vlcsnap-2022-10-21-17h15m33s410.jpg

Rubavu: Polisi yerekanye abantu 11 bakekwaho ubujura bafatiwe mu mukwabu

Sangiza iyi nkuru

Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Rubavu yerekanye abantu 11 bakekwaho ibikorwa by’ubujura bakoreye mu bice bitandukanye muri aka karere .

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Rukundo Mucyo, yavuze ko aba bafatiwe mu mukwabu w’iminsi itatu wakozwe nyuma y’aho abaturage batabaje bataka kuzengerezwa n’abajura.

Ati “ Nyuma yo kumva amakuru abaturage bavuga ko ibisambo byabazengereje twakoze operation dufata abakekwa 11, muri abo 11 twabagabanyamo ibice nka bitatu, harimo batandatu bibye amaterefone ngirango mwabibonye, hakabamo abandi bane bibye amatungo magufi, n’undi umwe wari warigeze gutega umunyamahanga amwambura telefone ye.”

CIP Rukundo yaboneyeho kuburira abatarafatwa bijandika mu bikorwa nk’ibi avuga ko uyu mukwabu ukomeje.

Ati “ Abo bakibikora nabagira inama yo kubireka kuko, izi ni operations zikomeza ntabwo zihagarara. Ziraza gukomeza rwose. N’ubundi dusanzwe tuzikora ariko ubu twakajije bitewe n’uko twabonye amakuru bituma dukaza operations.”

vlcsnap-2022-10-21-17h15m33s410.jpg
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Rukundo Mucyo

Yasabye abaturage gukomeza kujya baha polisi amakuru abizeza ko baba bahari bari maso biteguye gutabara aho ikibazo kivutse.

Aba batawe muri yombi nyuma y’aho mu mirenge imwe n’imwe y’Akarere ka Rubavu haakomeje kuvugwa abagizi ba nabi bitwikira ijoro bagahungabanya umutekano w’abaturage, nk’aho mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri ushize mu Murenge wa Gisenyi, kgri ka Ntengo, mu Mudugudu wa Nyabagobe, hari abaturage ndetse n’abanyerondo basagariwe n’agatsiko k’abantu bataramenyekana bitwje intwaro gakondo bagasiga babakomerekeje

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *