Ruhango: Gitifu yeguye atubakishije akagari mu nkunga yatse abaturage

Sangiza iyi nkuru

Abaturage bo mu kagari ka Nyakabingo, umurenge wa Ntongwe , akarere ka Ruhango barasaba ubuyobozi bw’akarere gukurikirana gitifu weguye atubakishije akagari inkunga bamuhaye, ubu kakaba kamaze imyaka isaga 2 karaheze ku gasozi katuzuye.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka nibwo uwari umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Nyakabingo, Uwayisaba Jacques yeguye ku kazi, abaturage bakavuga ko hari amafaranga yari yarabatse agomba kubakishwa ibiro by’akagari yaba yaranyereje.

Abatuye mu midugudu ya Bereshi, Cyintore n’ahandi ho mu kagari ka Nyakabingo, bavuga ko mu mwaka wa 2015 na 2016 ari bwo Uwayisaba Jacques, yagiye abaka amafaranga mu by’iciro bitandukanye, umuntu ku giti cye cyangwa amatsinda.

Uwabaga yujuje imyaka 18 y’amavuko, ngo yagombaga gutanga nibura ibihumbi 2 by’amafaranga y’u Rwanda, naho abari mu matsinda bagatanga atari munsi y’ibihumbi 30 kandi nta gitansi bahabwaga.

Umwe muri aba baturage agira ati buri tsinda yajyaga arica ibihumbi 35, kuko itsinda riba ririmo abantu 30, buri rugo rwari ibihumbi 2, kandi n’uwazaga hano ku kagari gusaba serivisi yamucaga ibihumbi bitanu, atagira fagitire”.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Aba baturage bavuga kandi ko atari ubwa mbere bibayeho, dore ko n’ubundi ngo uwabanjirije uyu bashinja kubarira amafaranga na we ariko yabigenje, kuko ngo yagiye ayabaka gutyo, kandi atagira fagitire, nabwo arinda ava ku buyobozi nta gikozwe ku nyubako y’akagari.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’aka kagari ka Nyakabungo, Nsengiyumva Jonathan, waje asimbuye ukekwaho kurya ayo mafaranga y’abaturage, avuga ko mu makoperative abiri abarizwa muri aka kagari, buri koperative yayakaga ibihumbi 50, akabeshya ko yashyizwe kuri konti mu murenge SACCO nyamara atari byo.

Ati “naraje nsanga akagari katuzuye neza, mbajije njyanama y’akagari n’abaturage bambwira ko hari amafaranga bajyaga baha uwari umuyobozi w’akagari nasimbuye, yatangwaga n’abacuruzi, n’amakoperative,… ngo yababwiraga ko [amafaranga] yayashyize kuri konti muri SACCO ariko mu byukuri ayo mafaranga ntayahari, naragenzuye konti ntayihari, ni baringa. Mu by’ukuri rero wabonye bituma n’abaturage basa n’abagumuka […]”.

Akomeza avuga ko ikiri gukorwa kugira ngo iyi nyubako yuzure, hitabajwe abavuga rikijyana bo muri aka kagari, abacuruzi bagakoreramo n’abandi bakavukamo ariko bakorera ahandi, kugira ngo batange umusanzu wabo wo kurangiza iyi nyubako, abaturage batongeye kwakwa andi mafaranga.

Barasaba akarere gukurikirana ayo mafaranga:

Aba baturage icyo basaba ubuyobozi bw’akarere ni uko abariye ayo mafaranga bakurikiranwa, byaba na ngombwa bakaba bayagarura agakoreshwa icyo yagenewe, badakomeje kujya bayatanga bisa nko kugaburira abo bita Benengango.

Ushinjwa n’abaturage kubarira amafaranga, Uwayisaba Jacques wahoze ayobora aka kagari, ntahakana cyangwa ngo yemeze niba ibyo bamuvugaho.

Agira ati Ntabwo ari njye watangiye kubaka kariya kagari bwa mbere, kereka niba banshinja ko ntaretse ngo kagwe nkuko nagasanze;iby’ariya mafaranga buri wese ubonye umwanya avuga uko ashaka nuko abyumva […]”.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Akomeza avuga ko umurenge n’akarere aribyo bifite mu nshingano gukurikirana imikorere y’utugari, bityo ngo nibo batanga ubusobanuro burambuye ku bijyanye n’inyubako zatwo.

Umuyobizi w’akarere ka Ruhango, Mbabazi Francois Xavier, mu kiganiro yagiranye na Bwiza.com, avuga ko bagiye kubikurikirana, hakamenyekana umutungo waba warakoreshejwe mu buryo budafitiwe ibisobanuro, cyangwa hari uwanyerejwe, uwari umuyobozi akabikurikiranwaho, akabiryozwa n’ubwo yaba atakiri umuyobozi

Agira ati “habaho kugenzura ku buryo buhagije, tukamenya amafranga yari yinjiye ni angahe?, ayakoreshejwe ku kagari ni angahe?, hanyuma twabona hari asigaye adafitiwe ubusobanuro, uwari umuyobozi akabikurikiranwaho[…] dusanze hari umutungo wa Leta, yanyereje yakurikiranwa nubwo yaba ari hanze, ntibyatubuza ko tumukurikirana;ni icyo numva nakwizeza abaturage”.

Ubuyobozi bw’akarere busaba abaturage kudacika intege, ahubwo bagakomeza kurwana ku ishyaka ry’akagari kabo.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Philippe@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *