Ruhango: Umwana yatemye umugabo wasambanaga na nyina umaze amezi abiri apfakaye

Sangiza iyi nkuru

Umwana w’imyaka 17 y’amavuko wo mu Kagari ka Gishweru, Umurenge wa Mwendo w’Akarere ka Ruhango yatemesheje umuhoro umugabo baturanye witwa Musengimana Arcade ubwo yasangaga asambana na nyina wari umaze amezi abiri apfushije umugabo we.

Abaturage baganiriye na televiziyo BTN dukesha aya makuru batangaje ko byabaye mu masaa munani y’urukerera rw’ejo tariki ya 29 Kamena 2021.

Umwe mu baturanyi babo watabaye ubwo uyu mugabo yari amaze gutemwa, yatangaje ko icyo uyu mwana yamuhoye ari uko yasambanyirije nyina mu nzu ya se.

Yagize ati: “Hamaze kuba saa munani, nagiye kumva numva induru ziravuze. Noneho ngeze ku irembo turimo gukingura, mpita nkubitana n’abadamu babiri bari kuvuga bati ‘nimudutabare, Musenga bamukubitiye kwa ya nshoreke ye.’ Noneho ndavuga nti Agronome ko wirukanka bimeze bite? Ati ‘nimundeke, uriya muntu igihe yaduhereye, barongora mama hejuru igihe turyamye, ntabwo tubyumva.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mwendo, yatangaje ko koko uyu mwana yatemye uyu mugabo ndetse yanamaze gutabwa muri yombi.

Umuturage yavuze ko mbere y’uko uyu mwana atabwa muri yombi, yatangaje ko we n’umuvandimwe we nyina yabyaranye na se, bababazwa cyane no kumva Musengimana asambanyiriza nyina mu nzu yabo.

Yagize ati: “Aravuga ati iyo mbonye Musenga aje gusambanya mama, nkareba ifoto ya Data, nibaza niba ndi umuzimu hano kwa Ntigurirwa. Njyewe mbabazwa n’uko Papa yamaze gupfa, mama akaba atwite indi nda ya gatatu.”

Uyu mwana kandi ngo yatanze icyifuzo cy’uko nyina yajyana na Musengimana hamwe n’abana babyaranye, bo bagasigara birera. Undi muturage yabihamije ati: “N’ubwo banjyanye bwose, nibambabarire Musenga aze ajyane umugore we n’abana babyaranye, nsigarane na murumuna wanjye, tuzirera.”

Umugore wa Musengimana yavuze ko ikibazo cyo gucibwa inyuma n’umugabo we kimaze imyaka itanu, yabuze umuyobozi wakimukemurira. Yagize ati: “Njyewe nabuze umuyobozi wandenganura ku kibazo kimaze hafi imyaka itanu. Tugenda turwana, nagiye nkubitwa inshuro nyinshi, nzira uriya mugore.”

Aba baturage batavuga neza Musengimana bavuga ko yari yaratumye se w’aba bana ata urugo mbere y’uko apfa.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

18 Responses

  1. Ruhango: Umwana yatemye umugabo wasambanaga na nyina umaze amezi abiri apfakaye
    Ruhango, Umurenge wa Mwendo mu karere ka Nyamagabe!!/ Ubwo se ibyo biraza guhurirahe? Akarere ka Nyamagabe nta murenge wa Mwendo kagira mister. Anyway uwo mwana yakoze igikorwa cyiza vraiment nanjye nuko nabogenza.

  2. Ruhango: Umwana yatemye umugabo wasambanaga na nyina umaze amezi abiri apfakaye
    Ruhango, Umurenge wa Mwendo mu karere ka Nyamagabe!!/ Ubwo se ibyo biraza guhurirahe? Akarere ka Nyamagabe nta murenge wa Mwendo kagira mister. Anyway uwo mwana yakoze igikorwa cyiza vraiment nanjye nuko nabogenza.

  3. Ruhango: Umwana yatemye umugabo wasambanaga na nyina umaze amezi abiri apfakaye
    Ariko nubwo uyu mwana yakoze amakosa yo kwihanira ibyo yakoze ntawe utabikora kandi urumva ko ikibazo kirazwi ahubwo ubuyobozi bwaho bukora iki?

  4. Ruhango: Umwana yatemye umugabo wasambanaga na nyina umaze amezi abiri apfakaye
    Ariko nubwo uyu mwana yakoze amakosa yo kwihanira ibyo yakoze ntawe utabikora kandi urumva ko ikibazo kirazwi ahubwo ubuyobozi bwaho bukora iki?

  5. Ruhango: Umwana yatemye umugabo wasambanaga na nyina umaze amezi abiri apfakaye
    Uyu mwana yarambiwe disi

  6. Ruhango: Umwana yatemye umugabo wasambanaga na nyina umaze amezi abiri apfakaye
    Uyu mwana yarambiwe disi

  7. Ruhango: Umwana yatemye umugabo wasambanaga na nyina umaze amezi abiri apfakaye
    Ahubwose ko numva umwana akemuye ikibazo cyananiye ubuyobozi
    Rwose bazashyiremo inyoroshya cyaha

  8. Ruhango: Umwana yatemye umugabo wasambanaga na nyina umaze amezi abiri apfakaye
    Ahubwose ko numva umwana akemuye ikibazo cyananiye ubuyobozi
    Rwose bazashyiremo inyoroshya cyaha

  9. Ruhango: Umwana yatemye umugabo wasambanaga na nyina umaze amezi abiri apfakaye
    Uyumwana yakoze ibintu birisawa ntacyo namushinja ubutabera buzamurenganure

  10. Ruhango: Umwana yatemye umugabo wasambanaga na nyina umaze amezi abiri apfakaye
    Uyumwana yakoze ibintu birisawa ntacyo namushinja ubutabera buzamurenganure

  11. Ruhango: Umwana yatemye umugabo wasambanaga na nyina umaze amezi abiri apfakaye
    Uyumwanya ndumva nakosa afite pe gusa nanone ikosa nukwihanir arko imyaka afite niwamurenganya kuko biteye agahinda uwo mugabo namugabo umurimo kbx ayomahano nakwiy mumuco nyrda

  12. Ruhango: Umwana yatemye umugabo wasambanaga na nyina umaze amezi abiri apfakaye
    Uyumwanya ndumva nakosa afite pe gusa nanone ikosa nukwihanir arko imyaka afite niwamurenganya kuko biteye agahinda uwo mugabo namugabo umurimo kbx ayomahano nakwiy mumuco nyrda

  13. Ruhango: Umwana yatemye umugabo wasambanaga na nyina umaze amezi abiri apfakaye
    Birababaje kubona ibibazo byaramenyekanye ntibikemurwe. Umwana ibyo yakoze ni amakosa agomba kubihanirwa.uwo yatemye nawe nibamara kumuvura agomba kubihanirwa ndetse nuriya mugore nawe agomba guhanwa.

  14. Ruhango: Umwana yatemye umugabo wasambanaga na nyina umaze amezi abiri apfakaye
    Birababaje kubona ibibazo byaramenyekanye ntibikemurwe. Umwana ibyo yakoze ni amakosa agomba kubihanirwa.uwo yatemye nawe nibamara kumuvura agomba kubihanirwa ndetse nuriya mugore nawe agomba guhanwa.

  15. Ruhango: Umwana yatemye umugabo wasambanaga na nyina umaze amezi abiri apfakaye
    Uyu mwana ubutabera buzamworohereze nubwo yakoze icyaha

  16. Ruhango: Umwana yatemye umugabo wasambanaga na nyina umaze amezi abiri apfakaye
    Uyu mwana ubutabera buzamworohereze nubwo yakoze icyaha

  17. Ruhango: Umwana yatemye umugabo wasambanaga na nyina umaze amezi abiri apfakaye
    Uyu mwana ubutabera buzamworohereze nubwo yakoze icyaha

  18. Ruhango: Umwana yatemye umugabo wasambanaga na nyina umaze amezi abiri apfakaye
    Uyu mwana ubutabera buzamworohereze nubwo yakoze icyaha

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *