bamwe_mu_bana_batsinze_neza_bari_kumwe_n_abarezi_babo_ababyeyi_n_abayobozi_banyuranye_mu_ifoto_y_urwibutso.jpg

Rusizi: Ababyeyi barerera mu ishuri rya Mihabura bashimiye abarezi bakomeje kurizana ku isonga mu mitsindire ku rwego rw’Akarere

Sangiza iyi nkuru

Ubuyobozi n’ababyeyi barerera mu ishuri ribanza rya Mihabura riri mu murenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi baravuga ko iyi ari inshuro ya 10 uyu murenge uza ku isonga mu mitsindire mu bizamini bya Leta ku mashuri abanza ya Leta, muri izo nshuro, izigera ku 8 zose zikurikiranya iri shuri rikaba ari ryo ngo riza ku isonga ku rwego rw’Akarere muri iki cyiciro,ababyeyi bakavuga ko ababarerera abana mu buryo nk’ubu bakwiye ishimwe.

Ubwo iri shuri ryishimiraga imitsindire y’abana baryigamo mu bizamini bya Leta by’amashuri abanza uyu mwaka urangiye, yarishyize ku isonga ku rwego rw’Akarere ka Rusizi mu mashuri abanza ya Leta,ikaba ngo ari inshuro ya 8 yikurikiranya nta rindi ryo muri iki cyiciro ririhiga muri aka karere, umuyobozi waryo Karekezi Basaza Samson yavuze ko bishimira ko mu bana 126 bari bafitebakoze icya Leta,bose babonye amabaruwa abajyana mu yisumbuye, 27 muri bo babona abajyana mu bigo bicumbikira abana mu gihe umwaka ushize abayabonye bari 18 gusa,akavuga ko babikesha imikoranire myiza n’izindi nzego.

Ati: “Turishimye cyane, turabikesha imikoranire myiza hagati yacu twe ubuyobozi bw’ishuri, abarezi, ababyeyi, ubuyobozi bw’umurenge n’Akarere buduhora hafi n’abandi bafatanyabikorwa bacu barangajwe imbere n’umwana wacu wavukiye hano mu Bugarama Dr Mbarushimana Simon uba mu Bwongereza ubu, washinze umuryango RSVP( Rwanda School Village Project) awushakira n’abafatanyabikorwa ba Hands around the World, ku bufatanye na Leta,batwubakira amashuri banadufasha kugaburira abana ku ishuri kuva muri 2007, ari bwo twatangiye no gutsindisha cyane.’’

Uyu Dr Mbarushimana Simon wanashimiwe na MINEDUC uburyo yazamuye cyane iri shuri, haba mu myubakire y’ibyumba byinshi by’amashuri bikagabanya ubucucike bwari burikabijemo mu myaka yashize, akiyemeza kugaburira abana bahiga ku ishuri muri 2007 mu gihe nta handi byabaga mu mashuri abanza muri aka karere, aho abiga kuva mu wa mbere kugera mu wa 5 bafata igikoma mugitondo,abo mu wa 6 bakarya saa sita, bikarifasha cyane ku bana batabonaga icyo barya iwabo,bazaga bakurikiye aya mafunguro bigatuma biga badata ishuri.

Yavukiye muri uyu murenge mu muryango ukennye cyane, agira amahirwe yiga ahahereye kugera mu Bwongereza, ngo amaze kubona ubushobozi yiyemeza kuzamura umurenge we ahereye mu burezi, ashinga uriya muryango ubafasha awushakira n’abafatanyabikorwa bubaka ibyo byose arenga n’uyu murenge afata n’uwa Nzahaha na wo yujuje yo ikigo cy’ishuri ribanza, arihira abana barenga 100 ayisumbuye na kaminuza, anagaburira aba bana kuko ngo yumvaga ko bata ishuri cyane kubera inzara.

Uyu muyobozi ati: “Icyemezo cyo kurira ku ishuri kw’abana kiri mu byazamuye cyane imitsindire yabo kuva muri 2007,kuko ishuri ryashinzwe muri 2000, kubera ko uyu murenge utuwe ahanini n’abimukira bawushakamo imibereho, baza ari abakene cyane batagira n’icyo kurya, abana biganaga inzara bamwe bakarita.

Amaze kubimenya akagikemura, twatangiye kubona abana benshi baza bakurikiye ko batari bwicwe n’inzara ku manywa kuko hari n’ababwirirwaga banagera iwabo bakaburara, bikabananira bakarita ari abahanga, abo bose baje kwiga hano,biga neza imitsindire itangira kuzamuka, iza no kugera ku rwego tuba aba mbere mu karere mu mashuri ya Leta imyaka 8 yikurikiranya.

Nubwo yagiye azana kenshi n’abayobozi muri MINEDUC gusura ibikorwa yabaga yadukoreye ikabimushimira,natwe abarezi n’ababyeyi tuzirikana iyo neza yatugiriye nk’umwana wacu utaribagiwe iwabo amaze kugera iw’abandi, na Leta ikungamo ikatwubakira ibyumba 10 birimo 8 bigeretse,abana bakiga bisanzuye,kuko n’abajyaga kurya iwabo saa sita , bagarukaga bananiwe cyane n’urugendo bakiga nabi, ariko ubu iyo baririye hano bakaruhuka neza nyuma ya saa sita biga neza ari yo mpamvu y’uyu musaruro twishimira.’’

Uku kugaburirwa ku ishuri n’ubwitange budasanzwe bw’abarezi binagarukwaho na bamwe mu bana batsinze neza.

Ugirimpuhwe Francis ati: “Mu bana bari bafite ibibazo by’imirire iwabo ndimo. Kugaburirwa ku ishuri biri mu byatumye ndigumamo kuko iyo bitaba ibyo nari kurivamo. Mbana na mama gusa kandi nta bushobozi afite bwo kutugaburira ku manywa na nijoro.

Ku manywa yajyaga gushakisha ibyo turarira na bwo bikaboneka bigoye, iyo nabaga nzi ko ndibufate ifunguro ku ishuri numvaga ntuje nkiga neza, byakongeraho n’uburyo ubuyobozi bw’ishuri bwadukurikiranaga guhera mugitondo cya kare dusubiramo amasomo kugeza dutashye, n’ababyeyi bakatworohereza, tuniga neza tutabyigana, ntitwari kubura umusaruro kuko byose twari tubifite bidufasha kwiga no gutsinda neza.’’

Uwamahoro Janvière na we ati: “Guhabwa n’ababyeyi icyo nakeneraga cyose bikandinda uburangare,nagera no ku ishuri icyo mpakeneye cyose ngo nige neza nkakibona ni byo byatumye ntanga umusaruro nari nkeneweho. Nshimiye abitanze bose ngo tugere aho twishimiye ubu, tukabasaba gukomeza umwaka utaha bikazarushaho.’’

Mu bandi bashimirwa kugera kuri uyu musaruro nk’uko bivugwa n’umuyobozi w’ababyeyi baharerera Past Habihirwe Boniface n’abandi barimo na nyir’ikigo Rév.past Sebakungu Samuel ni uwari umaze igihe kirekire ayobora iri shuri Ndagijimana Japhet wafatanije n’aba bafatanyabikorwa kurigeza aho rigeze bishimira ubu, na we wasabwe gukomeza kuriba hafi n’ubwo yimuriwe mu rindi na ryo riri muri uyu murenge, ubuyobozi bw’iri shuri bukavuga ko bwifuza imbaraga za buri wese ngo uyu mwaka imitsindire bishimiraku bana bahabwa amabaruwa abajyana mu mashuri acumbikira abana izikube kabiri.

Umurenge wa Bugarama nubwo uri ku isonga mu mitsindire,cyane mu mashuri abanza ya Leta umwaka ushize, ukabamo na GS Saint Paul Muko yakoze ibidasanzwe mu bana b’amashuri y’uburezi bw’ibanze yatsindishije 100% mu kizamini cya Leta gisoza icyiciro rusange cy’ayisumbuye,

haracyari ikibazo cy’ubucucike nubwo hari n’ibyumba byinshi byahubatswe, Gitifu wawo Ntivuguruzwa Gervais mu gushimira ababyeyi,abarezi ,abafatanyabukorwa n’izindi nzego zose zirebwa n’uburezi muri aka karere, yasabye buri wese gukomeza ubwitange ku ruhande rwe agaharanira ishema ry’umurenge n’Akarere mu mitsindire, ibindi bikazajya bikemuka n’abana biga,banatsinda neza nk’uko babyishimira ubu.
bamwe_mu_bana_batsinze_neza_bari_kumwe_n_abarezi_babo_ababyeyi_n_abayobozi_banyuranye_mu_ifoto_y_urwibutso.jpg
bamwe_mu_bana_batsinze_neza_bahabwa_ibikoresho_by_ishuri.jpg
drmbarushimana_simon_uba_mu_bwongereza_ari_kumwe_n_abamufasha_mu_mizamukire_y_iri_shuri_ubwo_bazaga_kuhataha_ibyumba_by_amashuri_bahubatse_mu_myaka_yashize.jpg
ubuyobozi_bw_ishuri_n_ababyeyi_barirereramo_bashimiye_uwariyoboraga_mbere_ndagijimana_japhet_aho_arisize_mu_mitsindire.jpg

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Rusizi: Ababyeyi barerera mu ishuri rya Mihabura bashimiye abarezi bakomeje kurizana ku isonga mu mitsindire ku rwego rw’Akarere
    Mwakanguye irya migongo nyarubuye ribura numwe mumashuri abanza ukabona ntacyo bivuze

  2. Rusizi: Ababyeyi barerera mu ishuri rya Mihabura bashimiye abarezi bakomeje kurizana ku isonga mu mitsindire ku rwego rw’Akarere
    Mwakanguye irya migongo nyarubuye ribura numwe mumashuri abanza ukabona ntacyo bivuze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *