Paul Rusesabagina, wiyita ko ari umutabazi ndetse n’umucikacumu wa jenoside yaraye atangiye ikiganiro mu nama ku burenganzira bwa muntu avugiramo amagambo atakiriwe neza na bamwe mu bitabiriye iki kiganiro mu gihe abandi bamushimagije.
Hari ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, itariki 11 Mutarama 2018 ubwo yari mu nama ya Northwestern University Community for Human Rights 2018, aho yavugiye ibyo yabonye muri Jenoside Yakorewe Abatutsi abanyamahanga bamwe bakomeje guha inyito ya Jenoside yo mu Rwanda.
Mu gihe cya jenoside, byavuzwe ko uyu Rusesabagina yari umuyobozi wa Hotel des Mille Collines I Kigali, aho ngo yabashije kurokora abantu basaga 1000 bahahungiraga ubwicanyi. Ibi bikaba byarakinwemo filimi yiswe Hotel Rwanda yaje no guhabwa igihembo mu 2004.
Ibi ariko byaje guhinyuzwa n’Umwanditsi Edouard Kayihura warokotse jenoside akaba n’ umwe mu bahungiye muri Hotel des Mille Collines afatanije n’Umunyamerika Kerry Zukus banditse igitabo bise ‘Inside the Hotel Rwanda- The surprising true story and why it matters today’ gihinyuza bidasubirwaho ikinyoma cyakwirakwijwe na Paul Rusesabagina hifashishijwe iyi filimi yamukozweho yiswe ’Hotel Rwanda’.
Igitabo cya Kayihura kivuga ko umuzungu wayoboraga iyi hotel amaze kuva mu Rwanda nyuma gato ya jenoside, Rusesabagina akihagera yahise afata ubuyobozi bw’iyi hoteli, ngo inama ya mbere yakoranye n’abakozi ba hoteli, akaba yarabahaye itegeko ko nta muntu n’umwe ugomba guhabwa amafunguro atabanje gutanga amafaranga. Bukeye bwaho, n’abari mu byumba badafite amafaranga yo kwishyura ngo bakuwemo ku ngufu bajugunywa mu birongozi.
Ubuzima ngo bwaje kuba bubi, bicwa n’inzara, babura amazi yo kunywa bashoka urwogero (piscine/ swimming pool) banywa amazi yarwo bararwumutsa.
Igitangaje cyane ni ukuntu ngo Rusesabagina yandikiye abasirikare ba Loni urwandiko abasaba kwirukana impunzi z’abatutsi muri hoteli.
Muri iki kiganiro yatanze kuri uyu wa Kane nk’uko tubikesha dailynorthwestern.com, Rusesabagina yavuze byinshi aza kugera aho ashimangira ko nk’impirimbanyi y’ikiremwamuntu (Humanitarian), yizera ko abantu bose bagize uruhare mu rupfu rw’abasivili ari abanyabyaha, hatitawe ku kuba ari Abahutu cyangwa Abatutsi.
Ibi bikaba byatumye bamwe mu bitabiriye iki kiganiro bumva ashaka guhuza ibyabaye nk’amakimbirane yabaye hagati y’Abahutu n’Abatutsi aho kuba jenoside.
Umwe mu batishimiye aya magambo, McCormick Claudia Kalisa nawe ukomoka mu Rwanda, akaba yabwiye dailynorthwestern ati: “ Iyo biza kuba ari Abahutu n’Abatutsi bicanaga, ibyo byari kwitwa intambara.”
Yakomeje agira ati: “Hari impamvu byiswe Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Ni mu gihe abandi batazi neza ibyabaye mu Rwanda nk’umunyeshuri muri Kaminuza Carnegie Mellon witwa Zachary Rapaport we yatangaje ko nyuma yo kumva ikiganiro Rusesabagina yatanze byatumye agira ubushake bwo kurushaho kwiga amateka ya jenoside n’ibindi byaha bisa nkayo byabaye mu bihe byashize.
Dennis Ns./Bwiza.com


