Abahagaranira inyungu z’abarokotse jenoside mu karere ka Rubavu, bavuga ko hakiri imanza za gacaca 190 zitararangizwa n’inzego zibishinzwe. Murizo ngo izishobora kurangizwa ni 69 gusa, kuko izindi ari iz’abadafite ubushobozi bwo kwishyura, abapfuye n’abahunze.
Ubwo itsinda ry’abasenateri bagize komisiyo y’ububanyi n’amahanga ,ubutwererane n’umutekano ryasuraga aka karere, ryagaragarijwe ko bagaragarijwe ko hakiri imanza zaciwe n’inkiko Gacaca zisaga 190 zitegeze zirangizwa.
Uruzinduko rwabo rwari rugamije kurebera hamwe ibijyanye n’ingengabitekerezo ya jenoside ihaze muri aka karere. Barareba kandi ihame remezo ryo gukumira no kurwanya Genocide, kurwanya ihakana n’ipfobya rya Genocide no kurandura burundu ingengabitekerezo yayo n’ibyo igaragariramo byose; n’uburyo rishyirwa mu bikorwa.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uhagarariye urwego rwa MAJ mu karere ka Rubavu, Serugo Michel , avuga ko izo manza zitarangingizwa ziganjemo izijyanye no gusahura imitungo, ndetse ko hari icyizere gike ko zishobora kuzarangira. Impamvu ngo ni uko abenshi mu bahamwe n’ibi byaha badafite ubushobozi bwo kwishura iyo mitungo . Ati” dufite imanza 190 zose zaciwe n’inkiko gaca ariko zitararangizwa, ibi byatewe ahanini n’uko abenshi mu bahamwe n’iki cyaha barimo abafite ubushobozi buke bwo kwishyura imitungo, hari abapfuye batakiriho, abatuye mu mahanga, ku buryo izishobora kurangira gusa ni 69, nazo zizarangira binyuze mu bumwe n’ubwiyunge. Hari kandi n’ubushake buke bwa bamwe mu bashinzwe kurangiza izo manza batereye iyo”.
Uwigeze kuba Umuyobozi wa Ibuka mu karere ka Rubavu, ubu akaba ahagariye Umuryango Inyenyeri, Mudenge Boniface, nawe asanga impamvu izi manza za Jenoside zaciwe n’inkiko gacaca zitarangizwa muri kano karere ,ari uko hakiri bamwe mu bayobozi badaha agaciro gahunda z’ubumwe n’ubwiyunge, ndi Umunyrwanda, n’izindi…
Ati, ”hari abayobozi bigira ba ntibindeba ugasanga amatsinda yo kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo, ndetse na Gahunda z’ubumwe n’ubwiyunge bataziha agaciro ngo banazikundishe abaturage, ahubwo bakihutira gutanga ama Raporo gusa, mu gihe natwe tuzi neza icyadufasha ko ari ukwiyunga n’abaduhemukiye bityo imitima yacu ikaruhuka”
Bamwe mu bashinzwe kurangiza izi manza ni abahesha b’Inkiko b’umwuga hamwe n’abanyamabanga nshingwa bikorwa b’utugari
Mu biganiro n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu mu nzego zitandukanye, itsinda ry’abasenateri risaba abayobozi guhagurukira iki kibazo, kandi bigakorwa binyuze cyane cyane mu nzira z’ubumwe n’ubwiyunge.
Senateri Mukakalisa Jeanne d,Arc uyoboye iri tsinda ati” Inzira nyayo yakoreshwa mu kurangiza iki kibazo ni uko hakoreshwa cyane ubumwe n’ubwiyunge .Abayobozi nibagerageze bashyigikire gahunda z’Inyenyeri na ndi umunyarwanda kandi banabiganirize abaturage n’abagifite iki kibazo cy’imanza, kuko aribyo bizafasha mu kurushaho kubanisha neza abahemutse n’abahemukiwe” .
Izi ntumwa za rubanda zikaba zisaba ko abaturage bakwigishwa bakanasobanurirwa ku bijyanye n’itegeko rihana ingengabitekerezo ya Jenoside. Iri tegeko kandi ngo rigomba knozwa uburyo bwo gukurikirana no guhana ababa bagaragaweho ingengabitekerezo ya Genocide. Ngo usanga akenshi inkiko zibura ibimenyetso kuko iki cyaha gikorwa ahanini mu magambo.
Gusa ngo Ingengabitekerezo yaragabanutse muri aka karere, nubwo mu kwezi kwa kaneuyu mwaka hagaragaye abantu 9 bayivugwaho.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Magarambe Theodore/Bwiza.com


