www.jpg

Rusizi: Abaturage batangije ikigega kigamije gufasha bagenzi babo batishoboye

Sangiza iyi nkuru

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Nkungu mu karere ka Rusizi bavuga ko nyuma yo kubona ko hari bagenzi babo batishoboye bazahazwa n’imibereho mibi bakabura ubufasha n’ububonetse rimwe na rimwe bukabageraho butinze, hakaba n’abahura n’ibiza binyuranye bakamara igihe basembera mu baturanyi kubatabara byagoranye n’izindi ngorane z’ubuzima bamwe muri bo bahura na zo,bahisemo gushyiraho ikigega bise ‘Gira impuhwe Fund’ kizajya kibafasha mu kubikemura.

Baganira na Bwiza.com ubwo bagitangizaga ku mugaragaro ku wa 27 Gashyantare uyu mwaka ku bufatanye n’ubuyobozi bw’umurenge ,ubw’amadini n’amatorero ahakorera n’abandi bafatanyabikorwa babo bihuriranye n’igiterane cy’amasengesho bashima Imana ibyo yagiye ibakorera, bavuze ko bashaka kwishakamo ibisubizo nk’uko umukuru w’igihugu Paul Kagame ahora abibakangurira, nubwo ak’imuhana kabageraho ariko ntibakarambirizeho,kakaza gasanga hari ibyo bamaze gukorera bagenzi babo baba bahuye n’ingorane zitandukanye.

Kambanda Callixte, Umuyobozi w’Umudugudu wa Gako,akagari ka Ryamuhirwa muri uyu murenge wa Nkungu,yabwiye Bwiza.com ko iki kigega kiziye igihe kuko hari benshi mu baturage bahuraga n’ibibazo by’ibiza bakabura uko bifata,ababuraga mituweli bagahangayika bikomeye cyane cyane nk’igihe hagize urwara muri bo, abageze mu zabukuru babona icyo kurya bibagoye,n’ibindi,akizera ko ibisubizo bagiye kwishakamo hari icyo zibamara.

Ati’’ Ni umuco umukuru w’igihugu cyacu Paul Kagame yadutoje wo kwishakamo ibisubizo tutarambirije buri gihe ak’imuhana. Turagitangije kandi abaturage benshi barabyumva kuko nko mu mudugudu nyobora hari abakeneye kwitabwaho byihariye,ndizera ko iki kigega twitangirije ubwacu kigiye kudukemurira bimwe mu byo twategerezaga hanze y’umurenge bigatinda cyangwa ntitunabibone.’’

Itangishaka Marie Jeanne utuye I Rususa mu kagari ka Ryamuhirwa, yavuze ko yishimiye iki kigega bitangirije kuko Ibiza byamusenyeye mu mpera z’umwaka ushize akaba asembera,ariko afite icyizere ko amafaranga yabonetse ari mu bambere agiye gutangiriraho gufasha akabona amabati 25 yari akeneye ngo asakarirwe igikanka yasabye kwishakira.

Ati’’ Nari maranye igihe imihangayiko ariko banyijeje ko nzahabwa amabati yo kubaka biciye muri iki kigega kuko igikanka bansabye namaze kukibona,nanjye nkongera kubona aho ndambika umusaya. Ngize amahirwe ayo mabati nkayabona nkabona aho ndara nanjye natangira gushaka akazi nkagira ayo nshyiramo ngafasha abandi bafite ibibazo binyuranye muri uyu murenge.’’

Bitora Isaie w’imyaka irenga 80 y’amavuko uvuga ko abana n’umukecuru we gusa ntacyo bagira barya na we ati’’ Nishimiye iki kigega cyane kuko batwijeje ko nkatwe tutagira icyo turya bazajya batugoboka, byaba ari byiza cyane kuko hari igihe duhura n’ubukene bukabije tukabura uko tubigenza ariko tuzajya tugobokwa’’.

www.jpg
Abaturage mu gikorwa cyo gukusanya amafaranga

Iki kigega gitangijwe ngo imicungire yacyo irizewe nk’uko bivugwa na Rév.Past Rwarinda Marcel kuko gicunzwe n’inyangamugayo zirimo n’abihaye Imana,ngo nta kabuza kizagera ku ntego zacyo.

Ati’’ tugitangiranye ubushake dushyize hamwe n’amadini n’amatorero yose akorera muri uyu murenge,umutungo abaturage bazatubitsa uzacungwa neza nta kibazo kandi uzazamura abatishoboye kuko ari wo muhigo wacu,twabyiyemeje twese.’’

Ku ikubitiro nk’uko bivugwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’agateganyo w’uyu murenge Ndamyimana Daniel, ngo bagiye gufasha bahereye ku miryango yasenyewe n’ibiza izaba itashoboye gufashwa n’akarere kubona amabati yo kongera gusakara ibikanka byayo ngo ibone aho iba, abantu 100 mu batagira mituweli na bo iki kigega kizayibatangira, abarwayi bamwe baburaga uko bagera kwa muganga na rumwe mu rubyiruko rurangiza imyuga rukabura igishoro rutangiza ngo rwihangire imirimo.

Na we ati’’ Turashimira cyane abaturage,abafatanyabikorwa bacu ,abanyamadini n’amatorero n’abandi bose batanze iki gitekerezo, nibigenda neza nk’uko twabyiyemeje nta kabuza tuzikemurira ibibazo abandi baze batwunganira, ni yo ntego nyamukuru yacu.’’

Bavuga ko n’ubwo gitangijwe ku mugaragaro ubu, cyashyizweho mu mpera z’umwaka ushize, kikaba kimaze kugeramo amafaranga arenga 800.000 y’amanyarwanda ,buri muturage akazajya ashyiramo ayo yumva afite ku bushake bwe, umuyobozi w’aka karere Kayumba Ephrem akaba yabwiye Bwiza.com ko iyi ari intambwe ikomeye cyane abaturage b’uyu murenge bitereye ubwabo kandi ari n’agashya kabo n’indi mirenge ikwiye kwigiraho.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Rusizi: Abaturage batangije ikigega kigamije gufasha bagenzi babo batishoboye
    Aba baturage ba Nkungu nabo gushimirwa kabisa,kuko bigaragara neza ko policy yo kwishamo ibisubizo bayifashe mu mutwe kabisa.N’ahandi intero yari ikwiye kuba imwe
    Mukomere cyane baturage ba Nkungu

  2. Rusizi: Abaturage batangije ikigega kigamije gufasha bagenzi babo batishoboye
    Aba baturage ba Nkungu nabo gushimirwa kabisa,kuko bigaragara neza ko policy yo kwishamo ibisubizo bayifashe mu mutwe kabisa.N’ahandi intero yari ikwiye kuba imwe
    Mukomere cyane baturage ba Nkungu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *