Hari gukomeza kuvugwa inkuru ikomeye mu muziki mpuzamahanga ihanganishije umuhanzi wo muri Nigeria Mr Eazi n’icyamamare cyo muri Puerto Rico Bad Bunny, nyuma y’aho impande zombi zidahuza ku ikoreshwa ry’indirimbo bivugwa ko yakozwe nta burenganzira.
Mu ntangiriro za 2023, Mr Eazi yashyize ku mugaragaro ibirego ashinja Bad Bunny n’ikipe ye gukoresha ibice by’indirimbo “Empty My Pocket” y’umuhanzi Joeboy, yakozwe na producer Dëra, mu ndirimbo “Enséñame a Bailar” iri kuri album Un Verano Sin Ti.
Ku ruhande rwa emPawa Africa, iyi sosiyete ya Mr Eazi, bavuga ko habayeho: gukoresha igihangano nta ruhushya, kudatanga amazina y’abahanzi ba nyir’ibihangano (credits), no kudatanga uburenganzira ku nyungu (royalties)
Mr Eazi yavuze ko ibi ari ukwambura abahanzi ba Afurika uburenganzira bwabo mu ruhando mpuzamahanga.
Nyuma y’igihe ikibazo kiri mu nkiko, urukiko rwaje gutesha agaciro urubanza rwari rwarezwe, ruvuga ko uwari wareze atarukurikiranye uko bikwiye ndetse akaba yaranarengeje igihe cyo gutanga ibimenyetso.
Ibi byatumye Bad Bunny atsinda uru rubanza, ku buryo nta gihano yahawe ku birego yashinjwaga.
Mu ntambwe nshya yateye benshi gutungurwa, ikipe ya Bad Bunny yasabye urukiko gutegeka emPawa Africa kwishyura amafaranga agera ku bihumbi 456,000 by’amadolari y’Amerika, yakoreshejwe mu kwiregura muri uru rubanza.
Icyakora, ayo mafaranga ntasabwa producer Dëra watanze ikirego, ahubwo yasabwe emPawa Africa, bavuga ko ari yo yateye inkunga urubanza.
Ku ruhande rwa Bad Bunny, bavuga ko bakoze ibikwiriye byose mu buryo bwemewe n’amategeko, kuko baguze uburenganzira ku majwi y’indirimbo (master) binyuze muri Lakizo Entertainment, bavugaga ko ari yo nyiri iyo ndirimbo.
Gusa emPawa Africa yo ivuga ko ibyo bidahagije, kuko hari n’uburenganzira ku nyandiko y’indirimbo (publishing) bugomba gusabwa mbere yo kuyikoresha. Bashimangira ko Joeboy na Dëra ari bo banyiri igihangano nyirizina, bityo bagombaga kubanza guhabwa uburenganzira no gushyirwa ku rutonde rw’abayikoze.


