Rubavu: Imiryango y’Abanyamulenge yiciwe ababo mu Gatumba irasaba ko ubutabera bwubahirizwa

Sangiza iyi nkuru

Abaturage bo mu Mujyi wa Gisenyi, mu Karere ka Rubavu, basaga 1000 bifatanije n’imiryango y’abakongomani bo mu bwoko bw’Abanyamulenge kwibuka ku nshuro ya 13 ubwicanyi bwakorewe Abanyamulenge basaga 166 bwabereye mu Nkambi ya Gatumba mu gihugu cy’u Burundi kuwa 13 Kanama 2004.

Insanganyamatsiko yo kubibuka yagiraga iti: “ Turwanye Jenoside duharanira ubutabera

Mu batanze ubuhamya barokokeye muri iyi nkambi bahamya ko ari Jenoside yabakorewe, kuko muri iyi nkambi bari baturanye n’andi moko y’abakongomani, ariko ababahigaga bagatoranya Abanyamulenge gusa aho babishe urw’agashinyaguro babatwikiraho utuzu tw’amahema, ugize ngo arabacika akaraswa abandi bagatemagurwa.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Rugoyera Felixe, umwe mu batanze ubuhamya yagize ati: “ Abakoze iryo bara batoranyaga amashitingi twari ducumbitsemo, kandi bavuzaga induru ngo ni mubarimbure, ndahamya ko ari Jenoside twakorewe

Bamwe mu bigambye ko bakoze ubwo bwicyanyi barimo Agathon Rwasa wayoboraga umutwe wa FNL warwanyaga leta y’u Burundi icyo gihe, hamwe na Pasiteri Habimana wari umuvugizi wa FNL. Ubu Agathon Rwasa akaba ari perezida wungirije wa Sena y’u Burundi, imiryango y’Abanyamulenge ikaba ikomeje gusaba ko bashyikirizwa ubutabera.

Dr. Mugabe Ntarindwa Agee, uhagarariye umuryango w’Abanyamulenge barokokeye Gatumba akaba ari nawe mushyitsi mukuru muri iki gikorwa, yasabye ko abakoze ubwo bwicanyi bacyidegembya, bakurikiranwa bagashyikirizwa ubutabera.

Yagize ati: “ Iki kibazo cy’abatwiciye imiryango twakivuze kenshi ubu hashize imyaka 13, twibaza niba koko ubutabera mpuzamahanga bubaho, gusa turasaba ko ubutabera bwakubahirizwa, abatwiciye abantu bakanabyigamba bakurikiranwe, kandi n’undi wese ugifite uwo mugambi wo kurimbura ubwoko agomba kubibazwa

Muri iki gikorwa cyo kwibuka Abanyamulenge baguye mu Gatumba, hanagaragajwe ikibazo cyugarije ubu bwoko cy’ubwicanyi bukomeje kubakorerwa muri Kivu y’Amajyepfo, aho muri uyu mwaka wa 2017 bagenda bicwa, amatungo yabo agatemagurwa, bagatwikirwaho amazu.

Bivugwa ko abihishe inyuma y’ibyo bikorwa by’ubugome bikorerwa Abanyamulenge ari Inyeshyamba z’umutwe w’iterabwoba wa FDLR na Mai-Mai, bafatanyije n’ingabo zo mu gihugu cy’u Burundi zambuka umupaka ziri kumwe n’Imbonerakure, aho baha intwaro n’imyitozo insorensore zo mu bwoko bw’Abafurero n’Ababembe, Abanyintu ndetse n’Abatwa, bashaka kubirukana muri ako gace byitwa ko atari Abakongomani ahubwo ari Abanyarwanda .

Ibi bikiyongeraho abashumba b’inka bashimutwa bakaburirwa irengero, kandi ibyo byose bigakorwa leta ya Congo irebera aho bahamya ko ari Jenoside yateguwe .

Rugoyera Felix yagize ati: “ Twiciwe imiryango kuva 1994 kugeza n’ubu uwo mugambi ntiwigeze uhagarara, ni Jenoside yateguwe n’abasirikari bakomeye ba Kongo barimo General Shikatende, na Generali William Yakutumba bo muri Teritwari ya Fizi, bakorana bya hafi na FDL bafatanyije na Minisitiri wa Congo ushinzwe imibanire y’abaturage (Relation publique) Bitakwila Justin, ukomoka muri teritware ya Uvira, ari nawe ukoresha buri gihe amagambo yangisha abaturage umuntu wese ufitanye isano n’u Rwanda, bivugwa ko umugambi wabo ari uko bagomba kwirukanwa bagasubira mu Rwanda cyangwa bakarimburwa, hakaniyongeraho inama zikorerwa mu mijyi ya Fizi, Baraka, Uvira, Kalemi, na Remera, akangurira abaturage b’andi moko guhaguruka bakikiza umwanzi wabo ari we Umututsi w’Umunyamurenge kuko ngo bababujije umudendezo
IFOTO YO KWIBUKA2

Abanyamulenge bakaba basaba amahanga ko yahagurukira iki kibazo cy’ubwo bwicyanyi n’ubugizi bwa nabi bukomeje kubakorerwa kuko byagaragaye ko leta ya Congo itabiha agaciro wenda ku bushake cyangwa kubera imbaraga nke, cyangwa ikaba ibyihishe inyuma.

Kugeza ubu muri uyu mwaka wa 2017 hamaze kubarurwa Abanyamulenge basaga 55 bamaze guhitanwa n’ubwo bugizi bwa nabi, inka zisaga 8000 zanyazwe, hamwe n’amazu menshi yatwitswe muri Kivu y’amajyepfo teritwari ya Fizi na Uvira ndetse na Kalemi mu Ntara ya Katanga.
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 

Magarambe Theodore
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *