Inteko ishinga amategeko ya Uganda kuwa Gatanu yabayemo ibisekeje aho umudepite witwa Nsereke Muhammada atanze igitekerezo, akajora imyambarire ya Minisitiri w’ibikorwa by’imbere mu gihugu, Gen Kahinda Otafiire, avuga ko yambaye ibintu bimeze nk’amarido. Depite Nsubuga yavuze ko Gen Otafiire yambaye nabi ku buryo atari akwiriye kuba yaje mu nteko. Depite nsubuga ati ” Amabwiriza agenga inteko ku bijyanye n’imyambarire arasobanutse neza ariko bigaragara ko noneho ubu yabaye nk’inzu y’imideri (Gen Otafiire atunga intoki Nsubuga). Murabona ko nka Gen Kahinda Otafiire yaje Wagira ngo yambaye amarido. Gen Otafiire ni umwe mu bagabo bubashywe muri iyi nteko. Kukubona wambaye ikintu kijya gusa n’amarido bidushyira mu mwanya utari mwiza.” Mu kwiregura, Gen Otafiire ati ” Ndagira ngo mbwire n’abandi bari aha ko inteko itahindutse inzu y’indi y’imideri, ko ahubwo iyi shati nambaye bayita Mandela shirt.” Bamwe mu badepite bavuze ko umwambaro wa Kinyafirika wemewe mu nteko. Abandi bakavuga ko ibyo batabyanze, ko ahubwo agahumamunwa ari uburyo Gen Kahinda Otafiire atafunze amapesi y’ishati. Umwe mu badepite witwa Sarah ni we wafunze ishati ya Otafiire wavugaga ko iby’uko yambaye badakwiriye kubitaho umwanya.


