Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 20 Nzeri 2021 cyaranzwe n’inkuru nyamukuru ziganjemo izirebana n’umutekano, imikino n’ubutabera nk’isomwa ry’uburanza rwa Paul Rusesabagina n’abandi 20 bareganwaga ibyaha by’iterabwoba.
Ni izi:
Rusesabagina yakatiwe 25 biteza impaka
Urukiko Rukuru, urugereko rukuru rwihariye ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, tariki ya 20 Nzeri rwakatiye Paul Rusesabagina igifungo cy’imyaka 25, abandi bareganwaga uko ari 20 bakatirwa hagati y’imyaka 5 na 20.
Igihano uyu musaza w’imyaka 67 yakatiwe ntabwo cyishimiye n’abo mu muryango we bavuze ko ari imfungwa ya politiki, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bubiligi byatangaje ko bishingiye ku makuru yavugaga ko atahawe uburenganzira bugomba umufungwa, bibona ko ubutabera yahawe butaboneye.
Ubushinjacyaha bw’u Rwanda kandi nabwo bwatangaje ko butanyuzwe no kumva urukiko rwarahaye abaregwa igifungo kiri munsi y’icyo bwabasabiye, bamwe muri bo bagahanagurwaho ibyaha bimwe na bimwe. Bwavuze ko buzajurira.
Perezida Kagame muri Cabo Delgado
Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Perezida Paul Kagame tariki ya 24 Nzeri yasesekaye mu mujyi wa Pemba mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique, mu ruzinduko rw’iminsi ibiri yahuriyemo na mugenzi we, Filipe Nyusi.
Perezida Kagame yasuye ingabo z’u Rwanda (abasirikare n’abapolisi) ziri muri Cabo Delgado, azishimira ubwitange bwaziranze kuva zatangira ubutumwa bw’amahoro muri Nyakanga 2021.
Umukuru w’Igihugu yanaboneyeho gukurikirana imyiyerekano abasirikare ba Mozambique barwanira mu mazi bakoreye mu nyanja y’u Buhinde.
Urupfu rwa Col. Theo Bagosora
Col. Theoneste Bagosora uri mu bakuru bateguye umugambi wa jenoside yakorewe Abatutsi yaguye muri gereza ya Mali ku wa 25 Nzeri 2021, aho yari afungiwemo nyuma yo guhamwa n’ibi byaha.
Amakuru yemejwe n’umuhungu we, Achille Bagosora mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Facebook, abwira itangazamakuru ko yazize uburwayi.
Bagosora yari yarakatiwe n’urukiko igifungo cy’imyaka 35. Gereza yo muri Mali yayifungiwemo kuva mu 2012.
Sinduhije na Barankitse bashyiriweho impapuro zo kubata muri yombi
Alexis Sinduhije washinze ishyaka MSD, Marguerite Barankitse washinze Maison Sharom, François Nyamoya, Melchiade Biremba, Nibigira Jean Claude, Niyukuri Nicolas, Gad Albert Bahati na Lievin Ndayiragije ; bose bari mu buhungiro, bashinjwe kuba inyuma y’ibitero bimaze iminsi bigabwa mu ntara ya Bujumbura na Gitega.
Umushinjacyaha Mukuru w’u Burundi, Nyandwi Sylvestre yatangaje ko ibi bitero byose byayobowe na Sinduhije. Yanavuze kandi ko urwego ayoboye rwanamaze kubashyiriraho impapuro zo kubata muri yombi, anasaba ibihugu bibacumbikiye kubatanga.
Ni mu gihe abashinjwa bo nka Sinduhije na Marguerite bavuze ko nta ruhare bafite kuri ibi bitero, bashimangira ko Leta yabo ikomeje gushaka guca intege ibikorwa byabo.
UCI yemeje ko u Rwanda ruzakira shampiyona y’Isi mu 2025
Ishyirahamwe mpuzamahanga rishinzwe umukino w’amagare, UCI, ku wa 24 Nzeri ryemeje ko u Rwanda ruzakira shampiyona y’Isi y’uyu mukino mu mwaka w’2025.
Iri shyirahamwe ryafashe iki cyemezo nyuma yo gusura u Rwanda, rigasuzuma, rikanasesengura risanga iki gihugu gikwiye kwakira irushanwa; umwanya cyahataniragamo na Maroc.
Ni ubwa mbere iri rushanwa rifatwa nk’irya mbere rikomeye ku Isi rizaba ribereye ku mugabane wa Afurika.


