Rulindo: Ntibumva impamvu ubutaka batsindiye mu rukiko bukomeza kugenzurwa na Rutongo Mine

Sangiza iyi nkuru

Bamwe mu baturage bo mu Kagali ka Shengamuri mu Murenge wa Masoro ho mu Karere ka Rulindo barasaba kurenganurwa bagahabwa uburenganzira ku butaka bwabo bavuga ko bwabohojwe n’ikigo gicukura amabuye y’agaciro urukiko rwategetse ko gisubiza ubwo butaka abaturage ariko kikaba kikihagenzura.

Aba baturage bavuga ko bakeneye uburenganzira bwo kubyaza umusaruro ubutaka bwabo kuko kuva urukiko rwabubasubiza iki kigo cyanze kubabererekera.

Nk’uko iyi nkuru dukesha Isano Star ivuga, ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo bukaba buvuga ko bugiye gukurikirana iby’iki kibazo bagafasha abaturage gusobanukirwa impamvu bwarekeye izi kompanyi uburenganzira bwo kugenzura ibikorerwa muri ubu butaka nyamara urukiko rwarabubasubije nyuma yo kubutsindira mu rubanza.

Mu myanzuro y’urukiko yemeje ko Rutongo Mine yishyura Havugimana Ildephonse na bagenzi be 13 indishyi y’ikurikirana rubanza n’igihembo cya Avoka zingana na miliyoni y’Amafaranga y’u Rwanda.

Bashingiye ku mikirize y’urubanza barezemo kompanyi ya Rutongo Mine, aba baturage bavuga ko batumva impamvu yo gukomeza kugenzurirwa amasambu nyamara aribo yagatunze.

Umwe muri bo yagize ati : “Kuva icyo gihe kugera uno munsi ntacyo ubutaka bwacu ubungubu butumariye, ntacyo tubukoreramo” Undi nawe yunze murya mugenzi we ati “Amasambu twarayaburanye turayatsindira ubuyobozi bwemera ko ubutaka bwabo bagomba gushyira ifumbire bakadusubiza amasambu tugahinga, ahubwo amasambu bahise bashyiramo ’business’, bashyiramo abikorera, twebwe ntakintu tuhatora ntakintu dufata.”

Abaturage bashinja ubuyobozi bw’akarere kubirengagiza aho kubakemurira ikibazo kandi bukizi.

Umwe muri bo ati “Ariko aho ba rwiyemeza mirimo cyangwa abafatanyabikorwa b’akerere bajemo, usanga inyungu zabo zaragiye muri ba bafatanyabikorwa cyangwa se ba rwiyemezamirimo, ubwo abaturage bagahera mucyeragati”

Mugenzi we nawe ati ” Twaranyazwe kandi tunyagwa n’abayobozi, harimo gitifu w’umurenge wa Masoro, na Visi Mayor w’ubukungu w’Akarere ka Rulindo Prosper Mulindwa ubu ntagihari”.

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Rulindo ushinzwe iterambere n’ubukungu, Mutsinzi Antoine, avuga ko bagiye gufasha aba baturage gusobanukirwa impamvu bategetswe gukorana n’iyi Kompanyi.

Ati” Baravuga ngo nimubutaka bwabo, ngo bahahinze kuva cyera, ariko nibanumve icyo itegeko riteganya, bari bafitanye amasezerano na Rutongo Mine ari nayo yatanze uburenganzi bw’umuntu urimo gucukura bakurikije amasezerano bagiranye, ubu rero twebwe icyo turimo gukora, turi gukora ’business’ kubufatanye na Rutongo Mine n’izindi nzego kugirango turebe ; ese uwahahawe arimo aruzuza ibisabwa ?’ nibyo ubu turimo, ndetse twongere dushake n’abandi bantu babikora ku buryo buri ’professional’ ”

Mu gihe intego ari uko muri 2024 ubucukuzi bw’ amabuye y’ agaciro buzaba bwinjiriza u Rwanda miliyari n’ igice y’ amadorali ku mwaka, ababukoramo nk’abakozi, n’abafite amasambu acukorerwamo ubwo bucukuzi, bakomeza gutaka bagaragaza ko ibyo binjiza bitandukanye kure n’imbaraga zabo baba batanze.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *