Rubavu:Umutwe wiyise abazimbabwe ukabije kwiba no gufata abagore ku ngufu

Sangiza iyi nkuru

Abaturage batuye mu murenge wa Nyamyumba na Kivumu barembejwe n’insorersore ziyise abazimbabwe aho zayogoje imirima n’ingo by’abaturage ndetse no gufata abagore kungufuku.
Bamwe mu baturage batuye mu Kagari ka Burusha ,Umurenge wa Nyamyumba ho mu Karere ka Rubavu baravuga ko batagisarura imyaka yabo kubera agatsiko k’insoresore kajya mu mirima yabo kakajya gusarura imyaka yabo ndetse kakanabakorera n’urugomo harimono kubakomeretsa.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Bamwe mu baturage twasanze ku ku gasantire kari mbere y’Uruganda rwenga Inzoga rwa Brasserie bakaba baravuze ko Abazimbabwe’ babamereye nabi aho bamwe mu bagore batakijya kubagara mu mirima yabo batinya ko bashobora kubafata ku ngufu aho bashimangira ko hari abo byarabayeho bakicecekera banga ko nibatanga amakuru abazimbabwe bazaza bakabagirira nabi.
Umwe ati ’’iyo uhuye n’Umuzimbabwe uramureka agakora icyo ashatse ariko ugakiza ubuzima bwawe’’.Undi muri aba baturage yahamije ko yahuye n’umwe mu Bazimbabwe akamwikoreza imitwaro ku gahato ndetse ko atashoboraga gutabaza atinya ko yamugirira nabi kuko hari n’igihe usanga umuturage asarura imyaka ye n’Abazimbabwe nabo bahari barimo gusarura .
aka gatsiko ngo kamaze igihe kigera ku myaka 3 aho gakunze kugaragara mu kagari ka Burushya mu murenge wa Nyamyumba ho mu Karere ka Rubavu no mu Kagari ka Bunyoni,Umurenge wa Kivumu ho mu Karere ka Rutsiro.
Abaturage batunze agatoki amwe mu mazina y’Abazimbabwe bakunze kwigaragaza muri ibi bikorwa byurugomo harimo uwo bavuze ko yitwa Maniriho n’undi witwa Rusatsi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Bashimangira kandi ko bamwe mu Bazimbabwe bafatwa n’inzego z’umutekano nyuma y’igihe gito bagahita bafungurwa ndetse ko hadutse imvugo aho umuturage yibwa bakagira bati ‘’Yibwe Kizimbabwe’’

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu ,Jeremie Sinamenye,bwiza.com
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu ,Jeremie Sinamenye

Mu kiganiro n’abanyamakuru Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu ,Jeremie Sinamenye avuga ko nta hantu mu Rwanda haba agatsiko nk’aka ka Bazimbabwe bityo ko ari amakuru mashya kuri we.
Umuyobozi w’akarere kandi avuga ko kuba hari abantu bafatwa bakekwaho ibyaha nyuma bakaza kurekurwa ahanini ari abaturage babigiramo uruhare aho badatanga amakuru ku wafashwe bakumva ko kuba yafashwe bihagije.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Mecky Kayiranga @bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *