Rusizi: Abarerera mu ishuri rya Rugete bararisabira kwitabwaho byihariye ngo uburezi buhatangirwa burusheho kugira ireme

ababyeyi_basabye_ko_ishuri_ryabo_ryakwitabwaho_by_umwihariko_kubera_uruhuri_rw_ibibazo_birirangwamo.jpg

Ababyeyi barerera mu ishuri ribanza rya Rugete riri mu kagari ka Rwambogo,mu murenge wa Butare, mu karere ka Rusizi baravuga ko nubwo ikibazo cy’ibyumba by’amashuri cyari cyarabaye ingorabahizi kigenda gikemuka bikagabanya cyane ubucucike bwaharangwaga , n’abana bataga ishuri kubera kubura aho bigira hafi baratangiye kugaruka, riri mu ruhuri rw’ibibazo bibangamiye ireme ry’uburezi rihatangirwa bifuza ko […]

NSHIMIYIMANA Eric uri mu biyamamariza kujya muri Njyanama y’akarere ka Rutsiro abahishiye byinshi

Umunyamakuru NSHIMIYIMANA Eric, ukorera www.rwandanews24.rw mu ntara y’Iburengerazuba yatangiye gahunda yo kwiyamamaza kuba Umujyanama rusange w’Akarere ka Rutsiro. Umukandida NSHIMIYIMANA Eric aganira na BWIZA yavuze ko yahisemo kwiyamaza agira ngo nawe atange umusanzu mu kubaka iterambere ry’umuturage w’Akarere ka Rutsiro. Nshimiyimana ati “Inama njyanama nirwo rwego rukuru mu karere, rushyiraho amabwiriza ariko atanyuranye n’Amategeko y’Igihugu […]

Abaraye bateye i Rutshuru ngo baba baturutse mu Rwanda

Inzego z’ubuyobozi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ziravuga ko abarwanyi bataramenyekana baraye bagabye igitero muri Groupement ya Jomba ho muri Teritwari ya Rutshuru baturutse mu gice cy’u Rwanda. Mu ijoro rishyira kuri uyu wa Mbere ni bwo muri kariya gace humvikanye imirwano ikaze hagati y’ingabo za FARDC n’abo barwanyi. Umuyobozi wa Groupement ya Jomba, […]

Burundi: Umusirikare wa leta yiciwe mu mutego w’inyeshyamba abandi barakomereka

Nyuma y’imirwano twabagejejeho hagati y’ingabo z’u Burundi n’abantu bitwaje ibirwanisho batamenyekanye kuwa Gatanu, mu ijoro ryo kuwa Gatandatu habaye indi mirwano muri Komini ya Bukeye, mu Ntara ya Muramvya bivugwa ko yaguyemo umusirikare umwe abandi bane barimo umusivili bagakomereka. Nkuko bitangazwa na SOS MĂ©dias Burundi , ngo iyi mirwano yabaye ahagana saa tatu n’igice z’ijoro […]

Gasabo: Urukiko rwakatiye umugabo wasambanyije umwana we akanamutera inda

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwakatiye igihano cy’igifungo cy’imyaka 20 umugabo wasambanyije umwana we akamutera inda. Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Gasabo bwaburanye urubanza bwaregagamo umugabo wasambanyije umwana yibyariye wari ufite imyaka 17 y’amavuko akamutera inda ku itariki ya 05 Ukwakira 2021. Ibi bikaba byarakozwe mu mwaka wa 2019 ubwo nyina w’umwana yari yarahukanye , uyu […]

Vingt officiers des Forces de dĂ©fense rwandaises suivent une formation d’observateurs militaires de l’ONU

Au total, vingt officiers supĂ©rieurs des Forces de dĂ©fense rwandaises (FDR) ont commencĂ© lundi 8 novembre la formation d’observateurs militaires Ă  l’AcadĂ©mie rwandaise pour la paix dans le district de Musanze. Le “Cours de formation des formateurs d’observateurs militaires des Nations Unies” de deux semaines est organisĂ© par l’AcadĂ©mie rwandaise pour la paix (RPA) en […]

Dr Habineza yumva ko pansiyo yakabaye itangwa hakiri kare kugira ngo abashomeri babone akazi

Umudepite uhagarariye ishyaka riharanira demukarasi no kurengera ibidukikije rizwi nka Democratic Green Party of Rwanda, Hon. Dr Frank Habineza yumva ko ikiruhuko cy’izabukuru cyakabaye gitangwa hakiri kare kugira ngo urubyiruko rubone akazi. Ubwo yari mu kiganiro Dusangire Ijambo cya Radiyo Ijwi rya Amerika, Dr Habineza yavuze ko abakozi baba aba Leta n’ab’inzego zigenga bagakwiye kujya […]

IRMCT: Umucamanza Theodor Meron wakunze kutavuga rumwe n’u Rwanda agiye kwegura

Umucamanza Theodor Meron w’imyaka 91 yamenyesheje Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, abinyujije kuri Perezida Carmel Agius, ko yifuza kwegura ku mirimo ye mu rukiko rwashyiriweho kurangiza imanza zitarangijwe n’urukiko rwashyiriweho u Rwanda (International Residual Mechanism for Criminal Tribunals). Iki cyemezo cye kizatangira gushyirwa mu bikorwa guhera ku itariki ya 17 Ugushyingo 2021, nyuma y’imyaka 20 ishize […]

Muganga akurikiranweho gukubita umurwayi bikamuviramo urupfu

Umuforomo w’imyaka 57 y’amavuko uvurira mu bitaro by’akarere ka Lundazi, Charles Mazyopa ari mu maboko ya Polisi ya Zambia akekwaho gukubita inshyi umurwayi witwa Christopher Theo, bikamuviramo urupfu. Umuvugizi wa Polisi ya Zambia, Rea Hamoonga yatangarije Mwebantu ko uyu murwayi yari mu bitaro ya Lundazi tariki ya 25 Ukwakira 2021 n’iya 2 Ugushyingo 2021. Ubwo […]

RDC: Alain Sekimonyo Mutuze yagizwe umuyobozi wa CNSS Katanga III

Ubuyobozi bw’Intara bw’Ikigega cy’Igihugu gishinzwe Ubwiteganyirize bw’abakozi (CNSS) Katanga III bufite icyicaro i Kolwezi gifite Umuyobozi mushya. Yitwa Alain Sekimonyo Mutuze. Ihererekanyabubasha n’umuyobozi ucyuye igihe, Clete Kapend Kabeya, ryabaye kuwa Gatanu ushize, itariki ya 5 Ugushyingo 2021 riyobowe n’umuyobozi ushinzwe abakozi muri CNSS, Auguy Kalambayi Opola. Mu gushyira mu bikorwa icyemezo cyo gushyiraho abayobozi mu […]

U Rwanda mu biganiro na YouTube bigamije kureba uko zimwe muri shene zafungwa

Umuvugizi w’urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha, Dr Murangira Thierry yatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda iri mu biganiro n’ikigo cya YouTube bishobora gutuma zimwe muri shene zifungwa. Mu kiganiro yagiriye kuri televiziyo y’igihugu, Dr Murangira yatangaje ko izi shene ari izifashishwa mu guhakana no gupfobya jenoside hamwe n’izikwirakwiza imvugo z’urwango (hate speeches) n’amacakubiri. Yagize ati: “Hari ibiganiro […]

Inteko yateye utwatsi abize amategeko mu Rwanda no mu Burundi bashaka gukorera muri Kenya

Komisiyo ishinzwe ubutabera n’amategeko mu Nteko Ishinga Amategeko ya Kenya yateye utwatsi abavoka bize amategeko mu Rwanda no mu Burundi bashaka gukorerayo uyu mwuga. Ni nyuma y’aho abavoka 13 b’Abanyakenya basanzwe bari mu rugaga rw’abavoka rw’u Rwanda, bayitabaje kugira ngo ibavuganire, itegeko ribuza gukorera muri Kenya abize amategeko muri ibi bihugu byombi rivugururwe. Aba banyamategeko […]

Ibyo wabemenya kuri TPLF, uwari ubayoboye bafata igihugu mu 1991 ni nawe ubayoboye

august-7-1.jpg

Hashize umwaka Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed, atangije intambara ku barwanyi bo mu Ntara ya Tigray yizeza intsinzi yihuse, ariko aba bamuhindukirijeho ibintu tukaba tugiye kurebera hamwe impamvu ibyo yatekerezaga bitabaye ndetse n’impamvu ashobora kwisanga banamwambuye ubutegetsi. Kuva mu ntangiriro z’Ugushyingo 2020, Igisirikare cya Ethiopia gihanganye n’abarwanyi bo muri Tigray bibumbuye mu mutwe wa […]

Wagira ngo yambaye amarido-Umudepite ku myambarire ya Gen Otafiire

Inteko ishinga amategeko ya Uganda kuwa Gatanu yabayemo ibisekeje aho umudepite witwa Nsereke Muhammada atanze igitekerezo, akajora imyambarire ya Minisitiri w’ibikorwa by’imbere mu gihugu, Gen Kahinda Otafiire, avuga ko yambaye ibintu bimeze nk’amarido. Depite Nsubuga yavuze ko Gen Otafiire yambaye nabi ku buryo atari akwiriye kuba yaje mu nteko. Depite nsubuga ati ” Amabwiriza agenga […]

Ibiro bikuru bya AU biri muri Ethiopia bishobora kwimurirwa i Kigali

Mu gihe intambara ikomeje hagati y’ingabo za Leta ya Ethiopia n’imitwe yitwaje intwaro yahuje imbaraga irimo uwa TPLF uharanira ubwigenge bw’intara ya Tigray, biravugwa ko ibiro bikuru by’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) biriyo, bishobora kwimurirwa mu mujyi wa Kigali by’agateganyo. Ishami rya Afurika ry’igitangazamakuru Libre cyo mu Bubiligi (Libre Afrique) rivuga ko abadipolomate b’u […]

CEDEAO yakajije ibihano yafatiye abahiritse ubutegetsi muri Mali na Guinea

Umuryango w’Ubukungu w’ibihugu byo muri Afurika y’Uburengerazuba (CEDEAO) kuri iki Cyumweru, itariki 07 Ugushyingo watangaje ko wagumijeho ibihano byafatiwe abayoboye ihirika ry’ubutegetsi muri Guinea Conakry ndetse hagafatwa ibindi ku babuhiritse muri Mali. Ibi bikaba ari ibyemezo byafatiwe mu nama idasanzwe y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma zigize uyu muryango yabereye I Accra muri Ghana, aho bongeye […]

Rutshuru: Abitwaje intwaro bataramenyekana bigaruriye ibirindiro bya FARDC

Abantu bitwaje intwaro bataramenyekana, bigaruriye ibirindiro by’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo biri mu duce twa Canzu na Ronyinyi ho muri Teritwari ya Rutshuru mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Amakuru ataremezwa na FARDC avuga ko mu ma saa yine yo mu ijoro ryakeye ari bwo abitwaje intwaro bateye muri turiya duce turi hafi y’umupaka […]

Hafashimana yavuze icyamuteye gusambanyiriza Muhawenimana mu muhanda

Umusore witwa Hafashimana Pascal w’imyaka 29 usanzwe ari umunyonzi avuga ko gusambana na Mukamurenzi/Muhawenimana ku muhanda w’i Kisoro tariki ya 2 Ugushyingo 2021 ari ibintu bari bumvikanyeho nk’itike yo kuba yatwaye uyu mukobwa ku igare ariko akaba yari atangiye kwisubiraho ku masezerano bari bagiranye. Hafashimana asanzwe atuye mu gace ka Rwaramba na Muhawenimana atuye muri […]

Perezida Kagame mu bukwe bw’umukobwa wa Rwigema, Museveni ahamagaza inama ya EA, ingabo zirinda TouadĂ©ra zirasa iza MINUSCA; inkuru z’icyumweru

Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 1 Ugushyingo 2021 cyaranzwe n’inkuru z’ingenzi zirimo izerekeye politiki, umutekano n’ubutabera. Harimo: Perezida Kagame mu bukwe bw’umukobwa wa Fred Rwigema Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yitabiriye ubukwe bw’umukobwa wa nyakwigendera Fred Gisa Rwigema witwa Teta Gisa n’umukunzi we Manzi Mervin, bwabereye mu mujyi wa Kigali ku wa 6 […]