogucuruzizamo 288 hamwe n’imiryango ya butiki 38.
Muri iyi miryango yose ikorerwamo ni itatu gusa, naho imyanya yo mu isoko icururizwamo ni itanu gusa. Mu nkengero zaryo ariko, urahasanga abaturage bahacururiza ibicuruzwa bitandukanye.
Uyu muyobozi na bagenzi be bari kumwe bibaza impamvu akarere kadakangurira aba baturage kurema iri soko. Ati ’’twakoze ibarura dusanga hari abacuruzi 260 bose bacururiza hanze kandi twarubakiwe isoko, ibi biterwa n’uko akarere nta ngufu kabishyiramo’’.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umwe mu bagore bacururiza hanze y’iri soko, Murorunkwere Olive avuga ko impavu bahunze iri soko ari uko imisoro iri hejuru. Ati “kuri buri meza dutanga amafaranga 3000 buri kwezi mu gihe tudashobora kuyabona mu nyungu z’ibyo ducuruza, niyo mpamvu twahisemo gucururiza hanze kandi iyo DASSO zije turiruka tugahunga kuko tuzi neza ko ibyo dukora bitemewe’’.
Mu gihe bavuga ibyo, abakorera muri ayo masoko bararira ayo kwarika kuko ngo batanga uwo musoro hanyuma bakabura abakiririya, banavuga ko nubwo leta yubatse ayo masoko hari n’utundi dusoko tutemewe turemera mu midugudu n’utugari turema abayobozi barebera.
Abayobozi b’imwe mu mirenge ayo masoko aherereyemo n’ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu, bose bemeza ko bagiye gufata ingamba kugirango ayo masoko aremwe. Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu, Murenzi Janvier agira ati “tugiye gukora ubukangurambaga kugira ngo tubanze duce burundu udusoko tutemewe, ndetse tunakangurire abaturage bacu kurema amasoko ya kijyambere bubakiwe’’.
Aya masoko nubwo ataremwa, arimo amwe amaze imyaka isaga 10, bivugwa ko mu kuyubaka abayobozi bari bahari bakoze inyigo yayo nabi, ku buryo yagiye yubakwa aho abaturage batashakaga nk’uko byagarutsweho na bamwe mu bayobozi bigeze kuyobora utugari mbere y’umwaka wa 2010 batifuje ko amazina yabo atangazwa.

s1
Abaturage bihimbiye udusoko twabo tutemewe

Amasoko nk’aya atarema agaragara mu turere twinshi nk’irya Mukamira muri Nyabihu, Kirengeri muri Ruhango, Musha muri Rwamagana, Ndatemwa muri Gatsibo n’ahandi.
Usibye ikibazo cy’umusoro, benshi mu bakayarenye bavuga ko yubatswe kure yabo, andi ngo yubatse ahegeranye n’andi amenyerewe. Mu karere ka Gatsibo ho, ubuyobozi buvuga ko budashobora kugabanya imisoro ishyirwaho n’itegeko cyangwa njyanama y’akarere.

Abakeneye ko bwiza.com yazabasura, n’igihe mukeneye ko hari ibitangazwa mu binyamakuru byayo wakwandika kuri E-mail ya meckypro@gmail.com, cyangwa mugahamagara kuri 0784685981.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Karegeya Jean Baptiste
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *