Abaturage bo mu turere twa Rusizi, Rubavu na Karongi, barashimira umukuru w’igihugu, Paul Kagame, ku bw’umuhanda yabahaye, ubu ukaba ubafasha kwiteza imbere.
Ni umuhanda uva mu karere ka Rubavu, ugaca mu ka Karongi, ukagera mu ka Rusizi twose two mu Ntara y’Iburengerazuba, ufite ibirometero km 265.7, ubu ni nyabagendwa mu gihe ubuhahirane muri utu turere bwari bugoye.
Abaturage bo muri iyi Ntara, batangarije Bwiza.com ko bavaga i Rubavu bagiye i Rusizi, bakabanza guca i Kigali, ko ibyo byabatwaraga amasaha menshi n’amafaranga, ayo bategeshaga akaba yaragabanutseho asaga ibihumbi 3500.
Ntawurimenya Abdou utuye i Rubavu akaba akorera imirimo ye Rusizi, yagize ati “ntitwabona uburyo dushimira Nyakubahwa perezida Kagame, mfite imyaka hafi 60, nagenze kenshi Rubavu, ubu ni naho ntuye, ariko ibiba ubu sinigeze mbitekereza na gato.
Arakomeza agira ati “Ubu ndaza i Rusizi ngakora imirimo yanjye ngasubira i Rubavu kandi natanze amafaranga make cyane, mu gihe mbere navaga Rubavu ngaca i Kigali, Muhanga, Huye, Nyamagabe nkambuka Nyungwe kugira ngo nzagere ino, na we wumve urwo rugendo, iyo mvune n’ayo mafaranga twagendaga turya mu nzira n’amatike no gufata imodoka nyinshi”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Banavuga ko amafaranga batanga yagabanutse cyane kuko mbere kujya mu karere ka Rubavu uvuye i Rusizi cyangwa Nyamasheke byasabaga guca i Kigali, kugera i Kigali kuri ubu ni 5.200, kuva i Kigali kugera i Rubavu bikaba 3.100, kugira ngo ugere i Rubavu ukaba waragombaga gutanga amafaranga 8.100, ariko ubu kuva Rusizi ujya i Rubavu ni 4.500Frs.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka, ubwo yasuraga akarere ka Rusizi ku wa 31 Ukwakira 2017, yasabye abayobozi muri aka karere n’utundi muri rusange, kwegera abaturage bakabasobanurira akamaro k’ibikorwaremero, bakirinda kubyangiza.
Agira ati “uyu muhanda perezida wa Repubulika yabubakiye ni mwe ba mbere ufitiye akamaro kanini, nimutaganira n’abaturage ku nyungu ubafitiye bazabona upfa bawihorere cyangwa banawice bo ubwabo kuko batumva agaciro kawo.
Birasaba rero twebwe abayobozi kubegera tukababwira n’aka gaciro, bakumva ko ari ibikorwaremezo byabo bibazanirwa kugira ngo babyubakireho batera indi ntambwe yo kwikura mu bukene biteza imbere.’’
Ubuyobozi bw’uturere twa Rusizi na Nyamasheke buvuga ko na bwo bwatangiye kubona impinduka nziza z’iterambere mu baturage zizanwa na wo, bugashima perezida Kagame wawubahaye, bukamwizeza kuzakomeza kuwubungabunga ukaramba.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Bahuwiyongera Sylvestre/Bwiza.com


