Kuri uyu wa gatandatu, itariki 02 Ukuboza 2017 imibiri itanu y’ abazize Jenoside yakorewe Abatutsi yabonetse mu Mirenge ya Mbogo, Rusiga, Shyorongi na Tumba yashyinguwemu cyubahiro mu rwibutso rwa Jenoside rwa Rusiga mu Karere ka Rulindo.
Ni igikorwa cyabanjirijwe no gusabira izo nzirakarengane ndetse n’ abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri rusange.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umushumba w’ Itorero ADPR, Ururembo rw’ Amajyaruguru, Pasiteri Rurangirwa Emmanuel yavuze ko Abanyarwanda bakwiye kwigira ku mateka kandi bagahora bibuka kugira ngo Jenoside ntizongere kubaho ukundi.
Umuyobozi w’ Akarere ka Rulindo, Kayiranga Emmanuel yasobanuye ko imwe muri iyi mibiri yabonetse ubwo hakorwaga amaterasi y’indinganire anashimira ubufatanye bw’ inzego zinyuranye mu gutanga amakuru kugira ngo hamenyekane ko koko iyo mibiri ari iy’ abazize Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo bashyingurwe mu cyubahiro.
Pasiteri Rutembesa Faustin wari uhagarariye imiryango yashyinguye ababo kuri uyu munsi yashimiye abaje kwifatany ana bo . Yagize ati “turashima uyu munsi ko mwaje kudutabara no kudushyigikira. Twari tumenyereye umunsi nk’ uyu mukwa kane ariko Leta yacu yifuje ko igihe abacu babonetse duhita tubashyingura.
Uyu ni umunsi twibuka amateka twabayemo mu bibazo. Nyuma ya Jenoside nta cyizere n’ibyiringiro byo kubaho abayirokotse bari bafite, ariko kuri ubu turashimira abaayobozi baduhaye icyo cyizere kandi nibyo bituma dukomeza kwiyubaka”.
Yavuze ko hakiri imbogamizi y’abafite amakuru y’ahari imibiri y’ abazize Jenoside batayatanga ngo bashyingurwe mu cyubahiro, ariko asaba abarokotse gukomeza kwigirira Icyizere no guharanira kubaho kuko bafite Igihugu kibazirikana.
Uwari uhagarariye IBUKA, Kamanayo Celestin yasabye abanyamadini kujya bigisha abayoboke babao kugira ngo abafite amakuruy’ ahari imibiri y’ abazize Jenoside bayatange kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.
Yasabye ko bajya begerezwa imiti yifashishwa mu kubungabunga imibiri iri mu nzibutso mu rwego rwo gukomeza gusigasira amateka.

Depite Kalisa Evariste wari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa yihanganishije imiryango yashyinguye ababo kuri uyu munsi anasaba imiryango itarabona ababo ngo bashyingurwe mu cyubahiro gukomeza kwihangana no gukomeza guharanira kubaho.
Yasabye Abanyarwanda muri rusange, by’umwihariko urubyiruko kwigira ku mateka no gutegura ejo hazaza. Ati “Umuntu akwiye kumvira umuhana akananira umushuka. Bana bacu ,utazi aho ava ntamenya iyo ajya; muhagarare mwamagane ikibi. Mwe kumva ibivugirwa ku mbuga nkoranyamabaga ngo mwicecekere”.
Akarere ka Rulindo gafite inzibutso 9 za Jenoside yakorewe Abatutsi zishyinguyemo imibiri isaga 18000.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@bwiza.com


