Nubwo buri gihugu kigira umuco wacyo ikindi uwacyo,abanyamahanga batandukanye bakora muri ruganda rukora sima rwa CIMERWA bavuga ko bishimira ibyiza byinshi bavoma mu muco nyarwanda birimo gukorera hamwe, umuco w’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagore n’abagabo,indangagaciro z’ubwubahane, umurava,gukunda igihugu n’izindi, bakavuga ko bifuza gusangiza ab’iwabo ibi byiza byose bavoma mu muco nyarwanda nubwo ngo hari byinshi bisa n’iby’iwabo.
Babitangaje ubwo muri uru ruganda hizihizwaga bwa mbere umunsi w’umuco hanatangizwamo icyumweru cy’umuco aho abanyarwanda basangiza aba banyamahanga bakorana imibereho y’abanyarwanda ba kera,ubutwari bwabo n’ibyakozwe ngo uRwanda rube rugeze aho ruri ubu, na bo bakabasangiza umuco wabo,aho banasangirira hamwe ibiribwa byakundwaga n’abanyarwanda ba kera biromo umutsima w’amasaka n’ibindi, byose ngo bigamije kudaheranwa n’akazi gusa ngo bibagirwe n’umuco wabo.
Umukunzi Joyeuse Victoire,umwe mu bakozi b’uru ruganda avuga ko mu bakozi barwo harimo n’abanyamahanga baba bakeneye kumenya byinshi ku banyarwanda cyane cyane ku muco wabo,ari yo mpamvu icyumweru cy’umuco gituma bamenya byinshi ku ndangagaciro na kirazira biranga abanyarwanda,bakabyigiraho mu kunoza imikorere.
Ati’’ nk’ubu tubereka aho tuvuye n’aho tugeze mu muco w’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’ibitsina byombi mu kazi. Bumva ngo uRwanda rwakataje muri urwo rwego bakabyibazaho byinshi ariko igihe nk’iki ni icyo kubasobanurira neza impamvu ari byo twahisemo nk’abanyarwanda n’icyo bidufasha mu iterambere ryacu nubwo muri CIMERWA tukiri kuri 22% gusa kandi twifuza kuharenga,ariko n’aha tuhageze tuva kure. Iyo babisobanuriwe bishimira kuzabisangiza n’ab’iwabo kuko abenshi baba bakiri hasi cyane.’’
Mugenzi we na we ati’’ kwibukiranya ku muco nyarwanda,kuwusangiza abanyamahanga dukorana na bo bakadusangiza iby’iwabo bidufasha kurushaho gusabana tuziranye. Nk’ubu bishimiye gukenyera bya Kinyarwanda, kurya ibya Kinyarwanda, kuganirizwa ku butwari bw’abakurambere bacu n’ibindi,bishimira ko bimwebihura neza n’ibyabo,aho banavuze ko ibyo batwigiraho bibafasha gukora akazi kabo neza,bifuza ko byahoraho.
Avuga ko hari n’urubyiruko rw’uRwanda rukora muri uru ruganda rwize hanze y’uRwanda hari byinshi rugenda rwibagirwa mu ndangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda, kongera kurwibutsa byinshi mu ndangagaciro na kirazira by’umuco wacu hari byinshi birufasha mu mikorere.
Nelson Soka,umunyafurika y’epfo ushinzwe tekiniki muri uru ruganda yavuze ko nubwo buri wese agira umuco yavukiyemo yanakuriyemo, biba byiza iyo abantu bakorana basangira n’ibyiza biri mu muco wabo, kuba bikora bikarushaho kongera ubusabane.
Ati’’ abanyarwanda mufite umuco mwiza pe! Tubigiraho ubusabane,umurava,gukunda igihugu no guhora dushaka gutera imbere kurushaho,ibi ntibiba mu bihugu byinshi, ni yo mpamvu natwe tubyishimira,tugakenyera nk’uko tubibona mubitwereka, tugasangira ibyatungaga abakurambere banyu mu buzima bwabo bwa buri munsi,n’ibindi, biratunezeza cyane,twishimanye twicaye hano duturuka mu bihugu bitandukanye.
Umuyobozi mukuru ushinzwe imari muri uru ruganda John Bugunya yishimira iyi ntambwe yo gukundisha abanyamahanga umuco nyarwanda no kubereka byinshi biwuranga kuko baba babyifuza cyane,akavuga ko bizahoraho kuko binatuma basabana bakanafatira hamwe ingamba zo gukomeza kunoza ibyo bakorera abaturage,buri mukozi agasabwa umurava no kubaha mugenzi we mu kazi,yaba umunyarwanda mugenzi we cyangwa umunyamahanga bakorana.






