Mu Murenge wa Mwendo, mu Karere ka Ruhango, hafi y’urugo rw’umuturage hagaragaye grenade ebyiri, ubwo nyiri urugo yacukuraga umusingi ashaka gutega urugo rwe ngo rutazasenywa n’amazi .
Muhire Floribert uyobora Umurenge wa Mwendo, yatangaje ko grenade zahise zirindwa amanywa n’ijoro kugira ngo hatagira uwazikinisha zikaba zaturika, mu gihe hari hagitegerejwe inzego zibishinzwe ngo zizihakure.
Muhire ati “Twahashyize uburinzi bwa nijoro no ku manywa kugira ngo hatagira ubikinisha, bikaba byamuturikana, nta zindi mpungenge zihari”.
Avugana na Kigali Today dukesha iyi nkuru, yakomeje avuga ko uko bigaragara ibyo bisasu bishaje ku buryo bishoboka ko byahashyizwe kera, kandi ko bishobora kuba byarahasizwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ati “Mu bigaragara birashaje ni ibya kera byashoboka ko byahasizwe n’Interahamwe cyangwa n’abandi bantu, kuko niko abaturage bavuga, ntawabihakana cyangwa ngo abyemeze ariko nta n’uwabisuzugura”.
Avuga ko nyuma yo gutahura ibyo bisasu, umuturage yahagaritse gucukura, hakaba hashobora kuza gushakishwa niba hari ibindi byahaboneka, mu buryo bwo kwigengesera.
Yasabye abaturage kwigengesera ku byuma badasobanukiwe babonye mu butaka cyangwa ahandi hantu, kuko amateka u Rwanda rwanyuzemo bishoboka ko hari ahakiri ibisasu bishobora kwangiza ubuzima bw’abantu igihe batabyitondeye.
Ubwo iyi nkuru yakorwaga, abashinzwe gutegura ibisasu barimo berekeza i Mwendo gusuzuma iby’ibi bisasu ngo bikurweho.


