Rubavu: Yatawe muri yombi nyuma yo gucuranga indirimbo zibiba urwango n’amacakubiri.

Sangiza iyi nkuru

Umuturage witwa Nyabyenda Jean Marie Vianney, utuye mu murenge wa Cyanzarwe mu karere ka Rubavu, yatawe muri yombi nyuma yo gucurangira mu kabari indirimbo za Bikindi zuje urwango n’amacakubiri.

Kigali Today dukesha iyi nkuru iravuga ko Nyabyenda yagiye mu kabari, atangira gucurangira kuri telephone izi ndirimbo. Uretse no kuba izi ndirimbo zuje urwango, zitaka n’izahoze ari ingabo z’u Rwanda, EX-FAR.

Abaturage bari aho batunguwe no kumva uyu mugabo w’imyaka 49, wahoze ari umwe muri EX-FAR acuranga izi ndirimbo, bahita bamuhamagarira inzego z’umutekano ariko zikihagera, yahise afata ‘Memory card’ yari muri telephone arayihisha, ariko nyuma aza kwerekana aho yayihishe.

Kigali Today yavuganye n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge, iravuga ko hataramenyekana icyavuye mu iperereza.

Amakuru dukesha Igihe avuga ko Bikindi Simeon wari umurwanashyaka wa MRND, ishyaka ryari ku butegetsi, yahunze ubwo ingabo za FPR Inkotanyi zahagarikaga Jenoside. Mu 2001, ni bwo yaje gufatirwa mu Buholandi. Mu 2008, yakatiwe igifungo cy’imyaka 15 n’urukiko mpuzamamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, arangiza igifungo muri Kamena, 2016. Mu Kuboza, 2018 ni bwo humvikanye inkuru ko uyu mugabo yaguye muri Benin, azize kanseri.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *