Rubavu: Umujura yarashwe mu cyico

Sangiza iyi nkuru

Umwe mu bapolisi bakorera mu karere ka Rubavu yarasiye mu mudugudu wa Nyaburanga, akagari ka Nengo mu murenge wa Gisenyi umujura wari wibye telefone.

Umusore w’imyaka 23 y’amavuko witwa Byiringiro Dany yatangaje ko abajura babiri bamuteze atashye kuri uyu wa 4 Gashyantare mu masaha y’ikigoroba, bamwambura telefone yari afite ya Tecno Spark 8, umwe arayirukankana.

Byiringiro yasobanuye ko yasigaye arwana n’umujura umwe ariko ngo wari ufite icyuma, amukeba urutoki, ni ko gutabaza, abandi baturage babiri baraza baramumufasha, ari na ko bahangana, ashakisha uko yabacika.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba, CIP Mucyo Rukundo, yatangaje ko abapolisi bahageze, basanga uyu mujura arwanira icyuma n’abamufashe, umwe muri bo ahita amurasa, arapfa.

Amakuru agera kuri BWIZA avuga ko uyu mujura yarashwe isasu rimwe mu mutwe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *