Abakorera n’abarema isoko rya Rwahi riri mu Murenge wa Shyorongi mu Karere ka Rulindo, bavuga ko babangamiwe n’uko ritagira ubwiherero rusange, bityo bakaba bahangayikishinjwe n’isuku iharangwa.
Aba baturage bavuga ko hari abihagarika aho babonye, abashaka kwituma bagatira ubwirerero abahaturiye, ibyo bakabona ko bibangamye.
Umwe mu bahakorera yagize ati “Ni ikibazo gikomereye buri wese, ntabwo gikomereye umuntu umwe, kuba isoko ridafite ubwiherero ni ikibazo, ni ikibazo kinakomereye abarituriye, ni ukuvuga ngo ubundi isoko ridafite ubwiherero uba ubona nta gahunda rifite”.
Yakomeje avuga ko batumva uburyo habura ubwiherero rusange kandi abakorera muri iri soko batanga imisoro, ati “Nta kibazo dufite cy’iri soko turasora, turasaba y’uko batwubakira ubwiherero, nicyo kibazo dufite cy’iri soko”.
Undi avuga ko iki kibazo kibangamira buri wese ugera muri iri soko, ati “kibangamira abarirema, kikabangamira abacuruzi n’abarituriye, udafite ubwiherero ntaho waba ushingiye kabone n’ubwo waba uri umuturage, noneho ku isoko rusange byo ni ibidasanzwe”.
Mu gihe aba baturage bavuga ko bahangayikishijwe n’isuku irangwa muri iri soko ridafite ubwiherero, Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Gasanganwa Marie Claire, aganira na Radiotv Flash, avuga ko n’ubwo hatarubakwa isoko rya kijyambere, ubwiherero rusange buhakenewe koko.
Ati “Ubushobozi bwo kuryubaka mu gihe butaraboneka rero twasabye ba rwiyemezamirimo bahakorera kuba bubatse ubwiherero, babonye ikibanza, barimo gukusanga ibikoresho, ubuyobozi bw’umurenge twavuganye butubwira ko buzabwubaka vuba”.
N’ubwo abakorera n’abaturiye iri soko bavuga ko nta ndwara zari zatangira kubibasira kubera kutagira ubwiherero rusange, bavuga ko bafite impungenge ko hatagize igikorwa zazabibasira bitewe n’abo babona bihagarika aho babonye hafi yaryo.


