Umuherwe Rujugiro Ayabatwa aravugwaho kuba yarishyuye akayabo k’amadolari ikigo cy’Abanyamerika cyagize uruhare mu gutuma abagize inteko ishinga amategeko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bemera gutega amatwi ibibazo afitanye na leta y’u Rwanda.
Biravugwa ko Rujugiro Ayabatwa Tribert abinyujije kuri Dr David Himbara, umwe mu bayobozi bakuru b’ishyaka RNC ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, yishyuraga amafaranga yo kumufasha mu buvugizi ikigo kitwa Podesta Group.

Iki kigo rero cyabashije gutuma Himbara n’itsinda rye bagera kuri Chris Smith, ukuriye komite ishinzwe ububanyi n’amahanga kuri Afurika mu nteko ishinga amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Iki kigo cya Podesta Group cyanakoze video igaragaramo Rujugiro na Himbara yagombaga kugaragara kuri televiziyo zatoranyijwe zo muri Amerika, ariko ntiharamenyekana niba yaranyujijwe kuri izo televiziyo kugeza ubu gusa video igaragara ku rubuga rwa internet rwa Podesta Group nk’uko KTPress dukesha iyi nkuru ivuga.

Kubera aya madolari 444,000 yishyuwe na Rujugiro, ngo kuri uyu wa Gatatu David Himbara ari bugaragare imbere ya komite iyobowe na Chris Smith nk’uko bisanzwe yongere yandagaze Guverinoma y’u Rwanda.
Dr Himbara nk’uko iyi nkuru ikomeza ivuga, araba ari kumwe na Major Robert Higiro wirukanwe mu gisirikare cy’u Rwanda mu myaka yashize azira imyitwarire mibi ariko agahitamo guhunga mbere yo kuburana. Nyuma yaje kwiyita umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi.

Naho Rujugiro Ayabatwa Tribert, wari umunyemari ukomeye mu Rwanda kugeza ubwo yafatirwaga mu Bwongereza mu 2008 ashinjwa gukwepa imisoro, ashakishwa na Afurika y’Epfo nabwo ku mpamvu nk’izi zo gukwepa imisoro. Yaje kurekurwa mu Bwongereza nyuma yo kwishyura miliyoni 4,6 z’Amapound z’amande.
Inyandiko rero zigaragaza ko Rujugiro yishyuye Podesta Group 30,000$ kuwa 20 Nyakanga, akaba yari yishyuye andi nk’aya kuwa 20 Mata. Aya mafaranga akaba yarishyuwe mu bihe bitandukanye mu 2016 na 2015.

Kuva muri Nzeri 2014 kugeza muri Nyakanga uyu mwaka, ngo Rujugiro amaze gusohora 440,000$ (Hafi miliyoni 400 z’Amanyarwanda) yose yishyurwa Podesta Group. Iki kigo nacyo kikaba gitanga amafaranga yo kugera kuri depite Chris Smith na bagenzi be bahuriye muri komite ishinzwe ububanyi n’amahanga kuri Afurika.
Ku ruhande rwe, Dr David Himbara uvuga ko ari umuhuzabikorwa wa Democracy in Rwanda Now, ngo ntiyigeze yemerwa nk’umunyamuryango wa RNC ariko amakuru yagiye atangazwa mu Rwanda kuva mu cyumweru gishize ndetse n’ava muri dosiye y’umuryango wa Rwigara ava mu gipolisi agaragaza ibitandukanye.
Amajwi yo kuri whatsApp n’ubutumwa bugufi byagaragajwe mu itangazamakuru bigaragaza ko Himbara agira uruhare mu bikorwa bya buri munsi bya RNC iyobowe na Kayumba Nyamwasa wigeze kuba ambasadaeri w’u Rwanda mu Buhinde.
Umwe mu bana ba Rwigara, Diane Rwigara, yagerageje kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu muri Kanama ariko ntiyakwemererwa nyuma yo gusanga hari ibyo atujuje.
Kugeza ubwo ubu butumwa bwa WhatsApp bwajyaga ahagaragara, hahwihwiswaga gusa ko uyu muryango wa Rwigara waba ufite aho uhuriye na RNC ariko nta kibigaragaza.
Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


