img-20210318-wa0054_1.jpg

Rusizi: Abagabo 2 bakurikiranyweho gutwika igikoni cy’ishuri

Sangiza iyi nkuru

Abagabo 2, Munyentwari Clément wo mu kigero cy’imyaka 50 y’amavuko na Nemeyabahizi Daniel w’imyaka 37 bari abakozi bo mu gikoni cy’Urwunge rw’Amashuri rwitiriwe Mutagatifu Pawulo mu Murenge wa Bugarama mu Karere ka Rusizi, bafungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Bugarama bakurikiranyweho gutwika igikoni cy’iri shuri, ibikoresho byose byo mu gikoni bifite agaciro ka hafi miliyoni n’igice bigashya bigakongoka ntibarokoremo na kimwe.

Nk’uko BWIZA yabitangarijwe n’umuyobozi w’uru Rwunge rw’Amashuri rw’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12, Padiri Uwingabire Emmanuel, ngo ubusanzwe abarwigamo bagaburirwa ku manywa gusa kuko nimugoroba baba batashye. Ku wa 8 Werurwe mu masaa moya y’umugoroba ni bwo ubuyobozi bwaho bwahamagawe bubwirwa ko igikoni gifashwe n’inkongi y’umuriro kandi bibereyemo imbere, batabaye hamwe n’abashinzwe umutekano basanga igice cyabikwagamo ibikoresho byo mu gikoni cyose cyakongotse, umuriro utangiye kugera no mu gitekerwamo ariko ho ngo hahiye amabati yonyine.

img-20210318-wa0054_1.jpg
Padiri Uwingabire Emmanuel uyoboye uru Rwunge rw’Amashuri

Avuga ko hahiye amasahani y’abanyeshuri n’abakozi b’ishuri bose hamwe barenga 1000 bariragaho yose, amakanya, amasafuriya, ibikombe, indobo, amabase n’ibindi, byose hamwe bifite agaciro ka hafi miliyoni n’igice y’amafaranga y’i Rwanda, icyakora za mivero batekeramo zo ntizahiye ariko muri rusange ngo igikoni cyose cyarangiritse ku buryo bizasaba ko hari bimwe byubakwa bundi bushya kugira ngo ubuzima bushobore kugaruka.

Ati: “Tumaze kubikurikirana neza, kuko ubusanzwe kiriya gikoni nta mashanyarazi abamo kuko kitakoreshwaga mu masaha y’ijoro, twasanze umutetsi witwa Munyentwali Clément wari usanzwe afite ingeso yo kwiba amakara yasigaye mu gikoni amaze kuyazimya, ku makuru dufite na we yiyemerera ko ubusanzwe yayazimirizaga hasi kuri sima yamara guhora akayashyira mu myenda akayasohokana cyangwa akayajugunya inyuma y’igipangu akayakuramo atashye, ubu bwo yibwiye ko yayajimije na ho hari asigaye yaka, ayashyira ku rutaro rukoreshwa mu gikoni, ayarambika hejuru y’akabati kari karimo ibyo bikoresho byose atekereza kuyatwara bukeye bwaho, nimugoroba rwa rutaro rurafatwa, rufatisha na ka kabati ibyarimo byose birakongoka n’igikoni kirashya.’’

Yarakomeje ati: “Mugenzi we Nemeyabahizi Daniel, we yemera ikosa ryo kuba atarahise atanga ayo makuru kandi ayazi, cyane cyane ko n’umuyobozi w’iri shuri nasimbuye yigeze kubafata bombi bibye amakara muri ubwo buryo, Nemeyabahizi we yemera kureka iyo ngeso, mugenzi we arayikomeza undi abizi akomeza kumuhishira none dore ikivuyemo. Twatanze ikirego, barafashwe barafunze, dutegereje ikizavamo, niba barabikoze ku bw’impanuka, niba bari babaigambiriye hari n’ikibyihishe inyuma,byose iperereza rizabitubwira ariko dufite impungenge z’icyo gihombo cyose baduteye.’’

Uyu mupadiri avuga ko bikimara kuba, bagiye bifashisha bamwe mu barimu bagateka, hashakwa n’ababa basimbuye abo babiri bahakoraga bonyine uwo murimo, bifuza kumenya uko bizagendekera aba bafunze ngo ishuri rirebe icyo rikora,niba bazaba abere bakagarurwa mu kazi cyangwa bizabahama bakirukanwa hagashakwa abandi, akanavuga ko kugeza ubu bakoresha ibikoresho bakodesha,bifuza ibindi, byaba bitanzwe n’aba babyangije, ababyeyi cyangwa inkunga yava ahandi, n’imirimo yo gusana ikaba itegerejwe ngo bisubire mu buryo.

Nyuma yo gusura iki gikoni ku wa 15 Werurwe akirebera uko bihagaze, umuyobozi w’aka Karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Nsigaye Emmanuel, yabwiye iki gitangamakuru ko Akarere kagiye kunganira ishuri ibyangiritse bigasanwa.

Ati: “Igikoni cyarahiye ni byo, inzego z’ubugenzacyaha zifite abo ziri kubikurikiranaho, natwe turakomeza gukorana n’ubuyobozi bw’ishuri kugira ngo ntibigire ingaruka ku bana ngo babure uko bagaburirwa, tunakomeze gufatanya ngo turebe natwe nk’ubuyobozi bw’Akarere niba hari icyo twabunganira, ibyo turakomeza kubiganiraho n’ubuyobozi bw’ishuri.’’

nsigaye.jpg
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Nsigaye Emmanuel (uwa 2 uturutse i bumoso) n’abandi bayobozi basura igikoni cyahiye

Itwika nk’iri ryaherukaga kuvugwa mu ishuri rya GSFAK mu Karere ka Nyamasheke mu ntangiriro za 2019, aho bamwe mu banyeshuri batwitse inyubako yararagamo abakobwa 280 bahigaga bikabanza kuba amayobera uyitwika atamenyekana, nyuma haza gutabwa muri yombi umukobwa umwe washinjwaga icyo cyaha n’abahungu 3 bashinjwaga ubufatanyacyaha, hanakekwa n’abandi bari bihishe inyuma y’iki gikorwa kigayitse n’ubwo batafashwe, gusa ishuri ryaje gutangazwa n’uko aba banyeshuri bahise barekurwa mu buryo bumeze nk’urujijo, icyakora nyuma y’ingamba zikomeye zahise zifatwa ntihongeye gushya.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *