Umudepite uhagarariye ishyaka riharanira demukarasi no kurengera ibidukikije rizwi nka Democratic Green Party of Rwanda, Hon. Dr Frank Habineza yumva ko ikiruhuko cy’izabukuru cyakabaye gitangwa hakiri kare kugira ngo urubyiruko rubone akazi.
Ubwo yari mu kiganiro Dusangire Ijambo cya Radiyo Ijwi rya Amerika, Dr Habineza yavuze ko abakozi baba aba Leta n’ab’inzego zigenga bagakwiye kujya bahabwa iki kiruhuko bafite imyaka 60 aho kuba 65 igenwa na sitati igenga abakozi.
Uyu munyapolitiki avuga ko ku bifuza kujya muri iki kiruhuko mbere, bajya basaba kukijyamo bafite imyaka 55 aho kuba 60 igenwa n’iyi sitati. Ati: “Kugira ngo bahe umwanya urubyiruko rutagira akazi rwinjire ku isoko ry’umurimo kandi na bo baryoherwe n’ubwiteganyirize bwabo bavunikiye, bagifite akabaraga.”
Dr Habineza abona ko umukozi ufite imyaka y’amavuko 65 aba atagifite imbaraga zo gukora ku buryo aba akwiye gusimburwa n’urubyiruko rugifite imbaraga, we akajya gukora indi mirimo ye bwite yoroshye. Ati: “Iyo urebye umuntu ufite imyaka 65 akiri mu kazi, mu by’ukuri aba nta mbaraga afite zigaragara z’umubiri, ari umusaza cyangwa se umukecuru…”
Avuga ko iki gitekerezo yakigejeje mu nteko ishinga amategeko ariko abadepite batoye baracyanga. Gusa avuga ko hari abaturage batari bake bari bagishyigikiye. We ngo azakomeza guharanira ko iyi sitati ihinduka.

4 Responses
Dr Habineza yumva ko pansiyo yakabaye itangwa hakiri kare kugira ngo abashomeri babone akazi
Nave mu nteko rero arekere abakiri bato bari mu shyaka rye

Igitekerezo cya Despite Dr HABINEZA ni inyamibwa.Agisangiye na benshi:”Imetaka yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru yarikwiye kugabanuka igashyirwa kuru 55 na 60.