I Mibilizi mu Murenge wa Gashonga mu karere ka Rusizi ni hamwe mu habereye ubwicanyi ndengakamere muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ahahungiye abatutsi benshi cyane bumva ko nta watinyuka gusanga undi ngo amwicire ahantu hatagatifu bahaga icyubahiro cyane, ariko batungurwa no kuhasangwa n’abicanyi bakabakorera ibyo babakoreye, bamwe mu bijanditse muri ayo marorerwa bakaba baratangiye gutera intambwe yo gusaba imbabazi abo biciye imiryango, abayiteye icyakora bakagaragaza ko bahangayikishijwe na bagenzi babo batabyumva.
Ubwo muri iyi Paruwasi hahimbazwaga bwa mbere umunsi wo gusaba imbabazi no kuzakira mu rwego rw’ukwezi k’ubumwe n’ubwiyunge bikozwe na komisiyo y’ubutabera n’amahoro ya Diyoseze gatolika ya Cyangugu nyuma yo kubikora muri paruwasi ya Nyakabuye mu byumweru bishize, abantu 8 bateye iyi ntambwe ku mugaragaro, bari kumwe n’abo biciye ababo babababariye,bamwe mu basabye imbabazi bavuze ko hakiri abatarabyumva begera bakababwira ngo nibakomeze bo bayifitemo inyungu, bakaba babahangayikishije cyane, bibaza icyakorwa ngo na bo bave I buzimu bajye I buntu.
Habimana Appolinaire wari umuyobozi w’icyari selile Kagikongoro mu cyari segiteri Mibilizi yabarizwagamo iyi paruwasi, bikavugwa ko yari afite ubugome ndengakamere kugeza n’aho ahiga umugore w’umuvandimwe we bavukana ariko Imana igakinga ukuboko akamubura ntamwice, ubugome bwe akabufungirwa mu ba mbere Jenoside igihagarikwa akanakatirwa urwo gupfa, akagenda ajurira,atakamba,asaba imbabazi nubwo we ngo nta n’umwe yababariraga ubwo yari ashishikariye ubwicanyi, akaza gushyirwa ku gifungo cy’imyaka 20 akakirangiza, asanga gutera iyi ntambwe ari byo byamuhaye amahoro nyakuri.
Ati: “Nari umuyobozi nijandika muri Jenoside yakorewe abatutsi, ndabifungirwa ,mbanza gukatirwa urwo gupfa, ngenda njurira ari ko ntakamba nsaba imbabazi abo jye ntazigiriye, ngira amahirwe ya Leta nziza iyoboye igihugu ubu itandukanye n’imbi yadushoye mu bwicanyi, uko nagiye njurira n’amategeko ahinduka na gacaca iza, nkatirwa imyaka 20 ndayirangiza ndataha.’’
Yarakomeje ati: “Kurangiza igihano no gutaha byonyine ntibyampaye amahoro nifuzaga kuko nakomeje kujya ndara umutima udiha,umbuza amahoro ngo nsabe imbabazi ku mugaragaro uyu muvandimwe Niyibizi Gaston natemaguye ariko ntiyapfa, wanyinginze ansaba imbabazi ngo simwice ariko ndazimwima mukorera ubugome budasanzwe ngira ngo namwishe ariko abaho, ntangira uru rugendo ndazimusaba,arambabarira, n’umugore w’umuvandimwe wanjye tuvukana nahize arambabarira,ni yo mahoro mfite uyu munsi.’’
Avuga ko ubwicanyi bwabereye muri paruwasi ya Mibilizi bwagizwemo uruhare n’abantu benshi banabufungiwe bagafungurwa, iyi gahunda nziza ya komisiyo y’ubutabera n’amahoro ya Diyoseze gatolika ya Cyangugu ikaza ibahuza neza n’abo bahemukiye ngo biyunge by’ukuri,ariko hari abo bakoranye ibyaha babona uyitabira unayibashishikariza bakamubwira amagambo avuga ko ari ubundi bugome.
Ati: “Baraduhangayikishije cyane kuko turabasanga bakatubwira amagambo y’ubugome n’urucantege ngo dufite uwo dukorera nidushishikare, ngo uwarangije igihano yahawe ikindi bamushakaho ni iki, n’andi magambo akomeretsa nk’ayo, nkabona hakwiye imbaraga nyinshi mu kudahwema kubagenderera kuko tunasigarana impungenge z’ibyo bigisha abana babo nyuma.’’
Padiri Ngoboka Théogène, umuyobozi wa komisiyo y’ubutabera n’amahoro muri Diyoseze gatolika ya Cyangugu asanga abameze batyo badashobora gusubiza inyuma ibyagezweho muri iyi gahunda kuko ari gahunda nziza cyane igihugu gishyigikiye, ko ari na bake ku buryo imbaraga zashyizwe mu kubohora imitima ya bagenzi babo na bo zizabahindura.
Ati: “Barahari turabizi ariko ni bake ntibaduca intege, ntibazanatunanira,tuzakomeza imbaraga mu kubegera dukoresheje bagenzi babo bahindutse no kubigisha ijambo ry’Imana ribohora imitima.
Ni umurimo wacu wa buri munsi, uko babona inyungu bagenzi babo bakuye mu mibanire myiza n’abo bagiraga ubwoba bwo gusuhuza mbere kubera ibyo babakoreye, na bo bazava ku izima turabyizera, cyane ko iyo ntambwe ari yo yonyine yabavura imvune z’ibyo bakoze bagendana zikibaboshye imitima mu gihe babona ibyiza babwirwa na bagenzi babo babohotse.’’
Uku kwezi k’ubumwe n’ubwiyunge kwakozwemo byinshi binyuranye n’iyi komisiyo birimo guhimbaza ubumwe n’ubwiyunge byabereye muri paruwasi ya Nyakabuye, Mibilizi na Ntendezi bizanakomereza mu zindi ziteguye kuko ngo ari ibikorwa bihoraho, hakaba haranasuwe intwaza zo mu mpinganzima ya Rusizimu rwego rwo kuzereka urukundo zavukijwe n’ibihe bibi zanyuzemo,gushyigikira amatsinda y’ubumwe n’ubwiyunge, Padiri Ngoboka Théogène akishimira umusaruro ukomeye w’imibanire myiza n’ubufatanye mu iterambere hagati y’aba biyemeje kugana uru rugendo.
Ku barutangira bakagenda bacibwa intege n’abandi bagasibira nk’uko bivugwa n’umuyobozi wa komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge muri iyi paruwasi Habimana Appolinaire ngo kubakurikirana ntibihagarara nubwo bivuna cyane kubera imyumvire yabo, gusa ushinzwe irangamimerere n’ibibazo by’abaturage mu murenge wa Gashonga, Safari Dieudonné avuga ko nk’ubuyobozi bw’umurenge bazashyiraho akabo mu gufasha gushindura imyumvire y’abo binangira,aho yasabye abababariwe kubafasha guhindura abo bandi hakoreshejwe kurushaho kuberano kubasangiza ibyiza bungukiye muri uku kubabarirwa abo bandi bagihombye.




