Bizagwira Faustin utuye mu karere ka Rubavu, umurenge wa Gisenyi akagari ka Bugoyi arasaba Perezida Paul Kagame kumurenganura ku mutungo we ugizwe n’inzu yakoreragamo ubuvuzi akaba avuga ko yagurishijwe mu cyamunara mu buryo burimo uburiganya bukomeye.
Inkomoko y’ikibazo cya Bizagwira Faustin avuga ko ari inguzanyo yasabye muri banki y’igihugu itsura amajyambere, BRD, atanga ingwate y’inzu ye iherereye mu murenge wa Gisenyi icyo gihe bumvikanye ko azatangira kwishyura nyuma yo gukorana n’ibigo by’ubwishingizi mu kwivuza.
Bizagwira Faustin avuga ko ibigo by’ubwishingizi bari kuzakorana nabyo byatinze kubaha isoko ariko n’ubwo byatinze ngo nyuma baje kubona isoko ry’ibigo by’ubwishingizi, batangira gukorana icyo gihe batangira kwishyura inguzanyo nta kibazo, nyuma batungurwa n’uko BRD yaje gufata umwanzuro w’uko umutungo wabo utezwa cyamunara.
Ati: ’’N’ubwo ibigo by’ubwishingizi byatinze kuduha isoko, nyuma twararihawe yewe dutangira no kwishyura nta kibazo, dutungurwa no kubona BRD ishyira umutungo wacu mu cyamunaratuzi yuko byarangiye kuko twari twatangiye kwishyura.”
Uyu musaza avuga ko cyamunara yakozwe n’urwego rushinzwe iterambere, RDB, kuko biri mu nshingano zayo. Ku nshuro ya mbere umuhesha w’Inkiko yaje guteza cyamunara birangira habuze ugura uyu mutungo n’inshuro ya kabiri biba uko kugeza ku nshuro ya gatatu ari nayo igenwa n’itegeko, biba uko ariko batungurwa n’uko nyuma y’izo cyamunara zose Umuhesha w’Inkiko yongeye ku nshuro ya gatanu nabwo biranga ariko bikanga nyuma y’amezi abiri babwirwa ko umutungo wegukanywe na Dr Kanimba Pierre Celestin utarigeze agaragara muri izo cyamunara zose uko ari eshanu
Yagize ati: ”Inshuro ya mbere Umuhesha w’Inkiko yaraje agurisha mu cyamunara habura ugura kugeza ku nshuro ya gatatu igenwa n’itegeko habura ugura, dutungurwa no kubona agarutse guteza ku nshuro ya kane nabwo biba uko, ku nshuro ya gatanu biba uko ariko nyuma y’amezi abiri dutungurwa nuko ngo Dr Kanimba Pierre Celestin yahawe umutungo wacu nabwo awuhabwa ku ideni.”
Dr Kanimba nta mafaranga yari afite kuri banki
Bizagwira avuga ko umutungo we ugizwe n’inzu wegukanywe na Dr Kanimba ku ideni kuko nta mafaranga yari afite kuri konti nk’uko impapuro bafite za banki zibigaragaza, bavuga ko hashize iminsi icyenda Kanimba afite amafaranga angana na miliyoni 1.5 gusa kuri konti ye yo muri Banki y’Abatarage, nyuma ngo ni bwo yagiye gushaka inguzanyo muri banki yaramaze kwegukana iyi nzu kandi ibi bitemewe mu mategeko agenga cyamunara kuko uguze mu cyamunara yishyura mu gihe cy’iminsi itatu ihwanye n’amasaha 72 gusa iyo ayarengeje umutungo arawakwa.
Yagize ati: ”Umutungo wacu wegukanywe na Dr Kanimba ku ideni kuko nta mafaranga yari afite kuri konti. Ku mpapuro za banki mfite yari afiteho miliyoni 1.5 gusa amafaranga yayashyizeho hashize iminsi icyenda ni mu gihe itegeko riteganya amasaha 72 gusa.”
Twifuje kumenya icyo Dr Kanimba Pierre Celestin avuga ku manyanga bivugwa ko yakoze afatanyije n’Umuhesha w’Inkiko agura iyi nzu muri cyamunara, tumuhamagara ku murongo wa telefoni, avuga ko ntacyo yavuga ku bintu byanyuze mu butabera ahubwo mu gihe Bizagwira na BRD bazumvikana ibyo bazemeza ngo azasubizwa amafaranga ye yatanze nawe arekure uwo mutungo.
Yagize ati: “Ntacyo navuga ku bintu byanyuze mu butabera ahubwo mu gihe Bizagwira na BRD bazumvikana ibyo bazemeza bazansubize amafaranga yanjye natanze nanjye ndekure uwo mutungo we.“
Ku ruhande rwa RDB ivugwaho gukora uburiganya, twahamagaye kuri telefoni igendanwa Kayigi Kajuga Leo ari nawe uhagarariye RDB muri iki kibazo aduha ubutumwa ko ari mu nama ariko ngo ibi byose bya Cyamunara Bizagwira yabiregeye mu nkiko aratsindwa.
Ati: ’’Bizagwira Faustin yabiregeye mu nkiko aratsindwa.”
Bwiza yahamagaye Umuvugizi wa BRD, Molly Uwera kugira ngo agire icyo avuga kuri aya manyanga banki ivugwamo, ariko ntiyafashe telefone. N’ubutumwa bugufi yamwandikiye ntiyabusubije.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, Anastase Balinda asobobanura ko cyamunara ishobora kubaho inshuro zirenga eshatu cyakora avuga ko uwatsindiye ikigurishwa muri cyamunara yishyura mu minsi itatu, ari yo amasaha 72, atakwishyura umutungo yatsindiye akawakwa ugakomeza muri cyamunara.
Ni byo Bizagwira Faustin ashingiraho avuga ko igurishwa ry’umutungo we ryakozwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Uyu mutungo w’umuryango wa Bizagwira watejwe cyamunara kuri miliyoni 155, ni mu gihe we avuga ko warufite agaciro ka miliyoni 353 nk’uko impapuro bafite z’abagenagaciro zibigaragaza.
Yanditswe na Maisha Patrick

8 Responses
Rubavu: Rurageretse hagati ya Bizagwira ushinja BRD na RDB kumutereza inzu ye mu manyanga
Dr Kanimba ibye naramenyereye agura ibintu muburyo bwamanyanga akingiwe ikibaba,muzakulikirane amazu afite i huye,Rubavu,Musanze,Ngoma,kuli nabandi……

Nibisanzwe uyu mugabo numukomisiyoneri leta yakagombye gushaka ko imuhagarika mubikorwa akora byose byamanyanga akabihanirwa. Dukomeze kurwanya izi nkebebe tunirinda Covid-19.

Eeeh ese kanimba abilimo, uyu ni Dr mumanyanga ibintu yarabimaze nabamwe bafatanyije kwiba ibyabandi,turabimenyereye niruharwa, ushigikiwe ningwe aravoma.

Akarengane kibihekane ihangane Muzehe wanjye nyagasani winyine ariwe uzabihembera
Rubavu: Rurageretse hagati ya Bizagwira ushinja BRD na RDB kumutereza inzu ye mu manyanga
Akarengane kibihekane ihangane Muzehe wanjye nyagasani winyine ariwe uzabihembera