N’ubwo umurenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi ari umwe mu mirenge igaragaramo ibiti by’imbuto ziribwa binyuranye, ngo na ho hagaragara ubuke n’ihenda ryazo, ubuyobozi bw’ibigo by’amashuri ahabarizwa,ubuyobozi bwite bwa Leta n’abanyeshuri ubwabo bagasanga igihe ikemurwa ry’iki kibazo ryahera mu bana ubwabo mu minsi iri imbere cyasigara ari amateka n’ikibazo cy’imirire mibi kikivugwa muri bamwe mu bana baho kikagabanuka.
N’ubwo imipaka ihuza u Rwanda na RDC ndetse n’uBurundi ifunze kubera icyorezo cya COVID-19, urujya n’uruza rwarahagaze abantu bakaba baratekerezaga ko ibiribwa cyane cyane imbuto ziribwa ziboneka mu gice cy’ikibaya cya Bugarama bizahenduka, ngo si ko byagenze kubera ubuke bwazo no kuba zikenerwa cyane aho n’abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye hafi ya bose mu murenge wa Bugarama barira ku mashuri bakazikenera mu mafunguro yabo zikaba nke cyane ku isoko kubera gukenerwa cyane, ngo mu myaka iri imbere iki kibazo gishobora kuba amateka.
Ndagijimana Japhet uyobora ishuri ribanza rya Mihabura, avuga ko afite abana bagera ku 150 bagaburirwa ku ishuri ku bufatanye n’umuryango Hands Around the World wo mu Bwongereza ufasha mu myubakire y’iri shuri n’aba bana mu mirire, aho hifuzwaga ko abana bagaburirwa amafunguro arimo imbuto buri munsi ariko ntibikunde kubera uburyo zihenze, bagahitamo kuzibaha inshuro 2 mu cyumweru na bwo ari avoka gusa, nyamara ngo ntibibura kubatwara akayabo k’amafaranga, ngo igihe abana bakwigishwa gutera ibiti by’imbuto iwabo n’izitewe ku ishuri zikitabwaho,hari amafaranga arenga 1,000,000 yaguraga izo mbuto yakoreshwa ibindi bikenewe.
Ati’’ Nk’ubu dutanga amafaranga arenga 1,500,000 mu mwaka tugura Avoka tugaburira abana mu mafunguro tubaha kuko abana bacu b’amashuri abanza bagaburirwa hano ku ishuri, kandi twasanze twigishije gutera imbuto zinyuranye aha ku ishuri tukigisha abana kuzifata neza, igihe zizaba zeze bazarya nyinshi buri munsi, zizabaha umwuka mwiza bahumeka, n’abatazibona iwabo kubera ibibazo binyuranye bazazibona hano. Turanasaba buri mwana na buri murezi kugira nibura ibiti 3 by’imbuto ziribwa iwe,na byo byafasha mu kugabanya ihenda ryazo n’imirire mibi igaragara rimwe na rimwe muri bamwe mu bana b’uyu murenge.’’
Ushinzwe uburezi mu murenge wa Bugarama,Emmanuel Ndwaniye, avuga ko uyu murenge ubarizwamo abanyeshuri 10,832, abenshi bakaba barira ku mashuri kandi bakenera imbuto n’imboga ngo babashe kugira ubuzima bwiza, akavuga ko igihe buri mwana yashishikarizwa gutera nibura ibiti 3 by’imbuto ziribwa iwabo n’abarezi n’abayobozi b’ibigo by’amashuri bakabishishikarizwa, hari n’abana babikuramo ibikoresho by’ishuri bikorohereza ababyeyi.
Ati: “Twateye ibiti 150 mu bigo by’amashuri 6, abana n’abarezi babo na bo hari ibyo bateye mu rwego rwo kubashishikariza no kujya kubitera iwabo kandi tuzakurikirana ko byatewe binafashwe neza, bikozwe mu karere kose no mu gihugu hose, ndahamya ko ibiciro bihanitse byazo byagabanuka, isoko ryazo igihe imipaka ifunguye hano riba rihari n’amafaranga yaboneka,kandi n’ingeso y’ino yo kuzigurisha zose bagaha abana ibisigarizwa byazo yacika kuko zaba ari nyinshi.’’

Umurenge wa Bugarama ugira ikibazo cy’abimukira bahaza ari benshi cyane, urujya n’uruza rw’abanyarwanda n’abanyamahanga benshi, baba abashoferi bajya mu ruganda rwa CIMERWA, Abanyekongo n’Abarundi igihe imipaka ifunguye n’abandi, amahoteli n’amaresitora atangiye kuhiganza,bose bakenera imbuto, uhagarariye Hands Around the World muri uyu murenge, Sheikh Nsengiyumva Djuma akavuga ko ubu buryo bwo kubikundisha abana basanga ari bwo bwiza bwo gukemura iki kibazo birambye.


