Amakuru aturuka mu karere ka Rubavu avuga ko imiryango 17 ariyo imaze kumenyekana ko yangirijwe n’ibiza by’umuyaga udasanzwe (Isata), mu gihe amashyamba 5 harimo irya Leta yangiritse bikabije.
Ni umuyaga ukomeye wibasiriye umurenge wa Mudende mu kagari ka Bihungwe, ahagana saa tanu z’amanywa yo kuri iki Cyumweru tariki ya 10 Werurwe 2024.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper yabwiye Bwiza ko bari kugerageza ibishoboka ngo batabare ndetse bihanganishije aba baturage basenyewe n’ibiza.
Ati “Ubuyobozi bw’Akarere bwihanganishije abaturage bahuye n’uyu muyaga ukomeye ukabasenyera. Hagiye gukorwa isesengura ku miryango yasenyewe n’ibiza, abadafite ubushobozi bafashwe kubona aho kuba, inzu zifite inkuta zikomeye zishakirwe isakaro.”

Yakomeje avuga ko wari umuyaga ufite imbaraga nyinshi zidasanzwe kuko warimbuye amashyamba atandukanye, kuko nk’ubuyobozi bukeneye kubona imiryango yose yasenyewe n’ibiza ifite aho ikinze umusaya.
Ati “Dukeneye kubona abantu bose bacumbitse mu miryango, byananirana bagacumbikirwa mu nsengero, cyangwa amashuri, kuko ku munsi wa mbere twihutira gufasha abantu kubona ibyibanze, kurya no kwambara.”
Mulindwa kandi yaboneyeho gusaba abaturage kuzirika ibisenge bakabikomeza, no gusakara bitaye ku kumenya icyerekezo cy’aho umuyaga uturuka.
Amakuru Bwiza.com yamenye ni uko muri iyi miryango 17 yasenyewe n’ibiza harimo 3 ifite ubushobozi bwo kwisakarira, ndetse ibiri muriyo ubwo twakoraga inkuru yari igeze kure ibyo gusakara, mu gihe imiryango 14 isigaye Leta iri gushaka uko nayo yayisakarira mu maguru mashya.
Uyu muyaga kandi wangirije mashyamba atanu, harimo rimwe rya Leta, andi ane asigaye akaba ari ay’abaturage.





