Rusizi: Abarokotse Jenoside bashengurwa n’uko Abarundi babahekuye bacyidegembya

Sangiza iyi nkuru

Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ku rwego rw’akarere ka Rusizi byabereye  mu murenge wa Muganza, umwe mu mirenge igize ikibaya cya Bugarama mu cyahoze  ari komini Bugarama naho hakaba haraguye Abatutsi batagira ingano muri Jenoside, aho bamwe bajugunywe mu nzuzi n’imigezi,imibiri ishyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Muganza yabonetse ikaba ari 242 gusa.

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu mirenge igize iki kibaya bongeye kugaragaza agahinda gakomeye bakomeje guterwa n’Abarundi babahekuye bakabamarira ababo,ariko ubu bakaba bidegembya mu gihugu cyabo nta we ubakoraho,bamwe ngo bakaba barahinduye n’amazina ku buryo badakurikiranywe vuba bazanasibanganya ibimenyetso bakazapfa batamenyekanye.

Nzigiyimana Michel uhagarariye Ibuka mu murenge wa Muganza watangirijwemo igikorwa cyo kwibuka ku rwego rw’aka karere, yavuze ko aba barundi bari bahageze ari impunzi zo mu 1993 zahunze nyuma y’iyicwa ry’uwari perezida w’u Burundi Melchiol Ndadaye, inkambi yazo ikaba yari ahari umurenge wa Muganza ubu,aho Jenoside itangiriye birara mu batutsi baratsemba,dore ko bari baranabyigishijwe n’Interahamwe kabombo yitwa Youssuf Munyakazi ubu ufungiye Arusha kubera uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Avuga ko babicanye ubugome ndengakamere,nyamara ngo bahise bisubirira iwabo kugeza ubu bakaba badafatwa,cyane cyane ko hari n’abo bazi ariko kubavuga ngo bafatwe bikagorana, abarokotse Jenoside bo muri iki kibaya bakaba bakomeje gusaba ko ubutabera bwakora akazi kabwo  bakaryozwa ibyo bakoze.

Yagize ati “iyo abo barundi batahaba ntabwo Jenoside iba yaragize ubukana nk’ubwo yagize.  Turifuza,nk’uko twakomeje kubisaba kenshi, ko Leta y’uRwanda, iy’u Burundi,umuryango wa Afurika y’uburasirazuba,uwa Afurika yunze ubumwe n’uw’abibumbye bashyira hamwe bakabakurikirana bakaryozwa ibyo badukoreye kuko dukomeje gushengurwa n’agahinda gakomeye cyane ko kumva bo badafatwa ngo bahanwe.’’

Ibi byanagarutsweho n’umuyobozi w’aka karere Harelimana Frédéric na we wavuze ko bikwiye gukomeza gutekerezwaho,hakurikijwe ko iki ari icyaha ndengamipaka gikorerwa isi yose akaba yasabye abaturage gukomeza gutanga amakuru yose babizi ho,kugira ngo,ku bufatanye n’inzego z’ubuyobozi iki kibazo gikomeze gushakirwa umuti.

Kuri iki kibazo,Guverineri w’intara y’i Burengerazuba, Munyantwali Alphonse, yabwiye abanyamakuru ko iki ari icyaha kidasaza kandi kandi ko hari bamwe mu banyamahanga bagiye bagikurikiranwaho bikozwe n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha  rwa Arusha,hakaba n’ibihugu bike byagiye bikurikirana ababirimo,bigaterwa n’ubushake bwa buri gihugu.

Ubutabera bw’u Rwanda bukaba buhora bushakisha ko abakoze Jenoside yakorewe abatutsi aho bari hose bakurikiranwa n’aba  hakaba hazakomeza gutangwa ibitekerezo binyuranye,byaba ibitangwa n’uRwanda ubwarwo, umuryango  w’afurika y’uburasirazuba,uw’Afurika yunze ubumwe n’uw’ababibumbye, nibatanoherezwa mu Rwanda nibura igihugu barimo kizabacire urubanza ariko bahanwe na Leta yabo ibigizemo uruhare,u Rwanda rukazakomeza kubisaba.

Si ubwa mbere abarokokeye muri iki kibaya basaba ko abarundi babakoreye Jenoside bakurikiranwa, cyane cyane ko harimo n’abo bazi,kuko no kwibuka ku nshuro ya 22 byari byabereye mu murenge wa Bugarama na bwo babisabye,Visi perezida w’inteko ishinga amategeko,umutwe w’abadepite,Hon. Mukama Abbas avuga ko yumva nta mpamvu yatuma badakurikiranwa,ko bagiye kubyitaho.

fr
Guverineri w’intara y’i Burengerazuba, Alphonse Munyantwali (hagati) mu rugendo rwo kwibuka Abatutsi biciwe mu cyari komini Bugarama
fr2
Aha ni mu rugendo rwo kwibuka Abatutsi bazize Jenoside mu murenge wa Muganza

 

fr3
Abaturage b’umurenge wa Muganza bifuza ko Abarundi bakoze Jenoside mu Rwanda bagezwa imbere y’ubutabera
FR5
Uhagarariye Ibuka mu murenge wa Muganza, Nzigiyimana Michel avuga ko agahinda Abarundi b’impunzi babateye babicira ababo bazakamarwa n’uko bazumva na bo bakurikiranwe bakabiryozwa

Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

YouTube player

Bahuwiyongera Sylvestre/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *