Rusesabagina yaba yarabeshye impamvu yari imujyanye mu Burundi

Sangiza iyi nkuru

Umunyapolitiki urwanya leta y’u Rwanda, Paul Rusesabagina watawe muri yombi mu mpera za Kanama 2020 ngo yaba yarabeshye impamvu yari imujyanye mu Burundi.

Mu kiganiro Paul Rusesabagina w’imyaka 66 y’amavuko yagiranye n’igitangazamakuru The New York Times tariki ya 15 Nzeri 2020, yavuze ko yafashwe yari azi ko ari kwerekeza mu Burundi.

Impamvu yatangaje yari imujyanye mu Burundi ni ukwitabira ubutumire bwa Pasiteri, Niyomwungeri Constantin, aho yari kwitabira inama zitandukanye z’amatorero.

Aya makuru avuguruzwa n’igitangazamakuru cyo mu Bubiligi, Le Soir, kuri uyu wa 23 Nzeri 2020 cyatangaje ko Paul Rusesabagina ahubwo yari agiye guhura na Perezida wa Repubulika y’u Burundi, Evariste Ndayishimiye.

Iki gitangazamakuru mu kiganiro cyagiranye n’Umunyamabanga Mukuru w’Urwego Rushinzwe Iperereza n’Umutekano (NISS), Gen. Maj. Joseph Nzabamwita, cyamenye ko ngo: “Paul Rusesabagina yashakaga guhura n’abagize imitwe ishaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda.”

Ku ruhande rumwe, ashobora kuba andi makuru mabi yumvikanye mu gihe umubano w’u Rwanda n’u Burundi usanzwe utifashe neza bitewe n’uko buri gihugu gishinja ikindi kugihungabanyiriza umutekano, no gutera inkunga imitwe igamije guhungabanya ikindi.

Ni ibibazo byatangiye mu 2015 kugeza ubu hataragaragara intambwe zigaragara, zigaragaza ubushake bwo kubikemura.

Leta y’u Rwanda ifata u Burundi nk’icumbi ry’umutwe wa FLN wagiye uhungabanya umutekano w’abaturage mu 2018. Uyu mutwe ushamikiye ku ihuriro mpuzamashyaka rya MRCD-Ubumwe, Paul Rusesabagina yari abereye Visi-Perezida.

Kuba Paul Rusesabagina yajya mu Burundi kandi leta y’u Rwanda ifata iki gihugu nk’icumbi rya FLN, ntabwo byaba bitunguranye.

Ku rundi ruhande kandi, ashobora kuba amakuru meza, ifatwa rye riramutse ryarabaye umusaruro w’ibiganiro ubuyobozi bw’urwego rw’ubutasi bw’u Rwanda bwagiranye n’ubw’u Burundi ku mupaka wa Nemba, buhujwe n’urwego rushinzwe kurinda imbibi n’imipaka y’Akarere k’Ibiyaga Bigari.

Muri iyi nama, impande zombi zemeranyije guhanahana amakuru ajyanye n’umutekano. Ifatwa rya Rusesabagina ryaje nyuma gato y’iyi nama.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *