Kuva mu masaha ya saa kumi z’igitondo cyo kuri uyu wa 12 Ukuboza 2023 hatangiye imirwano ikaze yatangiwe n’igitero simusiga kigizwe n’ihururiro ry’imitwe irimo Wazalendo Yakutumba, Bishambuke, Abarundi ndetse na FDLR Hamida bagabye igitero ku mutwe wa Twirwaneho.
Twirwaneho ni umutwe witwaje intwaro uvuga ko urwanira uburenganzira bw’Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abanyamulenge. Ubarizwa mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo by’umwivariko muri Teritwari ya Uvira mu gace ka Minembwe.
Urubuga rwa X rw’uyu mutwe wa Twirwaneho nirwo rwatangaje iby’iki gitero bagabweho aho rwanditse ngo “Ihuriro ry’Abajenosideri rya Wazalendo Yakumba, Bishambuke, FDLR Hamida, Ingabo z’Uburundi, bashyigikiwe na burigade y’212 ya FARDC bateye ibice bitandukanye byo muri Minembwe kuva mu gitondo.”
Twirwaneho yakomeje ivuga ko iki gitero kije nyuma y’imbwirwaruhame Perezida Felix Tshisekedi yavuze ubwo yiyamamarizaga mu bice bya Uvira na Fizi aho ngo yasabye Abawazalendo na Mai Mai kongera imbaraga mu bikorwa byabo byo kubuza umutekano abo mu bwoko bw’Abanyamulenge.
Intambara z’imitwe yitwaje intwaro muri DRC zikomeje gukaza umurego muri DRC mu gihe Amahanga arebera ntagire icyo abikoraho.
Ni intambara ahanini zishingiye ku moko kuko nk’iyi Twirwaneho igizwe n’abo mu bwoko bw’Abanyamulenge mu gihe aba babagabyeho igitero uretse Abarundi abandi bose babita Abanyarwanda b’Abatutsi aho baba babasaba kuva ku butaka bwa DRC, ibintu binatizwa umurindi n’Ubutegetsi bw’iki gihugu.
Hari umwe mu bategetsi ba Wazalendo muri Uvira uherutse kuvuga ngo “Nta mututsi ukibarizwa muri Kivu y’Epfo, bose barahunze, abasigaye biyita Abanyamulenge ni Abanyarwanda batwinjiriye. Niyo mpamvu nitugufata wiyita Umunyamulenge tuzaguhanisha gufungwa iminsi 30 kandi buri munsi ugakubitwa inkoni 100 ndetse ukanatanga amafaranga ya Congo ibihumbi 10.”
N’ubwo imwuka w’intambara z’urudaca ukomeje kwigaragaza mu bice bitandukanye mu ntara za Kivu zombi, iki gihugu cyo gikomeje ibikorwa byo kwitegura amatora ategerejwe kuba ku wa 20 Ukuboza 2023.


