Umugore witwa Mukansonera Geraldine yafatanywe ibiro bitatu by’ikiyobyabwenge cy’urumogi yari yahishe mu madegede (Ibihaza) yashakaga kurwambukana ngo aruzane mu Rwanda arukuye mu gihugu cya Congo nk’uko yafatiwe ku mupaka munini uhuza ibi bihugu byombi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu wafashwe ngo yabanje gukora imbere muri ayo madegede akuramo imbuto ziba zirimo kugirango abone umwanya atwaramo urumogi rwe,
Mukansonera Geraldine uvuga ko atuye mu mudugudu wa Mbugangali mu murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu ngo yari yizejwe ko nageza uru rumogi mu Rwanda aza guhembwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi icumi.
Ati “ Yarambwiye ngo aramba ibyo bihumbi icumi numva ko ari menshi”
Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda mu ntara y’uburengerazuba, CIP Kanamugire Théobard yabwiye televisiyo y’u Rwanda dukesha iyi nkuru ko polisi y’u Rwanda iba ifite amakuru ku buryo nta muntu n’umwe uzoroherwa ngo kuyica mu rihumye ngo yinjize mu Rwanda ibiyobwabwenge, CIP Kanamugire kandi yanibukije abanyarwanda ko bakwiye kurekera gushakira imibereho mu nzira zitemewe
Yagize ati “Ibiyobwabwenge bigira ingaruka ku buzima bw’umuntu, bishobora no kukuviramo uburwayi bw’umutwe, nkaba ngira inama abantu ko bagomba kubireka, ari ababicuruza ubwabo bifite ingaruka ku muryango wabo. Nk’uyu mudamu naramuka afunzwe abana be nta wundi uzaba akibarera kanddi mugihe yakabaye ashaka ubundi buzima butari ibiyobyabwenge”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ingingo ya 594 mu gitao cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese ufashwe agerageza kwinjiza ibiyobwabwenge ku butaka bw’u Rwanda mu buryo bunyuranyije n’amategeko ahanishwa igifungo kuva ku mwaka itatu kugeza kuri itanu akanacibwa amande y’amafaranga y’u Rwanda ari hagati y’ibihumbi 500 kugeza kuri miliyoni 5 mu ighe ahamwe n’iki cyaha
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com


