Ababyeyi barerera mu ishuri ribanza rya Rugete riri mu kagari ka Rwambogo,mu murenge wa Butare, mu karere ka Rusizi baravuga ko nubwo ikibazo cy’ibyumba by’amashuri cyari cyarabaye ingorabahizi kigenda gikemuka bikagabanya cyane ubucucike bwaharangwaga , n’abana bataga ishuri kubera kubura aho bigira hafi baratangiye kugaruka, riri mu ruhuri rw’ibibazo bibangamiye ireme ry’uburezi rihatangirwa bifuza ko byakemuka ,ubuyobozi bw’umurenge wa Butare n’ubw’itorero EMLR nyir’ikigo bukabizeza ubuvugizi bwihuse ngo bikemuke.
Ubwo uyu murenge wahafunguraga ibyumba 3 by’amashuri bishya n’utwumba 13 tw’ubwiherero,mu kuganira n’abaturage biganjemo abaharerera byabanjirije iki gikorwa,ababyeyi bagaragarije Gitifu w’uyu murenge Kamali Kimonyo Innocent ko hari byinshi bifuza ko byakemuka ngo abana babo barusheho kwiga neza,ngo bidakemutse nta reme ry’uburezi baba bahategereje,dore ko bimaze igihe kandi byadindije imyigire y’abana, bituma n’umubare w’abarita ukomeza kuba hejuru.
Sekoko Jacques umaze igihe kinini aharerera avuga ko ryantangiye muri 2002 ryubakishije rukarakara ibyumba bitameze neza kuko hagaragaraga ikibazo gikomeye cyane cy’abana batari bafite aho bigira, bibabaje cyane, itorero EMLR, ku bufatanye na Leta barabatabara abana babona aho biga, uko imyaka ishira bahabwa inyubako nziza zibereye ariko zidahagije, ibyumba bubakiwe uyu mwaka bikaba bibongereye ikintu kinini cyane bashimira Leta.
Avuga ariko ko,kubera imiterere y’aho riherereye n’ibyo ribura byinshi, rihorana ikibazo cyo kubura abarimu bikarigiraho ingaruka zikomeye cyane, aho imyaka ishize ari 6 nta mwana n’umwe waho ubona ibaruwa imujyana mu ishuri ricumbikira abana, imyaka ibaye 19 nta mudasobwa n’imwe irarikandagiramo, ntiribamo amazi n’amashanyarazi,abana banywa amazi mabi bavoma mu mugezi uri muri Nyungwe, n’izo mudasobwa zikaba zidashobora kuhagera kuko nta mashanyarazi ahaba,abarimu ntibagira aho bacumbika hazima, n’ibindi byinshi bagaragarije ubuyobozi bw’umurenge bifuza ibisubizo byihuse.
Ati’’ Tubabazwa cyane no kuba ishuri rimaze imyaka 19, nta mazi nta n’amashanyarazi aribamo, abana banywa amazi mabi bavoma muri Nyungwe, bakaba binjiye muri gahunda yo kurira ku ishuri kidakemutse tukibaza icyo bazatekesha.
Abana bacu barangiza hano nta n’umwe ugenda amenye Mudasobwa uko isa. Kubera ko n’ibizamini bya Leta batabitsinda kandi kugera ahari ishuri ry’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 ryitwa ko riri hafi ari amasaha menshi y’urugendo, abana hafi ya bo bose barangiza amashuri abanza hano,kuko nta n’umwe uba wabonye ibaruwa imujyana aho yiga acumbikirwa ibyo kwiga barabireka bakitahira,ari yo mpamvu usanga abana benshi bandagaye muri ibi bice,nk’ababyeyi bikatubabaza cyane.’’
Arakomeza ati: “Ikindi kituzahariza abana, nta cumbi mwarimu agira,aho abarimu bacu bacumbika hateye agahinda kuko ni mu tuzu tw’abaturage tudashobotse cyangwa mu bikari by’utubari, ari yo mpamvu nta mwarimu woherezwa hano ngo ahaze ,n’uhaje ntahamara kabiri, n’ab’ino bigira ahandi kubera imibereho mibi baba bafite bagashaka aho bigira heza. Igihe cyose nta cumbi rya Mwarimu rizaba riri hafi aha tuzahorana imihangayiko.’’
We na bagenzi be baharerera basaba ko hagezwa ishuri ryisumbuye kugira ngo abaharangiza bakicara kubera kubura aho bakomerera babashe kuhakomereza kuko nanone kubona abana bangana batyo mu biturage,biyongera ku bandi baba baritaye kare kubera kuvuga ngo ntabyo bajya kwiga aho nta barimu, bakaba nta cyizere bafite cy’ejo hazaza h’abana babo.’’
Bayizere Gaudance wiga mu wa 6,avuga ko hari abarimu batarabona na n’ubu bituma hari abana bavuga ko aho guta igihe nta barimu barivamo, bakaba banahangayikishijwe no kutagira icyumba cy’umukobwa, abagize ibibazo bigikenera muri bo bakabura uko babigenza.
Ati: “Turimo abakobwa batangiye kugimbuka , nta cyumba cy’umukobwa tugira n’ibikenerwa n’umukobwa wagiye mu mihango ababyeyi bacu ntibabibona. Tugira ibibazo nk’ibyo tugahangayika cyane,tukabura uko twifata,kandi kubaka icyumba nk’icyo sinzi niba bisaba ko I Kigali bahaguruka ngo baze kucyubaka. Kuki tutacyubakirwa? Nk’ubu turi mu wa 6, nta barimu b’igifaransa,imibare n’ikinyarwanda tugira,bizagenda bite? Mudukorere ubuvugizi rwose twugarijwe n’ibibazo byinshi cyane bitubuza kwiga neza.’’
Kuri ibi abana n’ababyeyi basaba,umuyobozi w’iri shuri yongeraho no kuba nta kibuga na kimwe cy’imikino kihaba, nta muhanda n’umwe muzima uhagera, kandi kubera ko abana bo mu tugari 4 twose tw’uyu murenge nta handi bakwiga,biga aha ariko imyigire ikaba nk’iya ntayo kubera ibyo byose.
Ati: “Nk’ubu turabura abarimu 7 bose ukwezi kurashize n’abahari bari kwigendera kubera ko nta mibereho babona hano. Abana hafi 550 twigisha nta n’umwe urabona mudasobwa baziga mu magambo gusa, kugira ngo nshyirishe umuriro muri mudasobwa mfite cyangwa telefoni nkora urugendo rw ‘amasha hafi 2 buri munsi. Kubera ko nta muhanda muzima tugira abana bacamo baza hano,mu mvura hari abagera iwabo hafi saa mbiri z’ijoro banabyutse saa kumi n’imwe n’igice buri munsi baza kwiga,bamwe bakanabirambirwa bakarivamo.’’
Iri shuri rititaweho by’umwihariko ngo rikorerwa ubuvugizi buhamye na ba nyiraryo, hashyirwe n’iryisumbuye ngo abaharangije bahakomereze kuko badatsinda,ntaho ryaba rijya rwose kuko n’umubare w’abarita ukiri hejuru na gahunda y’abana yo kurira hano izagorana mu gihe nta mazi ahari.’’
Kuri ibi byose umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge Kamali Kimonyo Innocent,yizeza ababyeyi ko bizakemuka vuba.
Ati: “Ni ibibazo bikomeye cyane byo natwe turabizi si n’aha honyine, bitewe n’imiterere y’uyu murenge no kuba nta macumbi y’abarimu menshi dufite,kuvuga ngo tuzababona kidakemutse byo kwaba ari ukwibeshya,ni yo mpamvu,ku bufatanye n’Akarere twiyemeje ko bidatinze mu bigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye 11 dufite muri uyu murenge, buri cyose kizajyaho icumbi rya mwarimu ngo dukemure iki kibazo cyabaye ingorabahizi.’’
Arakomeza ati: “ Ku bindi nk’amazi n’amashanyarazi,rwose birumvikana ko utabwira abana kurira ku ishuri nta mazi,utahazana mudasobwa nta mashanyarazi,na byo bigiye kwitabwaho,bizagera mu kwa 3 k’umwaka utaha hari ibyakemutsemo.
Icyumba cy’umukobwa na cyo rwose ni ingenzi,cyo numva kitanasaba ibyo byose, turicarana na ba nyiri ikigo tubikemure, kimwe n’ibindi byose bikenewe hano nk’umuhanda muzima uhagera, byose twabihagurukiye,hamwe n’ababyeyi ,Akarere na nyiri ikigo mu minsi iri imbere muzagaruka tubaha ibisubizo bifatika.’’
Umurenge wa Butare uhanganye n’ibibazo bikomeye cyane mu rwego rw’uburezi ,aho gutsinda ikizamini cya Leta mu mashuri abanza n’ayisumbuye, ababyeyi,abarezi bake bavuga ko bahihambira n’abanyeshuri ubwabo bavuga ko ari ibitangaza biba bidasanzwe,kuko no muri iri shuri ubwaryo,mu bana 43 bakoze icya Leta gisoza abanza nta n’umwe wabonye ibaruwa imujyana mu ricumbikira abana,12 bose baratsinzwe byo gusibira banga no kurigarukamo,kimwe n’abandi hafi ya bose bahigaga mbere bagiye batsindwa bakabura aho bakomereza, cyane ko abana bivugira ko ibyinshi bakora mu cya Leta baba batarabyize kubera kubura abarimu.
Umubwiriza wa Conference ya Kinyaga muri EMLR, Rév.past. Habiyambere Céléstin avuga ko mu nama baherutse kugirana n’abashinzwe uburezi ku rwego rw’aka karere, bemeranijwe ko imirenge ya Butare na Bweyeye igomba kwitabwaho byihariye mu burezi,akizera ko n’iri shuri rizitabwaho,ko ibi bibazo byose babizi bazafatanya na Leta kubishakira ibisubizo.




