Ku wa 21 Ukwakira ni bwo inama y’ubuyobozi ya Umusingi SACCO Gihundwe ibigiriwemo na Banki nkuru y’igihugu( BNR) yafashe icyemezo cyo kwirukana Kangabo Chantal wari umucungamutungo wayo, Hagenimana Jacques wari umubaruramari na Ingabire Alice wari umubitsi wayo mukuru, nyuma y’igenzura BNR yakoze igasanga baranyerejemo miliyoni 2 z’amafaranga y’u Rwanda.
Nk’uko Bwiza.com yabitangarijwe na perezida w’agateganyo w’inama y’ubuyobozi y’iki kigo cy’imari Rusanganwa Eulade, ngo tariki ya 1 Mata uyu mwaka ni bwo uriya mubaruramari Hagenimana Jacques yabikuje miliyoni 2 muri BK isanzwe ikorana n’iyi SACCO, borudero( bordereau) arayizana ibikwa ahabikwa izindi mpapuro bisanzwe ariko amafaranga ntiyayageza mu isanduku no mu bitabo bya SACCO cyangwa se ngo habe hari banki yindi ikorana n’iyi SACCO aya mafaranga yaba yarashyizwemo, uyu muyobozi akemeza ko inyereza ryayo bose barigizemo uruhare bakanabiceceka kugeza bigaragajwe na BNR mu igenzura yakoze ku wa 23-28 Nzeri.
Ati: “Abashyikirijwe amabaruwa abirukana ni Kangabo Chantal wari umucungamutungo na Hagenimana Jacques wari umubaruramari, Ingabire Alice wari umubitsi mukuru we ibaruwa ye iranditse iramutegereje kuko akiri mu kiruhuko cyo kubyara nakivamo azaza ayifate kuko na we twamaze kumusezerera bakaba bazira amafaranga 2.000.000 bikekwa ko banyereje kuko yabikujwe ntagere muri SACCO yacu, aho igenzura rya BNR ribereye bigaragaye bakayemera bataruhanije bakiyemeza no kuyagarura.’’
Avuga ko bose bayagaruye tariki ya 5 Ukwakira,ariko kuko itegeko rivuga ko ba Bihemu nk’abo baba batacyizewe n’abanyamuryango nubwo bagarura ibyo bibye, ngo ni yo mpamvu bandikiwe amabaruwa asesa amasezerano na bo bayahabwa ku wa 21 Ukwakira.
Ati: “Icyo duheraho twemeza ko bibahama ni uko bamaze amezi 4 yose babiziranyeho bonyine twe nta na kimwe bigeze babitubwiraho turi abayobozi babo kugeza ubwo BNR ibyivumburiye, bemera kuyagarura bataruhanije kuko batashoboye gusobanura ukuntu borudero yayo bayibitse nyamara amafaranga ntagaragare,bahabwa icyumweru kimwe ngo bayasubize kuri banki bayakuyeho barabyubahiriza,ariko kuyahasubiza ntibyabakuragaho icyaha cy’inyereza ry’umutungo w’abaturage,ari yo mpamvu twahise tunabasezerera.’’
Avuga ko bategereje ko inteko rusange y’abanyamuryango iterana mu minsi ya vuba ngo bayibitangarize, hanashakwe abandi basimbura aba, gusa ngo ubwo bemeye icyaha bakanagarura ayo bibye SACCO ititeguye kubashyikiriza RIB ngo kereka hagaragaye ubundi bujura baba baragizemo uruhare butagarajwe mbere, gusa ngo abanyamuryango batekane kuko umutungo wabo ukurikiranirwa hafi.
Umwe mu banyamuryango b’iyi SACCO waganiriye na Bwiza.com yagize ati: “Birababaje cyane kuba abantu twahaye akazi twizeye, tugakomeza kubizera nk’inyangamugayo bahindukira bakadukorera nka biriya amezi 4 yose agashira bararyumyeho natwe tuzi ko ibintu bigenda neza none BNR yagaragaje ibitandukanye n’ibyo twari tuzi.
Turasaba ko abashinzwe kureberera umutungo w’abaturage batajya bagoheka kuko ba rusahurira mu nduru bagihari, tukishimira ko nk’ibi bitahuwe bitaradogera, tukanasaba ko noneho bazashishoza bakaduha abakozi koko b’inyangamugayo ,batari abo duhemba tukanabaha ibyo bakeneye byose ngo badukorere neza, bagahindukira bakaducucura.’’
Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’amakoperative, Prof. Harelimana Jean Bosco,yemeje aya makuru,avuga ko byamenyekanye ku bugenzuzi bwa BNR byari bimaze igihe bikozwe binacecetswe, avuga ko n’undi wese uzagerageza gukoza akaboko mu mutungo w’abaturage bishyize hamwe atazagakuramo amahoro.
Ati: “Icyo twabwira abanyamuryango b’iriya SACCO ni ugukomeza gukora kugira ngo bateze imbere SACCO yabo,cyane ko n’iyo hagize ushaka guhungabanya umutungo wabo inzego zibishinzwe zihita zimutahura kandi koko nta na rimwe tuzatuma inyungu z’umunyamuryango zibuizwamo kubera ba rusahurira mu nduru.
Tuzakomeza gukora ibishoboka byose ngo imicungire n’imiyoborere y’amakoperative bigende neza,abahisemo gushora imari bahanyuze bunguke, kandi n’uzakinisha umutungo w’abishyize hamwe ntituzamujenjekera.’’
Iyi SACCO igizwe n’abanyamuryango 7088, umuyobozi w’inama y’ubuyobozi yayo w’agateganyo Rusanganwa Eulade akavuga ko ibi byayibayemo byabahaye isomo ko uko hari amafaranga abikujwe muri Banki bakorana aza nwa muri SACCO yabo, uwo munsi hagomba kwerekanwa ko yahinjiye koko kuko iby’igenzura nk’iryo batabyitagaho kubera kwizera aba bakozi, bikazatuma ibibazo nk’ibi bihungabanya umutungo w’abanyamuryango bitongera kuhavuka.



2 Responses
Rusizi: Abakozi 3 ba SACCO birukanywe bazira miliyoni 2 bivugwa ko banyereje
Kwirukanwa ntibihagije. Nibafatire imitungo yabo babanze bagarure ibyo banyereje.
Rusizi: Abakozi 3 ba SACCO birukanywe bazira miliyoni 2 bivugwa ko banyereje
Kwirukanwa ntibihagije. Nibafatire imitungo yabo babanze bagarure ibyo banyereje.