Hafashimana yavuze icyamuteye gusambanyiriza Muhawenimana mu muhanda

Sangiza iyi nkuru

Umusore witwa Hafashimana Pascal w’imyaka 29 usanzwe ari umunyonzi avuga ko gusambana na Mukamurenzi/Muhawenimana ku muhanda w’i Kisoro tariki ya 2 Ugushyingo 2021 ari ibintu bari bumvikanyeho nk’itike yo kuba yatwaye uyu mukobwa ku igare ariko akaba yari atangiye kwisubiraho ku masezerano bari bagiranye.

Hafashimana asanzwe atuye mu gace ka Rwaramba na Muhawenimana atuye muri Nyakinama. Aba bombi babonywe basambana bahagaze kuri umwe mu mihanda iri mu Karere ka Kisoro muri Uganda uca ya farumasi iri rwagati mu mujyi n’inzu yitwa Millenium.

Amashusho BWIZA yabonye agaragaza Hafashimana yaparitse igare ku ruhande rw’umuhanda, asambana na Muhawenimana amuturutse inyuma, hafi hari igare bigaragara ko ari ryo bari bakoresheje mu rugendo.

Muri aya mashusho bigaragara ko imvura yari imaze kugwa, kandi hari n’abantu bake babanyura muri uyu muhanda barimo abatwaye moto.

Muhawenima usanzwe ari umucuruzi wa avoka, nyuma yo gutabwa muri yombi yatangaje ko ubwo we na Hafashimana bakoraga iki gikorwa, batari bazi ko hari umuntu uri kubafata amashusho.

Yasobanuye ko ajya gukora imibonano n’uyu musore yemeza ko baturanye, babanje kubyumvikaniraho aho acururiza, amwemerera amashilingi 5000 (arenga gato amafaranga y’u Rwanda 1200).

Ibi Hafashimana arabihakana, akavuga ko yari arimo yiyishyura kuba yari yamutwaye kuko nta mafaranga y’urugendo yari yamuhaye nk’uko Blizz ibitangaza.

Hafashimana mu Lulimi lw’Ulufumbira, ati ” Njye nahuye na we avuye mu kabari, arampobera ampa kiss, tuvugishe amazima (ukuri), ntabwo nari muzi. Yansabye kumutwara ngo ngire aho mujyana. Musaba ko anyishyura, ambwira ko nta mashilingi afite gusa ngo turi buryamane nimugezayo.”

Umukobwa avuga ko asanzwe aziranye na Hafashimana ariko we akavuga ko atamuzi, ari ubwa mbere yari ahuye na we.

Asobanura impamvu yatumye asambanyiriza uyu mukobwa ku muhanda, Hafashimana yavuze ko ” Nabonye atangiye gushaka guhindura ibyo twavuganye kandi twari tugeze aho twari twavuganye ariko agashaka kubyanga. Yagombaga kunyishyura kuko narimugejeje aho yambwiye.”

Ibyabaye byateje agasaku ku mbuga nkoranyabaga zirimo Twitter aho bamwe bibazaga ukuntu uyu musore adatekereza kwikingira. Hari n’abavugaga ko n’ubundi izina Kisoro (Ubusanzwe mu Luganda bifite aho bihuriye n’inyito y’igitsina cy’umugabo) rishobora kuba rifite aho riva.

Aba bombi biteganyijwe ko bazagezwa mu rukiko kubera iyo myitwarire.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *