Umuherwe w’Umunyarwanda, Rujugiro Tribert yavuze ko atakwemera amafaranga Urukiko rw’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba rwaciye leta y’u Rwanda, kuko ngo ari make.
Uru rukiko rwaciye leta y’u Rwanda aya mafaranga nyuma y’icyemezo rwari rumaze gufata ku bujurire bwa Rujugiro, bujyanye n’inyubako ye ya UTC yagurishije ikigo cya Kigali Investment Company kuri miliyoni 6.8 z’amadolari ya Amerika mu cyamunara cyabaye mu 2017.
Rujugiro mu nkuru ya BBC, yavuze ko atemera icyemezo cyo kumuha amafaranga, kuko adashaka kugurisha iyi nyubako. Avuga ko kandi iyi nyubako ifite agaciro kanini kurusha indishyi urukiko rwamusabiye.
Tariki ya 26 Ugushyingo 2020 ni bwo uru rukiko rwategetse ko leta y’u Rwanda yishyura Rujugiro amadolari ya Amerika 500,000, ikishyura kandi n’amafaranga yakodeshejwe kuva tariki ya 1 Ukwakira 2013 kugeza tariki ya 27 Nzeri 2017.
Kanda hano usome byinshi ku makuru y’umwanzuro w’uru rukiko https://bwiza.com/?Igurishwa-Urukiko-rwategetse-ko-U-Rwanda-rwishyura-akayabo-Rujugiro
Iki gitangazamakuru ngo cyashatse kumenya icyo u Rwanda ruvuga kuri iki kibazo, bagisubiza ko ntacyo bakivugaho.


