CEDEAO yakajije ibihano yafatiye abahiritse ubutegetsi muri Mali na Guinea

Sangiza iyi nkuru

Umuryango w’Ubukungu w’ibihugu byo muri Afurika y’Uburengerazuba (CEDEAO) kuri iki Cyumweru, itariki 07 Ugushyingo watangaje ko wagumijeho ibihano byafatiwe abayoboye ihirika ry’ubutegetsi muri Guinea Conakry ndetse hagafatwa ibindi ku babuhiritse muri Mali.

Ibi bikaba ari ibyemezo byafatiwe mu nama idasanzwe y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma zigize uyu muryango yabereye I Accra muri Ghana, aho bongeye gusesengura uko ibintu byifashe mu kibuga cya politiki muri Mali na Guinea nyuma y’aho ibihugu byombi bibayemo ihirikwa ry’ubutegetsi muri Gicurasi na Nzeri.

Ku bijyanye na Guinea, CEDEAO yongeye gusubiramo ubusabe bwayo bwo kurekura nta mananiza Perezida Alpha Conde, ndetse ufata icyemezo cyo gukomeza guhagarika igihugu mu muryango, kongeraho no kubuza ingendo mu bihugu bigize umuryango ku bahiritse ubutegetsi n’imiryango yabo no gufatira imitungo yabo ibirimo nk’uko byemejwe muri Nzeri, kugeza igihe itegeko nshinga rizongera kubahirizwa.

Mu itangazo yasohoye nk’uko iyi nkuru dukesha Swissinfo ivuga, CEDEAO yagize iti “Ubuyobozi (CEDEAO) bwita ku bintu biherutse kubera muri Guinea, harimo kwemeza Amasezerano y’inzibacyuho, kugenwa kwa minisitiri wa mbere w’umusivili no guhugura guverinoma y’inzibacyuho”

“Ni muri urwo rwego, dusabye abayobozi b’inzibacyuho kwerekana “byihutirwa” ingengabihe irambuye y’ibikorwa bizaba guhera ku itangira ry’amatora.”

Ku birebana na Mali, CEDEAO ivuga ko ibabajwe no kuba nta ntambwe yatewe mu gutegura amatora, dore ko Perezida wa Ghana Nana Akufo-Addo, uyoboye umuryango, yamenyesheje bagenzi be ko Mali yabamenyesheje ko nta bushobozi ifite bwo gutegura amatora ku itariki ya 27 Gashyantare 2022 nk’uko byari biteganyijwe.

Yasubiyemo rero impamvu ari ngombwa kubahiriza ingengabihe y’amatora yagennwe ndetse atangaza ibihano bigomba guhita bishyirwa mu bikorwa ku bayobozi n’inzego z’inzibacyuho, no ku bagize imiryango yabo kimwe no muri Guinea, byiyongera ku guhagarikwa mu nzego zose z’umuryango.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *