Abana bagera kuri 267 barimo ab’imfubyi n’abakomoka mu miryango ikennye cyane bo mu murenge wa Mururu mu karere ka Rusizi bitabwaho n’umushinga RW 0394 uterwa inkunga na Compassion international ukaba ukorera mu itorero ADEPR paruwasi ya Cyirabyo, bavuga ko iyo batagira Leta nziza ibitaho batari kwizera kubaho neza ejo hazaza, ariko ubu ko bafite icyizere cy’imbere hazaza heza.
Nk’uko Bwiza.com yabitangarijwe n’umuyobozi w’uyu mushinga ku rwego rwa paruwasi, Izabayo Pascal ,ngo aba bana bitabwaho bafite hagati y’imyaka 3 na 5, bagakurwa mu miryango ikennye cyane idashobora kubitaho mu buryo bubereye, n’abana b’imfubyi baba batagira kivurira, bagafashwa kubaho mu buzima bwiza kuko bafashwa byose birimo amashuri kuva ku y’inshuke kugeza kuri kaminuza, kuvurwa kugeza ahashoboka hose ku isi, guhabwa iby’ibanze bibafasha kubaho neza n’ibindi birimo uburere buboneye n’indangagaciro z’umuco nyarwanda n’iza gikirisitu.
Bamwe muri aba bana nubwo bakiri bato cyane batangarije Bwiza.com ko ubuzima baba basanzwe babayemo buba bubabaje cyane, ariko kuko bafite Leta ibakunda ikanabitaho ari yo mpamvu bahabwa imishinga nk’iyi igamije kubakura ku ngoyi y’ubukene n’ubwigunge bukabije, bakiyumva mu buzima bwiza nk’ubw’abandi bana b’abanyarwanda.
Baraka Bonheur w’imyaka 8 y’amavuko wiga mu mwaka wa 2 w’amashuri abanza, avuga ko atagize amahirwe yo kubona ababyeyi be bombi kuko nyina yamubyaranye n’umunyekongo, nyuma akagaruka mu Rwanda abazanye ari abana 3, uyu akaba bagera mu Rwanda nyina akaza gupfa bityo bakarererwa kwa nyirakuru utishoboye mu buzima bubi cyane.

Yagize ati’’ nafashwe n’uyu mushinga RW 0394 numva nta cyerekezo cy’ubuzima mfite kuko twabagaho mu nzara idashira, ariko kuko Leta itwitayeho baramfashe bampa ibikoresho by’ishuri, imyambaro, ibiryamirwa, ibiribwa n’ibindi nshobora gukenera mu buzima, nkaba kimwe na bagenzi banjye dushobora kwivuza igihe turwaye kuko aho ari ho hose ku isi dushobora kuhivuriza kandi badutangira na mituweli.
Bazaturihira amashuri kuva ku y’inshuke kugeza turangije kaminuza kandi hari n’igihe n’imiryango yacu bayigenera ibiribwa,tukaba twumva ari amahirwe akomeye Leta yaduhaye tudakwiye gupfusha ubusa, ahubwo tuzabyaza umusaruro ukomeye natwe tukazita ku bandi nk’uko twitaweho.’’
Ubwo aba bana bari kumwe n’ababyeyi babo ku babafite bahabwaga inkweto, imyambaro n’ibindi bikoresho by’ibanze, bamwe mu babyeyi na bo bashimye Leta ibarerera abana mu buryo bo batari gushobora, bavuga ko nubwo nta bushobozi bafite bwo kubonera abana babo ibyo bakeneye byose ariko Leta ibazirikana, banishimira ko banafashwa gukora imishinga ibafasha kurera abasigaye, kandi ko ibyo aba bana bahabwa bifatwa neza bikanagirira akamaro n’abavandimwe babo.
Mu kiganiro na bo ku myitwarire igomba ku baranga, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mururu, Iyakaremye Jean Pierre yabasabye kubyaza umusaruro aya mahirwe akomeye Leta ibahaye bakiri bato, bagakura bakunda igihugu cyabo na bagenzi babo, bakihatira kwiga kuzageza muri kaminuza badataye umwanya.
Ati’’ ibi byose muhabwa ni ukubera urukundo Leta ibakunda ikabashakira ababitaho mugakura neza. Mugomba gukura mwitonda, mubyaza umusaruro aya mahirwe akomeye mufite, kugira ngo namwe muzabashe kwita ku bandi igihe muzaba mubifitiye ubushobozi.’’
Aba bana ngo nubwo bahabwa ibibafasha mu mibereho isanzwe, ngo bigishwa n’ijambo ry’Imana n’imyitwarire myiza nk’uko bivugwa na pasiteri Nzanywayimana Michel, umwe mu bayobozi babo, kuko basanga bazarushaho kugirira igihugu akamaro nk’ako bagiriwe, bigishijwe n’imico myiza y’ubupfura n’iyobokamana bakiri bato.
BAHUWIYONGERA Sylvestre


