meya_w_akarere_ka_rusizi_dr_kibiriga_anicet_asaba_imbaraga_z_abanyamadini_n_amatorero_ngo_babashe_guhangana_n_ibibazo_byo_guta_amashuri_n_ubuzererezi_mu_bana.jpg

Rusizi: Abanyamadini n’amatorero basabwe umusanzu mu guhangana n’ita ry’amashuri n’ubuzererezi mu bana bikomeje kugaragara

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Dr Kibiriga Anicet,aravuga ko ikibazo cy’abana bagita amashuri n’abo usanga mu buzererezi gikomeye, ubwo yari mu itorero Méthodiste Libre mu Rwanda paruwasi ya Kamembe mu gusoza inama y’iminsi 3 yahuje abapasiteri n’intumwa z’abakirisito baturutse mu paruwasi yose agize Conference ya Kinyaga muri iri torero, yasabye cyane abanyamadini n’amatorero umusanzu ufatika mu kubikumira.

Nk’uko yabisabye abayoboke b’iri torero akanabasaba kumugereza ubu butumwa ku bandi, mu kiganiro na Bwiza.com nyuma y’ubu butumwa, yavuze ko abanyamadini n’amatorero aho bari hose muri aka karere basabwa gukora ivugabutumwa rihindura,rigamije gukomeza gutanga uburere bwiza ku bana, ko imbaraga zabo mu guhangana n’ikibazo cy’ubuzererezi no guta amashuri kw’abana bigaragara muri aka karere zikenewe, bagaharanira ko ikibitera cyose cyakurwaho,abana bakarerwa neza,bahabwa uburezi bufite ireme buzagirira abana akamaro mu minsi iri imbere.

Ati: “Turifuza ko iki kibazo gikemuka nk’uko na Nyakubahwa perezida wa Repubulika aherutse kubigarukaho, ni yo mpamvu ntangiriye hano mu madini n’amatorero kuko tuzi uruhare rwayo mu burezi, abayoboke bayo ni benshi kandi ni bo babyeyi b’abo bana dushakira uburere bwiza n’imibereho y’ahazaza ishimishije, bahagurukane n’abandi bose barimo n’inzego z’umutekano, abana bakiri mu mihanda tubavanemo tubasubize mu ishuri.’’

Ku kibazo cyagaragajwe n’ababyeyi n’abarezi bo mu mirenge ya Butare na Bweyeye mu minsi ishize cyo kubura abarimu bituma abana baza babura ababigisha bakitahira ubutazagaruka, no kubura aho bakomereza ayisumbuye igihe batabonye imyanya mu mashuri acumbikira abana kuko batabasha kuyibona kubera kutiga neza bagatsindwa ibizamini bya Leta, kuba nta n’amashuri y’imyuga ahari bagataha bamwe bakaba inzererezi,abakobwa bakabyara imburagihe, yavuze ko na cyo, ku bufatanye na REB bagiye kugihagurukira.

Ati: “Kuvuga ko kubura abarimu yaba ari imwe mu ntandaro zo guta amashuri muri aka karere cyo sindakimenya neza, ariko na cyo birumvikana ko ari ikibazo gikomeye cyane tugiye guhagurukira.

Niba umwana yaje mu ishuri akabona umwarimu umwigisha, abarimu numva batari bakwiriye kuba ikibazo kinini cyane kuko abize kandi bashaka ako kazi barahari, mu gihugu ntibabura, turaza gusaba REB kuduha abarimu bahagije icyo ntikibe intandaro.’’

Iki kibazo avuga ko bagihagurukiye baciye impande zose babona zafasha kugikemura zirimo n’aba bayobozi n’abayoboke b’amadini n’amatorero akorera muri aka karere, Mukarugwiza Florida,uhagarariye abagore bo muri iyi Conference akaba n’umurezi mu mashuri abanza, asanga kugikemura bigombga gutangirira mu miryango.

Ati: “Bahere mu miryango yigishwe inigishe abana kubaha Imana, imiryango ihoramo amakimbirane atesha abana imibereho myiza bagata n’amashuri iganirizwe, abana bayibemo batekanye, kuko nta mubyeyi utaba wifuza ko umwana we abaho neza ariko hari igihe ibibazo nk’ibyo biza bikangiza byinshi kandi uyu mwana utiga ngo ategure imibereho ye myiza y’imbere ni we uzasanga ejo ari umwambuzi cyangwa undi mugizi wa nabi, ari yo mpamvu natwe abagore tugomba kugaragaza uruhare rwacu, kandi birashoboka.’’

Avuga ko n’abana ubwabo, cyane abaturuka mu miryango ikennye cyane baba atari shyashya,aho bamwe bararikira ibyo iwabo badafite ugasanga banyuze mu ngeso mbi ngo babigereho,ariho usanga ubwo buzererezi,inda zitateganijwe, ibiyobyabwnge n’ibindi, amadini n’amatorero akaba akwiye gushyira imbaraga mu nyigisho z’abana bato, byafasha mu burere bwiza bwabo no kwigishwa kwirinda ibishobora kubakururira mu ngeso mbi zose.’’

Ikindi kibazo ngo ni icy’ubukene bukabije mu babyeyi nk’uko na byo bigarukwaho na pasiteri Niyimpagaritse Callixte uyobora paruwasi ya Nyange mu Bugarama muri iri torero, akaba n’umuyobozi wa GS Kibangira muri uyu murenge.

Ati: “N’ikibazo cy’ubukene bukabije muri imwe mu miryango kiri mu bibitera,kuko nubwo tuvuga ko kwiga ari ubuntu ariko nk’ubu abana batangiye kurira ku mashuri kandi ababyeyi bagomba kubigiramo uruhare rugaragara.

Niba se umwana adafite ubwo buryo bwo gusangira n’abandi ku ishuri, yanataha ntagire icyo abona iwabo, badashobora kumuha ibikoresho cyangwa imyenda y’ishuri, uwo mwana kuguma mu ishuri bizoroha bite, ko hari n’abo usanga babana n’umubyeyi umwe undi yarabataye,ari ibibazo bisa?’’

Avuga ko iki ari ikibazo gikomeye cyane,gikwiriye kubanza kureberwa mu mpamvu zigitera kigacukumburwa byimbitse, ababyeyi, abarezi,abanyamadini n’amatorero n’abandi bafatanyabikorwa ba Leta na Leta ubwayo bagafatanya kugikemura bagihereye mu mizi, uburere mu bana bukongera kwitabwaho na buri wese, ni ho ubukana bwacyo bwagabanuka.

Umubwiriza wa Conference ya Kinyaga muri iri torero, Habiyambere Céléstin, avuga ko kuba ubuyobozi bw’Akarere ari iwabo butangiriye bushaka umuti , mu gihe mu nkingi 5 iri torero rigenderaho uburezi ari inking ya 2, zikaba zisanzwe ari inshingano zabo ngo bagire abakirisito bajijutse, hari byinshi bagiye gufatanyamo bizana impinduka, cyane cyane ko n’ababwirwa bumvise.

Ati: “Muri aka karere dufite ibikorwa remezo byinshi birimo ibigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye 18, no mu ma shuri yacu harimo abana bayata, ariko cyane cyane biboneka mu mirenge ya Butare na Bweyeye, aho usanga bamwe babura abarimu bakigendera, ibigo bitabamo amazi meza,amashanyarazi, mudasobwa n’izindi mfashanyigisho, imihanda mibi kugira ngo umwana azave cyangwa azagere ku ishuri bikaba ingorabahizi, n’ibindi.

Tugerageza gukora ibyo dushoboye kuko ntitwabishobora byose, ariko ubwo tubona ubuyobozi bw’Akarere bubifitemo ubushake bugaragara, ku bufatanye bwacu twese twizera ko hari ikizahinduka, kuko aba bana ni bo torero n’igihugu by’uyu munsi n’ejo, nta torero cyangwa idini ryavuga ko rikora ibirambye ridashora imbaraga mu burezi.’’

Muri iyi nama kandi abakirisito basabwe gukomeza imbaraga mu gukorera ku mihigo,ahanahembwe paruwasi zahize izindi muri iki gikorwa, uyu mubwiriza akavuga ko mu mihigo y’uyu mwaka hazanazamo aho buri muyobozi wa paruwasi azerekana umubare w’abana bagaruye mu mashuri n’abo bakuye mu buzererezi ku bufatanye n’inzego bwite za Leta, mu izina rya Musenyeri Kayinamura Samuel utari uhari, Umubwiriza wa Conference ya Kibogora Mushimiyimana Siméon, akaba yarasabye buri wese kwita ku nshingano zo kurera no gukumira icyabangamira imibereho myiza y’umwana cyose.

meya_w_akarere_ka_rusizi_dr_kibiriga_anicet_asaba_imbaraga_z_abanyamadini_n_amatorero_ngo_babashe_guhangana_n_ibibazo_byo_guta_amashuri_n_ubuzererezi_mu_bana.jpg
meya_dr_kibiriga_anicet_tanga_igikombe_ku_babaye_aba_mbere_mu_kwesa_imihigo_y_umwaka_urangiye_muri_iri_torero.jpg
umubwiriza_wa_conference_ya_kibogora_mushimiyimana_simeon_na_we_asanga_hakwiye_gukorwa_byinshi_ngo_uburezi_n_uburere_bugere_ku_ntego.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *