Saa yine z’igitondo zo kuri uyu wa kane tariki 4 Kamena 2020 ni bwo abari mu mujyi wa Rusizi mu mirimo itandukanye irimo n’ubucuruzi bagiye kubona bakabona abapolisi benshi bawugezemo bababwira kuwuvamo byihuse, bidatinze hakoreshwa n’indangururamajwi babwirwa kwihutira kuwuvamo, bamwe batangira gukeka ko intandaro ari umukarani Imbangukiragutabara yatwaye akekwaho COVID-19.
Bamwe bavuze ko uyu mukarani yipimishije COVID-19 tariki ya 3 Kamena hamwe n’abandi, we akayisangwamo ariko yakomeje gukora imirimo ye uko bisanzwe.
Umwe mu bacururiza inkweto mu isoko ryo muri uyu mujyi yabwiye Bwiza.com ati’’ Nari maze akanya gato mfunguye ntangiye gucuruza numva indangururamajwi bavuga ngo dufunge vuba vuba dutahe, hasigare abacuruza ibiribwa, amafarumasi n’ibikoresho by’isuku gusa. Mu kanya tubona abapolisi benshi birukana abantu mu mujyi, abacuruzi bafunga vuba vuba, nyoberwa ibyo ari byo,ariko bamwe bakavuga ko bitewe n’umwe mu bakarani imbangukiragutabara ije igafata bavuga ko yasanzwemo Coronavirus. Nta kindi tumenye.’’
Umusore usanzwe atanga serivisi z’amafaranga kuri Mobile Money na we yagize ati’’ Nari ndi mu kazi nk’uko bisanzwe n’urujya n’uruza ari rwose mbona, mu kanya nk’ako guhumbya abacuruzi bafunga amaduka shishi itabona, abapolisi babaye benshi mu mujyi kandi mbere bari bake, mu ndangururamajwi bavuga ngo tuve mu mujyi twihuse, mpita mfunga nzamuka ubutarora inyuma nywuvamo. Ubu ni bwo ndi kumva bavuga ko hashobora kuba hari umukarani ukekwaho iyo ndwara wafashwe bagahita badukuramo byihuse nta kindi nzi.’’
Umuyobozi wa koperative y’abakarani muri uyu mujyi yitwa ‘Kora Karani Ngufu’ witwa Zigama Constantin, avuga ko uwo mukarani yatwawe koko akekwaho Coronavirus ariko ko atari uwo muri iyo koperative rukumbi yemewe muri uyu mujyi,ko ari mu bakora uwo murimo rwihishwa.
Ati’’ Ni byo n’uwatwawe turamuzi ariko ni umwe mu bakora uyu murimo batagira aho babarizwa kandi twarabivuze ubuyobozi abantu nk’aba burabazi,twe dufite uburyo tugenzurana muri iki gihe cyo kwirinda icyorezo cya COVID-19 ariko nk’aba baza batwihishamo kubagenzura biratugoye kandi bazadukururira ingorane zikomeye cyane.Gusa sinzi niba ari we watumye bahita birkana abantu bose mu mujyi’’
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Kayumba Ephrem yabwiye Bwiza.com ko n’ubwo n’iby’uwo mukarani byavuzwe cyane kandi utakura abantu mu mujyi ikubagahu gutyo nta kibazo kirimo, impamvu nyamukuru babakuyemo ari amabwiriza ya Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yerekeranye no gukumira ikwirakwira rya Coronavirus mu karere ka Rusizi yabagezeho muri ayo masaha kandi ibikubiyemo bigomba guhita byubahirizwa, bisaba ko bahita babakuramo.
Ati: ’’Ayo mabwiriza yatugezeho abantu bageze mu mujyi banatangiye imirimo biba ngombwa ko duhita tubakuramo, kandi n’abavuga ibyo bindi nababwira ko ayo mabwiriza ya guma mu rugo yaje kuko dufite abarwayi bagenda baba benshi hano I Rusizi, tugasaba abatuye imirenge ya Kamembe,Nyakarenzo,Mururu n’igice cya Gihundwe kuguma mu ngo, bagasohoka bibaye ngombwa kugira ngo duhangane n’iki cyorezo.’’
Kugeza ubu abagera kuri 24 ni bo bamaze kugaragara ko banduye COVID-19 muri aka karere, Meya Kayumba Ephrem akavuga ko bari kuvurirwa mu kigo nderabuzima cya Nyakarenzo kandi bagenda bamera neza, abaturage b’umudugudu wa Birogo mu murenge wa Mururu bakaba barimo kuyipimwa kuko muri uyu mudugudu wonyine ngo hamaze kugaragara abagera muri 5 bayanduye hakarebwa n’abo bahuye na bo, abakozi ba Leta bakorera muri iyi mirenge yashyizwe muri guma mu rugo na bo bakaba basabwe gukorera mu ngo zabo.
Umujyi wa Kamembe wose wasubiye muri ‘Guma mu Rugo’
Nyuma y’uko mu karere ka Rusizi hagaragaye abarwayi 11 ba Coronavirus muri iki Cyumweru, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu yatangaje ko guhera kuri uyu wa Kane tariki 04 Kamena 2020 Umujyi wa Kamembe muri aka karere n’imirenge yose iwugize isubijwe muri gahunda ya ‘Guma Murugo.’
Itangazo ryatanzwe na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Prof. Shyaka Anastase rivuga ko Umujyi wa Kamembe, ni ukuvuga imirenge ya Kamembe, Nyakarenzo, Mururu n’igice cy’Umurenge wa Gihundwe bishyizwe muri gahunda ya Guma murugo mu gihe cy’ibyumweru bibiri.
Iki cyemezo kikaba cyafashwe hagendewe ku busesenguzi bwakozwe n’inzego z’ubuzima ku cyorezo cya Coronavirus mu karere ka Rusizi. Umwanzuro ufashwe kandi hagendewe ku byemezo by’inama y’abaminisitiri yo kuwa 02 Kamena yemeje ko ingendo ziva n’izijya mu karere ka Rusizi n’aka Rubavu zihagarikwa mugihe izindi zambukiranya intara n’Umujyi wa Kigali zakomorewe.
Imirimo na serivisi zose zitari iza ngombwa, ni ukuvuga amasoko, amaduka, inzu zo kwiyogoshesherezamo, ubwubatsi bw’inzu, ubwubatsi bw’amaton’izindi byose birafunze hakaba harasigara hakora abatanga serivisi za ngombwa nk’ahacururizwa ibiribwa, ibikoresho by’isuku ,za farumasi, lisansi na mazutu n’ibindi bikoresho by’ibanze.
Amahoteri na resitora byemerewe gukoresha abakozi bake kandi bakajya batanga gusa serivisi yo guha abakiriya amafunguro bakayatahana mu rugo (take away).
Ingendo zitari ngombwa no gusohoka mu rugo nta mpamvu byose birabujijwe, abikorera n’abakorera leta badatanga serivisi za ngombwa bose bagomba gukorera murugo.
Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu kandi yasabye ibindi bice bisigaye by’akarere ka Rusizi gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus nk’uko biteganywa n’inama y’abaminisitiri yo kuwa 02 Kamena 2020.
Ubwo inama y’abaminisitiri yemezaga ko abatwara abagenzi kuri moto n’ingendo zihuza intara n’izihuza intara n’Umujyi wa Kigali byongera gukora, yanzuye ko mu turere twa Rusizi na Rubavu ho bitemewe ndetse ko ingendo ziva n’izijyayo zikomeza guhagarara.
Minisitiri Shyaka Anastase na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel bavuze ko impamvu impamvu utu turere twombi twashyizwe mu kato ari uko dufite imiterere imwe yo kuba duhana imbibi n’ibihugu bihana imbibi n’u Rwanda, bityo tukaba tubamo urujya n’uruza rw’abantu benshi bambuka imipaka bashobora gukwirakwiza Covid-19 n’ubwo muri Rubavu ho nta bwandu bwari bwahagaragara.


