Mu ijoro ryakeye, mu Murenge wa Cyanzarwe, Akagari ka Busugari mu Mudugudu wa Bisizi harasiwe umuturage wari wikoreye urumogi ahita apfa.
Uwarashwe yitwa Karimumutima Jean d’Amour w’imyaka 35, yari atuye muri uriya Mudugudu wa Bisizi, yari afite abana 6 yabyaranye n’abagore 4.
Amakuru atangazwa n’abaturanyi be ni uko uriya mugabo warashwe avuye muri Congo Kinshasa, mbere yafunzwe akurikiranyweho icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge.
Yabanje guhungwa amezi 6 nyuma agafungwa imyaka 3. Yari aherutse gufungurwa amaze amezi 7 arangije igihano.
Mu cyumweru gishize kandi ngo yatanzweho amakuru ko acuruza urumogi ageze muri RIB ibimenyetso birabura ararekurwa.
Hari udupfunyika 12000 tw’urumogi inzego z’umutekano zerekanye aho yarasiwe, twari mu bifurumba yari yikoreye.
Ku bufatanye bwa umuseke na bwiza/Ubumwe Media Group

2 Responses
Rubavu: Umugabo yarashwe mu gicuku yikoreye urumogi
Guca Ibiyobyabwenge (Drugs) ku isi byarananiranye.Buri mwaka,Amerika ishora + 50 Billions/Milliards USD mu kurwanya Ibiyobyabwenge ku isi hose,ariko byaranze.Mu bihugu bimwe byo muli Latin America,habayo Companies zihinga kandi zigacuruza Ibiyobyabwenge,zitwa Drug Cartels,zirusha ingufu National Army and Police.Zifite amato n’indege z’intambara.Iyo hagize umutegetsi ubavuga,baramwica.Niyo mpamvu abategetsi benshi bahitamo gukorana nabo.No mu Rwanda ntabwo kurwanya Ibiyobyabwenge bishobora gucika.Umuti uzaba uwuhe?Bible itanga igisubizo: Nkuko Imigani 2,imirongo ya 21 na 22 havuga,ku munsi wa nyuma Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze abantu bayumvira gusa.Niwo muti rukumbi.It is a matter of time.