Ibimenyetso bigaragaza ko nta bibazo bidasanzwe ikirunga cya Nyiragongo giherereye mu nkengero z’umujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gishobora guteza, ariko umwe mu bashakashatsi, Dr Dushime Derriks avuga ko isaha ku isaga gishobora gutungurana kikaruka.
Abashakashatsi bagikurikirana buri munsi, bavuga ko ari ngombwa ko hafatwa ingamba zo kubungabunga ubuzima bw’abaturage mu gihe cyaba gitunguranye kikaruka, ari nako bagaragaza ibimenyetso by’uko cyatungurana.
Umuyobozi wa Croix rouge y’u Rwanda ishami rya Rubavu, akaba n’ umwe mu bashinzwe gukurikirana imiterere y’ibirunga, Dr Dushime Derriks, avuga ko hari bimwe mu bimenyetso byerekana ko cyatungurana.
Agira ati “ku itariki ya 17 Ukwakira 2017, hagaragaye ikimenyetso kidasanzwe, harimo imitingito mu nda yacyo ndetse n’umwobo wavumbuwe urimo ibikoma byinshi nawo uri mu nda y’iki kirunga, gusa byamaze akanya gato.
N’ubwo hari ibindi byinshi bishingirwaho ngo hemezwe ko ikirunga kigiye kuruka, byaba byiza abaturage bagiye babimenyeshwa hakiri kare ariko bahumure”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umuyobozi w’akarere ka Rubavu w’agateganyo, Murenzi Janvier avuga ko hamwe na Minisiteri ishinzwe Ibiza, bafashe ingamba zarengera abaturage mu gihe baba batunguwe.
Ati “Hashyizweho gahunda ihamye, harimo aho baturage bashobora kuganishwa kiramutse kirutse ariko bahumure nta kibazo gikomeye”.
Umuyobozi ushinzwe igenamigambi ry’ibiza no gufasha abahuye nabyo muri Minisiteri ishinzwe ibiza no gucyura impunzi, Habinshuti Philippe na we atanga ihumure ku baturage.
Agira ati “N’ubwo Nyiragongo muri iyi minsi igaragaza ibimenyetso by’ibanze, ariko hari ibindi byinshi cyane bigenderwaho kugirango hemezwe ko iki kirunga kizaruka, abaturage bahumure”.
Iki kirunga giheruka kuruka mu mwaka wa 2002, imibare itangazwa na Croix Rouge y’u Rwanda, igaragaza ko mu Rwanda hakiriwe impunzi zisaga ibihumbi 400 zituruka mu mujyi wa Goma zahahungiye icyo gihe.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Magarambe Theodore/Bwiza.com


