Mu gihe hirya no hino mu gihugu imiryango myinshi yugarijwe n’amakimbirane agera no ku isenyuka ryayo bikagaragara no mu ngo z’abayoboke b’amadini n’amatorero baba bavuga ko basenga, ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi busaba abayobozi n’abayoboke b’amadini n’amatorero ahakorera kugira uruhare rufatika mu guhangana n’ibibazo by’inzitane bitera iri senyuka.
Ni nyuma y’aho mu mpera z’ukwezi gushize no mu ntangiriro z’uku, abayobozi b’ibyiciro binyuranye mu itorero ADEPR mu maparuwasi y’imirenge igize ikibaya cya Bugarama n’ay’imirenge ya Gihundwe, Nkanka na Nkombo bahugurwaga ku bibangamiye ubusugire bw’imiryango n’uburyo byakemuka, aho basanze hari imiryango myinshi ikomeje kubana mu makimbirane ageza no ku bwicanyi cyangwa gutandukana burundu, basanga hari icyo bakwiye gukora ngo bihashywe burundu.
Mukagasana Marie Clarisse usengera muri paruwasi ya Bugarama asanga igihe cyose muri iki gice hakirangwa kutumvikana hagati y’abashakanye,ubuharike n’ubushoreke bukabije bizagorana kuhakemura amakimbirane mu miryango.
Yagize ati’’ Muri uyu murenge n’indi igize iki kibaya hagaragaramo amakimbirane yo mu miryango cyane agera no ku rupfu rw’umwe mu bashakanye usigaye agafungwa abana bagateragirana kandi aterwa cyane cyane no kudahuza mu bashakanye,ubuharike n’ubushoreke buhiganje n’ibibazo by’imitungo,ngasanga nk’uku baba baduhuguye hakaba n’ibiterane by’amasengesho iki kibazo kidakwiriye kujenjekerwa na gato.’’
Mujawamariya Christine wo muri ADEPR Paruwasi ya Rwahi , asanga bibabaje kuba hari n’ingo z’abavuga ko basenga Imana usanga zibanye nabi, akabona biterwa no kutabwizanya ukuri bizana urwikekwe hagati y’abashakanye bikanakurura ingorane zose imiryango myinshi ifite muri iki gihe, kongera ibiganiro mu miryango, kubwizanya ukuri no kwirinda guhekumirana hagati yabo ari byo byayigaruramo amahoro yuzuye.
Ati’’ Abayobozi b’amadini n’amatorero nibahagurukire iki kibazo kuko giteye inkeke aho umwe mu bashakanye adatinya kwica mugenzi we, za gatanya ari nyinshi aho usanga bigira ingaruka zikomeye ku bana kandi ari bo mizero y’ejo hazaza h’igihugu, mu mahugurwa twahawe twiyemeje gusanga imiryango nk’iyo tukayiganiriza dushingiye ku ijambo ry’Imana kandi hari icyo bizatanga kinini cyane.’’
Ku basaba ko igihe havugwa ku bibazo by’imiryango ingo zimaze igihe zibanye mu budahemuka zajya ziha izigishingwa ubuhamya bw’imibanire myiza, umushumba w’iterero ADEPR mu karere ka Rusizi, Rév. Past. Gatware Herman asanga ari igitekerezo cyiza gikwiye kwitwabwaho.

Ati: Duhangayikishijwe n’imiryango ibanye nabi kandi harimo n’ivuga ko isenga ni yo mpamvu duhugura ibyiciro tukanategura ibiterane ngo duhugurane ku muryango ukwiye. Igitekerezo cy’uko imiryango ibanye neza yajya iha ubuhamya indi twaranabitangiye, turakora ibi byose ngo uruhare rwacu mu mibanire myiza y’imiryango rugaragare.’’
Bishop Gatabazi Alfred, ufatanya n’abafatanyabikorwa mu guhugura ibyiciro b’inyuranye mu madini n’amatorero mu kubaka umuryango uzira amakimbirane avuga ko bifuza kugira uruhare rufatika mu kunga imiryango ibanye nabi. Ati’’ Imibanire mibi mu muryango iteza igihombo gikomeye umuryango ubwawo n’igihugu muri rusange,ari yo mpamvu dufatanya na Leta kunga imiryango ngo ibane neza,ni byo twigisha hirya no hino mu gihugu kandi tubona umusaruro ugenda uba mwiza.’’
Akarere ka Rusizi kagaragaramo amakimbirane yo mu miryango nk’ahandi mu gihugu,umuyobozi wako wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage,Nsigaye Emmanuel akavuga ko ubufatanye bwa Leta n’inzego z’amadini n’amatorero ahakorera hari byinshi buzabihinduraho.



2 Responses
Rusizi: Amadini n’amatorero arasabwa uruhare rufatika mu guhangana n’isenyuka ry’ingo
BURYA USHAKA KWIBERA MU MUNEZERO NTA NGERE GUSHAKA URABYIHORERA KUKO NIYO NTANDARO Y’IBIBAZO BYOSE. UKAJYA UHANGANA N’IBINDI BIBAZO ARIKO IBY’URUSHAKO BITARIMO.
Rusizi: Amadini n’amatorero arasabwa uruhare rufatika mu guhangana n’isenyuka ry’ingo
BURYA USHAKA KWIBERA MU MUNEZERO NTA NGERE GUSHAKA URABYIHORERA KUKO NIYO NTANDARO Y’IBIBAZO BYOSE. UKAJYA UHANGANA N’IBINDI BIBAZO ARIKO IBY’URUSHAKO BITARIMO.